Categories: Imikino

Urugendo rwa Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026 rwashyizweho akadomo

Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya nyuma mu yari ahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026 yarangizaga urugendo rwayo, iyo ikaba ari Maroc yantsinzwe n’u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ w’iri rushanwa rigaragiye ayandi muri ruhago, icyizere cya Afurika cyo gukomeza guhatana kirangirira aho.  

Ni umukino wabereye i Boston muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, wari urimo ishyaka ryinshi, impande zombi zisatirana ari na ko zigera imbere y’amazamu, ariko igice cya mbere kikaba cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ibi ariko si ko byakomeje, kuko mu gice cya kabiri u Bufaransa bwagarutse bwahinduye umuvuno, nuko si ugusatira burasizora, biza no kubuhira kuko Kylian Mbappé yaje gufungura amazamu ku munota wa 60, nyuma akurikirwa na Ousmane Dembélé na we watsinze igitego cyiza ku munota wa 66, umukino urangira u Bufaransa butsinze Maroc ibitego 2-0, isezererwa ityo ndetse ishyira akadomo ku cyizere cya Afurika.

Aya mateka hagati y’ibi bihugu byombi yisubiye, kuko ibi nanone byabaye mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aho u Bufaransa bwatsinze Maroc 2-0 mu mukino wa ½.

Ikipe y’u Bufaransa rero yabaye iya mbere yinjiye muri ½ cy’iyi mikino y’Igikombe cy’Isi 2026, ikazahura n’iri burokoke hagati y’u Bubiligi na Espanye, umukino w’aya makipe ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026 saa tatu z’ijoro ku masaha yo mu Rwanda.

Ibihugu byari bihagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026 ni Afurika y’Epfo, Misiri, Senegal, Tunisia, Cap Vert, Algeria, Côte d’Ivoire, Ghana, RDC na Maroc.  

Kylian Mbappé na Ousmane Dembélé bafashije u Bufaransa kugera muri 1/2
Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

7 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago