Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uruhare rwacu, uruhare rw’Imana n’uruhare rwa satani mubyabaye, By Pastor Basebya Nicodème

Uruhare rwacu, uruhare rw’Imana n’uruhare rwa satani mubyabaye, By Pastor Basebya Nicodème

Imana y’amahoro ibane namwe basomyi beza. Twizera ko mukomeje kwishimira inyigisho n’impuguro zinyuranye tugenda tubagezaho.

Mu mezi agera kuri arindwi ashize, uburyo bwo guterana abantu basenga Imana byari byarahagaze mu gihugu cyose kubwo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus. Turashima Imana ko muri iyi minsi ibintu biri kugenda birushaho kugenda neza kuko dukurikije amakuru duhabwa n’inzego z’ubuzima z’igihugu cyacu, bigaragara ko abandura ari bake ugereranije n’iminsi itambutse.

Nk’uko dukomeza kubishishikarizwa, icyorezo ntabwo cyashize kiracyari ho niyo mpamvu dusabwa gukomeza ubuzima busanzwe ariko twubahiriza ingamba z’ubwirinzi muburyo tudashyira ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu mukaga. Turashima cyane Imana yoroheje ubukana bw’icyorezo mugihugu cyacu bikaba byaratumye insengero na kiliziya zimwe zitangira kugenda zirekurirwa kongera guteranirwamo n’abaramya Imana. Nidukomeza ubwirinzi no kwitwara neza kubamaze gukingurirwa insengero, ntakabuza ko mubihe bya vuba insengero zose zizasubira kuzuramo abaramya bakanahimbaza Imana bafite umudendezo nk’uko byari bisanzwe.

Uko dusenga dusaba Imana ngo idukureho icyorezo nk’iki ningombwa ko tumenya ko akenshi abasenze bagomba kugira uruhare mu isubizwa ry’amasengesho yabo. Nibyo hari ubwo Imana isubiza amasengesho idasabye uruhare na rumwe rw’usenga kimwe n’uko hari n’ibyo idukorera tutabisengeye, ahubwo kubw’urukundo n’ubuntu bwayo ikabiduhera ubuntu kuko Iyo dusenga niyo izi ibikwiye kandi byatugirira umumaro.

Igihe dusenga dusaba ibijyanye n’ibyifuzo byacu, ni ngombwa ngo twitwararike kumenya ko dukeneye ubwa mbere kwizerera ibyo dusaba (uru ni rumwe m’uruhare tugomba kugira mubisubizo by’amasengesho yacu), ikindi ni ukumenya neza akamaro ibisubizo by’amasengesho bizagirira udusubiza ariwe Mana kimwe nako bizagirira twe abasenze dusaba cyane cyane muburyo bwo kurushaho kwegera Imana, kuyigirira icyizere kimwe no kuyikunda tukayikorera kurushaho.

Nibyiza ko insengero zisubiye gukingurwa abantu bakagira umudendezo wo guterana baramiriza Imana hamwe nk’umuryango mugari. Ariko nkuko ndi kubivuga nta kintu Imana ikora idafitemo inyungu kandi ibyinshi ibikorana natwe abagenerwabikorwa. Imana ikeneye ubufatanye bwayo n’abantu bayo kugira ngo isohoze umugambi wayo hano ku isi muri rusange ariko by’umwihariko ikeneye ubufatanye nawe ubwawe kugira ngo isohoze umugambi wayo kuri wowe. Ubwo dusubiye munsengero rero dukomeze kwibaza impamvu yari yazidusohoyemo. Nibyo twahagaritse guterana kubwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid 19, ariko kandi niba Imana yaremeye ko haca igihe kingana nigishize abantu bitirirwa izina ryayo batabasha kuba baterana ngo bayihimbaze nk’umuryango mugari jye mumyumvire yanjye mbona ko harimo icyigisho gikomeye kuri twe abasanzwe tuyiramiriza muri izo nzu zitiriwe izina ryayo.

Nk’uko tubyizera, tuzi neza ko ntakintu cyaba ku isi (yewe no mu ijuru) ngo kibe gitunguye Imana cyangwa kibe itakizi. Byaba ibyiza cyangwa ibibi bitugeraho hano ku isi, byose biba Imana yabirekuye ngo bitugereho. Nubwo akenshi ibibi bibaye tubyitirira satani kuko tuzi ko ari we sekibi, kumyemerere yanjye ntabwo mpamya ko ibibi byose bikomoka kuri satani. Hari ibibi abantu ubwacu twikururira, hari n’ibyo Imana yarekura bikatugeraho kubw’umugambi mwiza twe tutapfa guhita tubona mugihe tukiri kubabazwa nyamara nyuma y’ibibazo tugasanga byarateguraga ibyiza. Nk’uko imyemerere ya benshi iri rero hari n’ibibi bitugeraho bituruka kuri satani kuko ariwe se w’ibibi byinshi.

Igihe rero dusenga dusengera gukurwaho icyago cyangwa ikibi kiri kutubabaza, nibyiza cyane kwisuzumana ubushishozi niba nta ruhare dufite mu mubabaro wacu. Nibyiza kandi kwitondera kwegeka buri kintu cyose kibi kuri satani, kuko hari ubwo wasanga ibiri kutubaho ari ibikorwa by’Imana yacu cyangwa ingaruka z’ibikorwa n’ibyemezo byacu ubwacu nyamara ugasanga turi kubyitirira satani.

Niba twe abari basanzwe baramya Imana mu nsengero twarageze ubwo tuzisohokamo, nigihe dutangiye kuzisubiramo tukaba turi kujyamo turi mbarwa ugereranije nabari basanzwe baterana, ibi ntibikwiye kwigendera gutyo gusa. Abasenga dushishikare kubaza Imana impamvu zibyatubayeho, bityo ndizera ko byatuma turushaho kumenya noneho uko tugiye kwitwara igihe dusubiye guterana. Abasesengura natwe tutagombye no gusenga cyane, Umwuka w’Imana amurikire ubwenge bwacu kugira ngo duhishukirwe uruhare rwacu mubyabaye, uruhare rw’Imana n’uruhare rwa satani. Iyo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ni kuvuga ko tumenye neza impamvu zibiri kutubaho, indwara yaba ibonetse bityo n’umuti wayo ntiwaruhanya. Hari ibitugeraho rimwe na rimwe kuko twagiye kure y’Imana bityo igashaka uko yadukebura ngo twongere tuyihange amaso. Hari ibitugeraho ari ingaruka z’ibyaha twakoze bityo Imana igakoresha ibyago runaka ishaka ko twisuzuma tukicuza tukaba twahindukira tukihana. Hari nibitugeraho nta nicyaha cyakozwe, umuntu ataranavuye ku Mana rwose, ahubwo ikabikorera kuduha amasomo yaba ayo muburyo bw’umwuka (akenshi ishaka  gusuzuma urugero rw’ukwizera no kumvira kwacu) yaba nayo muburyo bw’imibereho cyangwa imibanire. Ikintu kingenzi kububaha Imana ni ugusobanukirwa neza impamvu y’ibiri kutubaho, bituma habaho kumenya uko tubyitwaramo kimwe no kumenya uko twabisohokamo tutandavuye ngo tugayishe izina ry’Imana yacu.

Kubasanzwe bizera Imana gusenga kwacu kugire urufatiro n’icyerekezo gifatika, tumenye neza uko tugiye kwitwara nyuma y’ibyo turi gucamo uyu munsi, turusheho kwegera Imana no kwamamaza ishimwe ryayo mubatarayimenya. Abari basanzwe mwihugiweho cyane ntimugire umwanya ukwiye wo gutekereza ku Mana n’ibyayo, ibibaye ku isi yose muri iki gihe, byari bikwiye kubabera nk’imbuzi ibaburira ikabakeburira kwisunga Imana, mbere y’ibyo duhahamira muri iyi si, kuko nk’uko mwabibonye ibishatse yahagarika ubuzima bw’isi yose mukanya gato gusa. Imana idufashe gusobanukirwa n’ibihe kandi iduhe gufata icyemezo cy’imyifatire iyihesha icyubahiro. Nk’uko Pawulo yahamije mu kwizera “ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye…” Kandi ntacyadutandukanya n’urukundo rwa Kristo naho yaba amakuba, cyangwa ibyago, cyangwa ukurenganywa, cyangwa inzara, cyangwa kwambara ubusa cyangwa kuba mukaga (Abaroma 8:28, 35). Yesu Kristo ni Umwami kandi azahora ku ngoma iteka.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

2 COMMENTS

  1. I have been surfing on-line morde than 3 hours as of late,
    yet I by no means discovered any fascinating article like yours.
    It’s lovely wortrh sufficient foor me. In my opinion, if all website owners and blogggers made just right content material as you did, the internet shall be
    a lot more helpful than ever before.

  2. I blog frequently and I truly appreciate your information. Your article has really peaked my interest.
    I aam going tto bookmark your site and keep checking for
    new information about omce a week. I opted in for yor Feed too.

Leave a Reply to perakende Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here