Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umujyi wo muri Canada witwaga Asbestos wahawe izina rishya

Umujyi wo muri Canada witwaga Asbestos wahawe izina rishya

Umujyi muto witwa Asbestos wo muri Canada wari wemeje ko ucyeneye guhabwa izina rishya, ubu wahawe irindi zina ridafite aho rihuriye n’amateka yawo yo gucukurwamo ibikorwamo asbestos.

Uyu mujyi wo mu ntara ya Québec, utuwe n’abaturage bagera ku 7,000, watoye usaba ko uhabwa izina rishya ry’akabyiniriro rya “Val-des-Sources”.

Kera uyu mujyi wahoze ari wo wa mbere ku isi ucukurwamo amabuye menshi ya asbestos (amiante).

Mu kinyejana cya 19 ni bwo wahawe iryo zina ry’Icyongereza, kubera iryo buye ry’agaciro riwucukurwamo, aho kwitwa amiante ry’Igifaransa.

Inama njyanama y’uyu mujyi yavuze ko iryo zina ryabangamiraga ubushobozi bwawo bwo kureshya abashoramari.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2019, iyo nama njyanama yari yatangaje ko hatangiye gushakishwa izina rishya.

Uyu mujyi, uri ku ntera igera hafi kuri 150km mu burasirazuba bw’umujyi wa Montréal, ejo ku wa mbere nimugoroba ni bwo watangaje ko kera kabaye wabonye izina ryatsinze.

Ryatoranyijwe nyuma yo kubijyaho inama byamaze igihe ndetse no gutora kw’abatuye uwo mujyi, barimo n’abato b’imyaka 14.

Abagera hafi kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye uwo mujyi bujuje ibyangombwa byo gutora ni bo bitabiriye ayo matora.

Nuko izina Val-des-Sources ryegukana intsinzi n’amajwi arenga gato 51% mu matora y’icyiciro cya gatatu cyo gutora.

Hugues Grimard, ‘Mayor’ w’uwo mujyi, yagize ati: “Ikirenze ibindi byose, [iri zina] ritanga icyizere cy’ejo hazaza”.

Ayandi mazina yari yageze ku rutonde rwa nyuma rwo kuba yakwitwa uwo mujyi ni L’Azur-des-Cantons, Jeffrey-sur-le-Lac, Larochelle, Phénix na Trois-Lacs, iri rikaba ryaje ku mwanya wa kabiri mu majwi.

Izina Asbestos ntabwo rigiye guhita rihindurwa aka kanya ku byapa byo muri uwo mujyi, nkuko byavuzwe na ‘Mayor’ Grimard.

Yavuze ko mu mpera y’uyu mwaka ari bwo rizaba ryamaze guhindurwa no mu nyandiko z’ubutegetsi.

Yagize ati: “Izaba ari impano nziza y’umunsi mukuru wa Noheli”.

Umujyi wa Asbestos wateye imbere cyane mu gihe kirenga imyaka 100 ubicyesha chrysotile asbestos yatunganyirizwaga ku kirombe yacukurwagamo mu buryo bw’umwobo uhereye hejuru (open-pit mining).

Ibikorwa by’ubucukuzi muri icyo kirombe byahagaritswe mu mwaka wa 2011.

Iri buye ry’agaciro rya asbestos, ryahoze rifatwa nk’agatangaza.

Ryakoreshwaga mu bwubatsi ngo rikomeze isima, mu gutandukanya ibice birimo kubakwa, mu gusakara, mu kurinda gufatwa n’umuriro no mu kurinda ko urusaku rwo hanze rwumvikana imbere mu nzu.

Ariko ahagana hagati mu kinyejana cya 20, hatangiye kwiyongera impungenge ku ikoreshwa rya asbestos, ubushakashatsi bukomeza kugaragaza ko ifitanye isano n’indwara zica.

Guhumekera ahantu hari asbestos bivugwa ko bifitanye isano na kanseri n’izindi ndwara.

Ku isi, gutumiza asbestos byaragabanutse cyane ubwo ibihugu byatangiraga guca ikoreshwa ryayo.

Canada yabaye igihugu cya nyuma mu guca asbestos.

Mu 2018 ni bwo iki gihugu cyaciye itunganywa, itumizwa, ikoreshwa n’iyoherezwa mu mahanga rya asbestos.

Ahahoze hacukurwa asbestos muri uwo mujyi

N. Aimee

Src: Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here