Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 13 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 13 WERURWE

Ku itariki ya 13 Werurwe 1815, ibihugu 7 ari byo Ubwongereza, Espagne, Uburusiya, Prusse, Suwede, Autriche n’Ubuholandi byishyize hamwe kugira ngo bibuze Napoleon Bonaparte kongera kugaruka mu murwa w’Ubufaransa Paris. Aha hari mu ntambara y’iminsi 100, aho Napoleon yarwanaga ashaka kugaruka i Paris avuye ku kirwa cya Elbe cyo mu Butaliyani aho yari yaraciriwe.

N’ubwo ibi bihugu byakoresheje imbaraga zose byari bifite, Napoleon yongeye kugera muri Paris ku itariki ya 20 Werurwe 1815.

Ibindi byaranze itariki ya 13 Werurwe mu mateka

624: Abayisiramu batahanye intsinzi mu rugamba rwa Badr. Muri uru rugamba Muhamadi yatsinze abakorashite bari baratumye ahungira i Madina, ndetse bagakomeza kuvuga ko bazica abayisiramu bose.

1569: Hatangiye imirwano ya Jarnac yahanganishije ingabo z’abaporoso ingabo zari ziyobowe na Louis wa I n’iz’umwami w’Ubufaransa Henri wa III. Aha hari mu ntambara y’amadini, imwe mu ntambara 8 z’amadini zabaye mu Bufaransa.

1634: Ni bwo bwa mbere Inteko ishinzwe gusigasira ururimi rw’Igifaransa yateranye ku mugaragaro.

1781: William Herschel yavumbuye umubumbe wa Uranus.

William Herschel, uwavumbuye umubumbe wa Uranus.

1862: Guverinoma ya Amerika yakuyeho itegeko risaba gufaganya kwa za leta ziyigize mu gushakisha no guhererekanya abacakara batorotse.

1881: Umwami w’Uburusiya ari we Alexandre II yishwe n’umutwe waharaniraga impinduramatwara muri iki gihugu.

1979: Muri Grenade, Maurice Bishop yahiritse Eric Gairy.

2012 : Impanuka yabereye mu muyoboro wo mu butaka wa Sierre (Ubusuwisi) yahitanye abantu 50, barimo abana 22.

2013: Jorge Mario Bergoglio yatorewe kuba papa, yitwa François.

Papa François yatowe kuri 13 Werurwe 2013.

2016 : Habaye ibitero 2 by’ubwiyahuzi. Icya mbere cyabereye Ankara muri Turukiya gihitana abantu 37, abandi 125 barakomereka. Ikindi cyabereye Grand-Bassam muri Cote d’Ivoire gihitana abantu 22 abandi 33 barakomereka.

2019: Muri rimwe mu mashuri yo muri Brezil habereyemo ubwicanyi bwahitanye abantu 8. Abanyeshuri 2 bahoze biga mu ishuri rya Estadual Professor Raul Brasil bishe abakozi 2 barikoramo, bica n’abanyeshuri 6 nyuma nabo bariyahura.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1982: Nicole Ohlde, umunyamerikakazi ukina Basketball.

1989 : Holger Badstuber, umudage ukina umupira w’amaguru.

1992 : Kaya Scodelario, umunyamideri akaba n’umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1995 : Zella Day, umuririmbyi w’umunyamerikakazi.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yiyambaza none: Mutagatifu Rodrigue

Rodrigue yari umupadiri w’ahitwa Cordoue muri Espagne. Yishwe aciwe umutwe atanzwe na murumuna we wari wahindutse umuyisiramu. Muri iyi minsi muri Cordoue hari hayobowe n’umuyisiramu watotezaga abakristu. Rodrigue yishwe muri 857.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here