Itariki ya 4 Werurwe, izwiho kuba ari yo abaperezida benshi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barahiriyeho mbere yo gutangira imirimo yabo.
John Adams ari we perezida wa kabiri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarahiye ku itariki ya 4 Werurwe 1797, perezida wa 3 ari we Thomas Jefferson arahira mu 1801 ku itariki nk’iyi.
Uretse aba babiri twavuze hejuru, abandi ba perezida 20 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barahiriye kuyobora iki gihugu ku itariki 4 Werurwe.
Ibindi byaranze itariki ya 4 Werurwe mu mateka
306: Umusirikare w’umuroma witwaga Adrianus w’ahitwa Nikomedi wabaga mu ngabo z’umwami w’abami w’Abaroma Galère, zari zishinzwe gutoteza abakirisitu yishwe azira ko nawe yemeye Kristu mu buzima bwe.
1152: Frédéric Barberousse yabaye umwami w’Abaroma n’Abadage.
1789: Ni bwo inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateranye bwa mbere, yemeza ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rigomba gutangira gukurikizwa.
1791: Leta ya Vermont yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1831: Ubufaransa bwasohoye itegeko rica ubucuruzi bw’abacakara nyuma y’Ubwongereza bwari bwarabuciye mu 1807.
1957: Ibirangantego bya Ghana byemewe n’umwamikazi w’Ubwongereza, nk’uyoboye igihugu cyari cyarayikolonije.
1980: Robert Mugabe yatsinze amatora aba umukuru w’igihugu cya Zimbabwe.
1982: Bertha Wilson yabaye umugore wa mbere w’umucamanza mu rukiko rw’ikirenga rwa Canada.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
1960: Thierry Pastor, umuririmbyi w’umufaransa.
1981: Ariza Makukula, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal.
1985: Felicity Galvez, umukobwa wo muri Australia ukora amarushanwa yo koga.
1991: Charles Planas, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne.
Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:
Mutagatifu Kazimiri (1458-1484)
Kazimiri yavukiye i Krakoviya muri Polonye, akaba umuhungu w’umwami w’icyo gihugu. Yari umwana ujijutse kandi ufite igikundiro mu bantu. Aho akuriye yabaye umuntu w’inyangamugayo kandi witangira umurimo ashinzwe.
Mu mibereho ye, icy’ingenzi kuruta byose kuri we kwari ugushyikirana n’Imana mu isengesho. N’ubwo bwose yari umwana w’umwami, yaryamaga ku butaka busa, nta kirago cyangwa umukeka. Yabyukaga igicuku kinishye, akajya gupfukama mu muryango wa Kiliziya, agasenga kugeza bujya gucya.
Yarengeraga abakene, indushyi, abarwayi; kugeza ubwo yitwa «Umuvunnyi w’imbabare». Mutagatifu Kazimiri yaje gufatwa n’indwara y’igituntu, imuhitana afite imyaka makumyabiri n’itandatu gusa.
Olive Uwera