Home AMAKURU ACUKUMBUYE Wari uzi impamvu umugabo n’umugore bose babita “ Abapfakazi?”

Wari uzi impamvu umugabo n’umugore bose babita “ Abapfakazi?”

 

Hari abantu benshi batandukanye, bajya bibaza impamvu umugabo wapfushije umugore nawe yitwa umupfakazi, cyane ko baba bumva iyo hagiyeho”Kazi” biba bibaye umugore.

Bamwe bakabyakira batyo, kuko baba bumva ari itegeko mu mivugire ryashyizweho rityo. Abandi bajya kubivuga, ukumva babanje kwisegura nk’abatazi neza niba ari byo, cyangwa atari byo. Ariko se ibi kuki ari uko biri?

Ubusanzwe tuziko umusozo “kazi” wuzuzwa ku izina risangiwe n’ibitsina byombi ariko kugira ngo batandukanye umugore n’umugabo, bakongeraho iyo” Kazi” ku ruhande rw’umugore!

Ubuzima buzira itati burya bugira itane rikaba iherezo ry’iteto ridatuba mu muryango, abari babiri baremye umwe, umwe akabasigarira mu isi agasigara asa n’ufashe inkingi ibuza izindi gutembana ijuru undi atashye!

Ariko kuko uwo asigariye yamubereye akara ko mu mara nawe akamubera akazi kazira izimira gashibukaho ababitirirwa bigatuma abisi bamwita umupfakazi, naho iryo shyano agushije rikitwa “Gupfa akara” byaje guhamagarwa gupfakara Gupfusha uwo mwashakanye rero si ugupfakara ni “ugupfa akara “kamwe mwahuje mukaguka ubutazimira musize umuryango bityo rero ntawe utagapfa niyo mpamvu yaba umugabo cyangwa umugore bose  bitwa kimwe (abapfakazi)!

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho

Muhorane amahoro basomyi nkunda!

 

Nshuti Gasasira Honore

 

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here