Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge(RSB) gitangaje ko hari utumashini dukoresha iyo batunganya inzara tutujuje ubuziranenge, abaturage barasaba ibiranga utu tutujuje ubuzirangenge kugira ngo bace ukubiri natwo.
Abakenera serivise zo gutunganya inzara ahazwi nko munzu z’ubwiza ntibumva ibiranga ama mashini barambikamo ibiganza, cyangwa ibirenge yumisha inzara atujuje ubuziranenge, nk’uko byatanganjwe n’ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge.
Bamwe mubo twasanze kuri uyu wa Kabiri Tariki 14,Werurrwe 2023,mu mazu atunganirizwamo inzara mu Karere ka Rubavu, bavuga ko mbere yo kumenya ko hari imashini zitujuje ubuziranenge bumvaga nta kibazo ndetse nta n’impungenge babaga bafite, ariko nyuma yo kubona itangazo rya RSB ko harimo izitujuje ubuziranenge barasaba ko bafashwa n’ikigo RSB kugenzura utwo tumashini hakamenyekana utwujuje ubuziranenge n’ututabwujuje bityo ko bizabafasha kumenya izabagiraho ingaruka mbi bakazireka.
Tumusifu Gentille Ukorera mu Karere ka Rubavu mu nzu zitunganya ubwiza ku bagore n’abakobwa, avuga ko nyuma yo kubona itangazo rya RSB rivuga ku tumashini tutujuje ubuziranenge agiye kubigenzura.
Yagize ati” Itangazo rivuga ko hari utumashini tutujuje ubuziranenge twararibonye ariko ndacyashakisha amakuru ku buziranenge, ariko nyuma yo kuribona ubu ngiye kubikurikirana ndebe ko izacu zujuje ubuziranenge”.
Umurerwa twamusanze mu nzu itunganyirizwamo inzara avuga ko RSB ukwiye kubafasha kugirango hamenyekane imashini zifite ubuziranenge nizitabufite.
Yagize ati” Twumvishe ko hari utumashini tudafite ubuziranenge ariko ntiturasobanukirwa ngo udufite ubuziranenge n’ututabufite ni ubuhe, kugira ngo tumenye utwo dukoreshwa n’utwo tureka, rero ababishinzwe badufasha kumenya udufite ubuziranenge, n’ututabwujuje kugirango hamenyekane udukwiye gukoreshwa”.
Umuyobozi mukuru wa RSB Murenzi Raymond asaba abanyarwanda kwitwararika mu gukoresha utumashini twumisha inzara mu masaro.
Yagize ati” Turasaba abanyarwanda ko bagomba kwigengesera, mugihe kitarambiranye turaba dusohoye urutonde rw’utwo tumashini dufite ikibazo, tuzakomeza kubaha amakuru y’uburyo bazigengeseramo kuko kugeze ubu biragaragara ko utwinshi turi ku isoko tumaze kubona, twose dufite ikibazo”.
Kanda hano usome izindi nkuru zacu mu mashusho
Ariko nubwo bimeze bityo ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubuziranenge giherutse gusohora itangazo rivuga ko hashingiye ku byavuye mu bugenzuzi bwakozwe kuri utwo tumashini “UV nails dryers” dukoreshwa mu nzu zitunganirizamo imisatsi n’inzara mu kuzumisha zasizwe imiti ihindura ibara hari ahagaragaye ututujuje ubuziranenge kandi tukaba twateza ingaruka ku ubuzima bw’abakiriya.
RSB ivuga ko hashingiye kubiteganywa n’amabwiriza y’ubuziranenge ku bisabwa kubikoresho byifashishwa mu gutanga uburanga by’umwihariko ibisabwa birebana n’utwo tumashini hagamijwe kubahiriza itegeko No 70/2019 ryo kuwa 10/01/2020 rigenga ikoreshwa ry’ingero n’ibipimo mu Rwanda , Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge(RSB) kimenyesha abantu bose abacuruza n’abakoresha utu tumashine ko bakwihutira kudupimisha ngo harebwe ko tucyujuje ubuziranenge, bityo bikaba nta ngaruka byagira kubakiriya.
MUKANYANDWI Marie Louise