Inkomoko y’izi nkweto zishinguye, byatangajwe ko ari mu gisirikare, kuko urukweto rwa mbere (high heels) rwari urukweto rwa gisirikare.
Abantu bo muri Asia y’iburengerazuba bari abahanga cyane mu gutwara amafarashi, nk’uko bivugwa n’umunyamateka Greg Jenner.
Ifarashi nizo barwaniragaho mu misozi miremire y’ibitare.
Byabaga ngombwa ko mu gihe bari ku migongo bahagurukaga kugira ngo barase, bivuze ko bari bakeneye ikintu kibigiza hejuru bigatuma baba bakomeye kandi bameze neza.
Umwami wa Persia witwaga Abbas wa Mbere (hagati y’umwaka w’1500 n’ 1600), yohereje intumwa Iburayi maze bahagera bambaye inkweto zishinguye maze buri wese aratangara.
Ni uko kuva ubwo inkweto z’ubwo bwoko zikwira mu ngabo zose z’Iburayi. Abagabo basanzwe nabo batangiye kujya bambara inkweto zishinguye mu kwigana imbaraga z’aba-Perse.
Umwamikazi Elizabeth I w’abongereza nawe yatangiye kuzambara. Mu mpera z’imyaka y’1600 nibwo inkweto zishinguye zatangiye kwinjira mu mideri ya rubanda.
Zitangirira mu bagabo, uzambaye akagaragara nk’umugabo nyawe.
Ariko ntibyatinze kuko vuba vuba n’abagore batangiye kuzambara bigana uyu muderi w’abagabo, kandi icyo gihe bambaraga inkweto z’abagabo.
Impinduka zikomeye zabaye ubwo Umwami Louis XIV w’Ubufaransa yatangiraga kwambara inkweto zishinguye kuko urebye yari umugabo mugufi, kandi akaba yari afite inkweto zamamaye zifite ‘inguri’ itukura.
Nyuma mu kinyejana cya 19 buri wese ibwami n’ahandi mu bakomeye yambaraga inkweto zishinguye.
Izi nkweto zagize ibihe byo kwamamara no kwibagirana mu mateka, mu myaka ya 1700 ubwo abahanga mu mitekerereze (philosophers) baganiraga ku “Ubwenge n’imigirire y’abagabo” bavuze ko bitandukanye n’uko abagore barangwa “n’amarangamutima no gutwarwa” bityo batakwizerwa ku bintu by’ingenzi nko gutekereza.
Nuko abagabo bagirwa inama yo kwambara inkweto ‘ziciye ubwenge’ (ngufi) kuko inkweto zishinguye ‘zitarimo ubwenge’.
Mu myaka ya 1860 nibwo inkweto zishinguye z’abagore zatangiye kuba umuderi uri ‘sexy’ (bitera kwifuzwa), icyo gihe hari haje gufotora – ikoranabuhanga ryari rishya – kandi kenshi mu mashusho ya ‘pornography’ (amashusho cyangwa filimi byagenewe abantu bakuze, akenshi byerekana imibonano mpuzabitsina) y’icyo gihe abagore babaga bagumishijemo izo nkweto.
Inkweto ndende no kuba ‘sexy’
Izo nkweto zarushijeho kwamamara ubwo hamenyekanaga abakobwa bamurika imideri bazambaraga cyane mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.
Birushaho igihe hatangiraga gukorwa bene izi nkweto ndende zizwi nka ‘stiletto’ zishinze ku kantu karekare kandi gato mu myaka ya 1950.
Mu myaka ya 1950 umukinnyi wa cinema w’icyamamare Marilyn Monroe, yagize ati: “Umugabo wavumbuye inkweto zishinguye tumugomba byinshi…”
Yavugaga mu izina ry’abagore. Kandi kuri Monroe wari igitangaza mu bwiza no kwamamara, yumvaga ko izi nkweto ari ikirungo gikomeye muri ibyo.
Ingufu n’ingaruka z’uru rukweto
Ubushakashatsi (Lewis et al 2007) buvuga ko izi nkweto zitera kumva umuntu ari mwiza kurushaho kandi bikaboneka bityo.
Heather Morgan, umuhanga mu mibanire, ati: “Ubundi abantu ntibamenya ko umugore yambaye inkweto ndende batarembye ibirenge bye, kuko uko aboneka biba byahindutse.
“Ubushakashatsi bwa vuba bwerekana ko izo nkweto zihindura n’uko uruti rw’umugongo ruba rumeze bigatuma uzambaye aboneka neza kurushaho.”
Madamu Morgan arakomeza ati: “Ariko twanabonye ubundi bushakashatsi bugaragaza ko izi atari nziza ku buzima. Kuko zitera ibibazo by’uruti rw’umugongo, n’ububabare.”
Uko zishinguye kurushaho niko zishyira umubiri muri ‘posture’ utamenyereye kugira ngo ukomeze kwema. Ibyo bishobora gutera ububabare mu mugongo.
Ese izi nkweto zizahoraho?
Ubusanzwe igihoraho ni impinduka, ariko kugeza ubu ibyamamare na rubanda rusanzwe rw’abagore baracyarushaho kuzambara.
Gusa mu Bwongereza mu 2016 ku nshuro ya mbere abagore baguze inkweto nyinshi zo hasi kurusha inkweto zishinguye, nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Mintel.
Morgan ati: “Ntekereza ko ari inkweto z’amateka akomeye ariko zijyanye no kwigaragaza kandi amateka, imbaraga, n’igitsina nibaza ko ntaho bizajya.”
Abagore batandukanye nabo bavuga ko bihanganira kuribwa no kugorwa mu gihe runaka ariko bakazirimba bakaboneka neza.
Titi Leopold
src: BBC