Kuri uyu wa gatatu uwari umukozi wa leta ariko wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yabwiye urukiko rwo muri Nigeria ko umunsi rutamutandukanije n’umugore Mujidat we bamaranye imyaka 40 ari bwinage mu ruzi akiyahura.
Bwana Isiaka Azeez, akaba yavuze ko yiyahura mu ruzi niba ntacyo urukiko rukoze ngo rumukize umugore we avuga ko yaranzwe no kumuhoza ku rutoto.
Uyu mugabo akaba yavuze ko arambiwe umugore we wamuhozaga ku rutoto ngo akanamuhozaho iterabwoba. Azeez uri mu myaka 70 yakomeje avuga ko mu myaka 40 amaraye n’umugore we atigeze agira agahenge na mba, ahubwo yemeza ko cyari igihe cy’ihahamuka n’agahinda.
Yagize ati:”mu myaka irenga 20, umubano wanjye na Mujidat wari nk’uwa injangwe n’imbeba because atigeze arangwa no kubaha. Byose byahindutse amaze kubona ko iby’ubukungu bwifashe nabi. Nahise ndwar diyabeti ngira n’ibindi bibazo. Ntiyigeze na rimwe anyitaho.
Yakomeje avuga ko umugore we yabwiye abana babo batatu gufata se nk’udafite agaciro ku huryo ubu batakimusuhuza cyangwa ngo bamwubahe. Uwo mugore nga akaba amaze umwaka yaratorotse urugo, akaa ari na yo mpamvu ngo atakomeza kubyihanganira.
Yabyemeje agira ati: “niba urukiko rudashyize iherezo ku mubano wacu uyu munsi, ndahita njya kwiroha mu ruzi rwa Dandaru.”
Uregwa yahakanye bimwe mu byo aregwa ahubwo ashinja umugabo we kumuta akigira ku mugore we wa kabiri. Yanongeyeho ko atigeze yangisha abana se ubabyara ko ahubwo bakoze ibyo bo ubwabo bifuzaga. Mujidat yavuze ko impamvu yonyine yatumye umugabo we amujyana mu nkiko ari uko atajya amwemerera ko baryamana kubera imyaka ye n’uburwayi bw’umugabo we. Anasaba urukiko ko ku bw’abana babo, rutabatandukanya.
Urukiko rwaturishije ababurana ruvuga ko urushako rwabo rwangijwe n’umugore witwaye nabi. Umucamanza yategetse ko umugabo, Azeez yishyura umugore we ibihumbi 5000 by’amanaira kugira ngo amufashe gusohora ibintu byose basangiye mu nzu.
Twiringiyimana Valentin