Mu minsi ishize nibwo umushumba wa Kiriziya Gaturika,Papa Francis yari afite ruzinduko mu gihugu cya Pologne,aho yari ari mu ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko aho yagizee igihe kinini cyo gusoma misa muri iki gihugu.
Uyu mushumba yavuze byinshi ndetse anasobanura byinshi bitandukanye kandi byafashije benshi cyane
Uyu mushumba yasabye urubyiruko kuba abantu barangwa n’Impuhwe mu mvugo, mu bikorwa igihe cyose n’ahantu hose! Yavuze ko hari abantu benshi bababaye bakeneye kugaragarizwa Impuhwe! Yanagize ati:”muharanire kubaho nta muntu mubereye umutwaro kubaho nta muntu ubereye umutwaro ni igikorwa gikomeye kandi cy’indashyikirwa cy’impuhwe”.
Papa yakomeje agira ati: « Abantu barahihibikanywa no kubaka amasoko akomeye abandi bakarara badasinziriye ngo bazajye guhaha ibintu bifite agaciro gakomeye ibyo byose bakabikora batera Imana umugongo! barayobye kuko nta mahoro bibazanira! “nta soko na rimwe muzajya guhahamo ngo musange bacuruza yezu”! Yezu ntacuruzwa, ntagurishwa ni impano twahawe ku buntu na data kugira ngo tugire ubugingo! nta yezu nta buzima! niba rero mushaka kubaho mufite ihirwe mu buzima bwanyu nimwakire iyo mpano twahawe ku buntu, mureke yezu abigarurire kandi abe umugenga w’ibyanyu byose( ibyo mukomeraho byose)! »
Uyu mushumba yigishije bikomeye aya magambo kandi abantu benshi barafashwa cyane.
By: Zarcy Christian