Home Uncategorized Amadini yo mu Rwanda arashimwa na Polisi kubwo kuwanya ibyaha.

Amadini yo mu Rwanda arashimwa na Polisi kubwo kuwanya ibyaha.

Polisi y’u Rwanda irashima amadini ku ruhare rwayo mu kurwanya ibyaha bigisha abayoboke bayo kuba intangarugero.

Mu rwego rwo guteza imbere ubwo bufatanye no kubushimangira Polisi y’u Rwanda igirana ibiganiro n’abayoboke b’amadini atandukanye cyane cyane urubyiruko maze ikabaha ubumenyi ku buryo barushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Guhugura abayoboke b’amadini atandukanye bigamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kurwanya ikibi mu muryango nyarwanda; kandi byabyaye umusaruro ushimishije.
Ni muri urwo rwego ku itariki 29 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’ urubyiruko rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rugera kuri 438 ruri mu ngando mu karere ka Nyanza ku bubi bw’ibiyobyabwenge.polisi
Urwo rubyiruko ruturuka mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Muhanga na Ruhango. Polisi y’u Rwanda yarwigishije ubwoko bw’ibiyobyabwenge kandi irusobanurira ingaruka zo kubyishoramo.
Mu butumwa bwe, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyanza, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana yabwiye urwo rubyiruko ati:”Zimwe mu ngaruka urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ruhura na zo harimo gutwara inda zitateganyijwe no gukora ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi. Ni yo mpamvu ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo bigomba kurwanywa kandi buri wese akumva ko bimureba.”
Yakomeje ababwira ko uretse gushyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga ibiyobyabwenge biteje ikibazo muri rusange kubera ko bituma abantu bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko.
IP Bizimana yabwiye kandi urwo rubyiruko ati:” Nk’uko bivugitse ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze y’uwabinyoye. Uretse kumutesha ubwenge; ubinywa nta buzima aba afite. Mugomba kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”
Yarusobanuriye ko urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ibindi.
Yagize ati:”Akora ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Turabasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.”
IP Bizimana na none yagize ati:”Abanyamadini bagira uruhare rukomeye mu gushimangira ihame ry’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage,turabasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha kugira ngo hagerwe ku mutekano usesuye.”
By : Zarcy Christian

45 COMMENTS

  1. “Thanks for the several tips shared on this blog site. I have observed that many insurance companies offer consumers generous reductions if they favor to insure a few cars with them. A significant volume of households currently have several vehicles these days, particularly those with older teenage children still residing at home, plus the savings with policies can soon increase. So it pays to look for a bargain.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here