Reba urutonde rw’abakinnyi 10 bari bitezweho byinshi ariko byarangiye umusaruro wabo ari hafi ya ntawo:

Nkuko bimenyerewe mbere yuko amarushanwa (championat )y’umupira w’amaguru itangira ko habaho igura n’igurisha ry’abakinnyi kugirango amakipe agende yongeramo imbaraga bityo azabashe kwitwara neza mu marushanwa .Mbere yuko championat   y’umupira w’amaguru mu Rwanda itangira habayeho za transfert ( kuva mu ikipe imwe ujya mu yindi) zitandukanye mu makipe yose yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda (AZAM  RWANDA PREMIER LEAGUE) Ariko nkuko byagaragaye hari abakinnyi bahenze amakipe ariko birangira umusaruro bari bitezweho utabonetse. Umunyamakuru w’Ubumwe.com yabakoreye urutonde rw’abakinnyi icumi bari bitezweho gufasha amakipe yabaguze ariko birangira nta musaruro bayatanzemo. 10) Rwigema …

Read More

Nyuma y’uko batsembye ko batashyingira umukobwa wabo umukafiri. Umukinnyi Sibomana Patrick yafashe umwanzuro wo guhindura idini ndetse ku mazina ye hiyongeraho Hosny ry’idini.

Umukinnyi w’umupira wamaguru ukina mu ikipe ya APR F.C no mu ikipe y’igihugu AMAVUBI Sibomana Patrick Wakuriye muri academy ya Ferwafa akaza guca  mu makipe nk’isonga ,ubu akaba ari mu ikipe ya APR F.C,ku myaka ye 20,akaba yarafashe icyemezo cyo kurushinga n’umukobwa bamaze iminsi bakundana Uwase Housnat Sultan.   Nyuma yokugeza icyifuzo cyabo ku babyeyi cyo kurushinga,ababyeyi ba housnat ntibabikojejwe kuko bamubwiyeko bidashoboka ko yashyingirwana n’umukafiri(umukristo)mu mvugo y’Abasiramu, ,nuko bategeka Sibomana Patrick ko yabanza akaba umusiramu kugirango bamushyingire umukobwa wabo Uwase Housnat Sultan. Byabaye ngombwa ko Sibomana Patrick ahindura imyemerere…

Read More

Ntibisanzwe: Uwahoze ari umuyisilamu yahamije ko Bishop Rugagi Innocent afitanye isano rya bugufi na Yesu, kuko Yesu bamwambitse ikamba ry’amahwa Bishop bamwambika ikamba ry’amagambo: Sobanukirwa n’ukuntu yamanitse ifoto ya Bishop n’iya Yesu mu cyumba cye.

Ziada Nyirahakuzimana  ni umubyeyi wahoze ari umuisilamu, nyuma azagukirikirana Bishop Rugagi kuri Televisiyo amurangiwe n’abana be. Hanyuma aza gufata umwanzuro wo kuzaza gusengera mu Itorero Abacunguwe riyobowe na Bishop Rugagi, arinabwo yafashe umwanzuro wo gukizwa, akakira Yesu mu buzima bwe. Uyu mubyeyi, ahamyako mu bintu yumvise agomba gukora nyuma yo kwakira Yesu nk’umwami n’umuyobozi w’ubuzima bwe, ari uko yabwiriza abandi bantu badakijijwe bakamenya Yesu cyane cyane bagenzi be b’Abayisilamu. Ubwo Ziada arakataje inzira yo kubwiriza bagenzi be , mubo yamaze kubwiriza harimo uwitwa Aisha Kagabo. Uyu Aisha niwe wabonye umukozi…

Read More