Kizito Mihigo nyuma y’indirimbo « Vive le pardon » yashyize ahagaragara indi ndirimbo iri mu rurimi rw’igifaransa, yahimbiye Papa Francis, umushumba wa Kiriziya Gatorika muri iki gihe ayita “Le Pape François”.
Ni indirimbo y’iminota itandatu n’amasagonda icumi, Kizito Mihigo avugamo ibigwi bya Papa amwita ikimenyetso cy’abakristu, n’umuntu w’intangarugero mu kwicisha bugufi, mu kunga abantu, mu butabera n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa.
Mu kiganiro na Ubumwe.com, Kizito yavuze ko kuri we nta kidasanzwe yakoze ngo kuko n’ubusanzwe ni umukristu Gatorika. Ati : “Papa ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’abakristu mu bihe byose, n’ahantu hose, akaba n’ishusho y’Imana mu bantu.”
Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo agira ati: “Papa Fransisko urugero mu bumuntu, iyo ikiremwamuntu gihutajwe arahagoboka, mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Papa Fransisko aba ahari. Aho bakeneye ubutabera, Papa Fransisko aba ahari. Mu biganiro mpuzamadini Papa Fransisko aba ahari. Mu gushaka amahoro n’ubwiyunge, Papa Fransisko aba ahari. Mu biganiro ku bibazo binyuranye bireba isi, Papa Fransisko aba ahari”
Iyi ndirimbo ibyinitse Kinyarwanda ndetse amashusho yayo hagaragaramo ababyinnyi irimo. Amajwi yayo yafatiwe muri studio The Sounds Studio ya Producer Bob, naho amashusho afatwa na Producer umaze kumenyekana cyane mu mashusho meza Faith FEFE.
Reba amashusho hano:
Mukazayire Youyou
Créativité y’uyu mugabo irantangaza! ibaze ngo Papa Fransisko pe!!
Cyakora wa mugabo we uri umugaturika wuzuye. Komera Nyagasani muri kumwe.
Nubwo ntazi urufaransa. Amajwi n’amashusho ni byiza.
Cyakora nibyo koko uriya mugabo Papa Francisco mbona yicisha bugufi pe.Mbaye umuhanzi nanjye nazamutura indirimbo. Bravoooo my Kizito