Home AMAKURU ACUKUMBUYE Impamvu indege nyinshi ziba zisizwe ibara ry’umweru

Impamvu indege nyinshi ziba zisizwe ibara ry’umweru

Biragaragara ndetse birazwi ko indege nyinshi ziba zisize ibara ry’umweru. Hari indege zimwe ziba zisize andi mabara atandukanye ariko izi ni nkeya cyane. Ibi bituma umuntu yibaza impamvu ibigo bikora indege bihurira kuri iri bara, kandi buri wese aba afite amahitamo ku ibara akoresha.

Ntabwo impamvu ari imwe, ahubwo byagaragaye ko ari nyinshi zituma ibigo bikora indege zihitamo gukoresha iri bara. Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije imbuga zitandukanye harimo: Chosesasavoir na professionvoyages twabegeranyije impamvu nyamukuru indege zisigwa ibara ry’umweru kurusha andi mabara.

Nubwo abantu bamaze kwumvikana ko ikirere muri rusange gisa ubururu, Ureste ko hari igihe kiba gisa ikigina cyangwa umweru. Biterwa n’ibicu.Dushyire ku ruhande iri bara ry’umweru risigwa indege ku kibazo cy’umutekano mu kirere. Ahubwo turebe cyane ku impamvu z’ubukungu, kuko arizo zigaruka cyane ku mpamvu y’iri bara ry’umweru.

Iri bara rituma inganda zikora indege zikoresha amafaranga make ukurikije gukoresha irindi bara.

Ibara ry’umweru rihendutse kurusha andi mabara

Ukurikije ubunini n’umubyimba by’indege, biba bisaba irangi ryinshi cyane kugira ngo yose bayisige. Irangi ry’umweru rero riba rihendutse ukurikije ayandi mabara. Bigatuma abakora indege bahitamo gukoresha iry’umweru kugira ngo bakoreshe amafaranga make.

Ibara ry’umweru rihangana cyane n’imirasire y’izuba,

Bigatuma hatabamo ubushyuhe bwinshi buturutse hanze, yaba iri kuguruka cyangwa iri hasi ku butaka. Ibi kandi bituma iri rangi ritangirika vuba ngo bitume bakongera kwishyura amafaranga yo gusiga irindi rangi.

Ikindi ibara ry’umweru rihita rifata bidasabye ko bashyiraho inshuro nyindi, ngo binatere indege kwiyongera uburemere, kuko indege inywa amavuta bitewe n’uburemere bwayo. Uko igenda iremera n’amafaranga yo kunywa amavuta agenda yiyongera.

Iyindi mpamvu nayo ijanye n’ubukungu Ni uko iyo indege isize ibara ry’umweru byorohera ibigo kuza kuyigura, cyangwa kuyikodesha. Kuko iyo bayiguze cyangwa bayikodesheje isize ibara ry’umweru ntabwo bibagora kugia ikindi bayikozeho, bo bomeka gusa ibirango byabo kuri ya mabara y’umweru, ntakindi kibagoye. Ibi rero bikoroshya igura n’igurisha ry’indege.

Ntabwo bibagora kuko bahita bomekaho guda ikirango cyabo

Ibara ry’umweru rinafasha kubona akabazo kose kaba kabaye inyuma ku ndege, bakihutira kugakemura. Kandi iyo yagize ibyago byo kugira impanuka impanuka, iri bara riyifasha guhirta igaragara aho iherereye.

Mukazayire Youyou

 

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here