Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe umutekano imbere mu bihugu ndetse n’ibijyanye n’igipolisi (WISPI) cyagaragaje ibihugu 14 biza ku isonga mu kugira igipolisi cyiza, aho u Rwanda rwaje ku mwanya wa 2.
Iki cyegeranyo cyagaragaje ko igihugu cya Botswana kiza ku isonga ku mugabane wa Africa mu kugira igipolisi cyiza, naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa 2, Algeria ikaza ku mwanya wa 3 naho u Burundi bukaza ku mwanya wa nyuma ariwo uwa 14 Nk’uko byatangajwe na World Internal Security and Police Index (WISPI)
Dore uko ibihugu bikurikirana:
- Botswana
- Rwanda
- Algeria
- Senegal
- Tunisia
- Egypt
- Burkina Faso
- Ghana
- South Africa
- Morocco
- Mali
- Sudan
- Malawi
- Burundi
N. Aimee