Home AMAKURU ACUKUMBUYE Huawei yerekeje mu bworozi bw’ingurube kubera ubucuruzi bwa ‘smartphones’ butagenda

Huawei yerekeje mu bworozi bw’ingurube kubera ubucuruzi bwa ‘smartphones’ butagenda

Kompanyi Huawei y’ikoranabuhanga yo mu Bushinwa yerekeje mu bworozi bw’ingurube mu guhangana n’ibihano bikomeye yafatiwe kuri telefone zigezweho (smartphones) zayo.

Iki kompanyi yahagaritswe ku kugera ku bikoresho by’ingenzi nyuma yuko ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Donald Trump buvuze ko iteje inkeke ku mutekano w’Amerika.

Mu guhangana n’ikibazo cy’ubucuruzi butarimo kugenda bwa za ‘smartphones’ zayo, Huawei irimo kureba ahandi yakura inyungu mu ikoranabuhanga ryayo.

Hamwe n’ikoranabuhanga rigezweho rya mudasobwa rikora akazi nk’ako umuntu yagakoze – rizwi nka Artificial Intelligence (AI) – rijyanye n’ubworozi bw’ingurube, Huawei irimo no gukorana n’urwego rw’ubucukuzi bwa nyiramugengeri (coal/charbon).

Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yavuze ko Huawei ishobora gufata amakuru y’ibanga y’abakiliya bayo ikayaha leta y’Ubushinwa, ibirego iyi kompanyi yakomeje guhakana.

Kubera iyo mpamvu, iyi kompanyi ya mbere ku isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi yasigaye ku gukora gusa ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’umuyoboro mugari wa 4G.

Ni ukubera ko yimwe uruhushya rwa leta y’Amerika ngo ibe yashobora gutumiza ibikoresho byo kwifashisha mu ikoranabuhanga ry’umuyoboro mugari wa 5G.

Ubucuruzi bwa ‘smartphones’ bwa Huawei bwagabanutseho 42% mu mezi atatu ya nyuma yo mu mwaka wa 2020.

Byatewe n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibikoresho (microchips) yifashisha, ritewe n’ibihano yafatiwe.

Huawei kandi yakuwe muri gahunda yo kubaka umuyoboro wa 5G mu bihugu bimwe, birimo nk’Ubwongereza, kubera kugira ubwoba ko ishobora guteza ikibazo ku mutekano w’ibyo bihugu.

Gushakira ahandi

Amakuru avuga ko muri uyu mwaka ishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukora ‘smartphones’ bukagabanuka ku kigero kigera kuri 60%, nubwo Huawei yo yavuze ko uyu mubare idashobora kuwemeza.

Umuvugizi wayo yagize  ati: “Ikibazo gihari hano ntabwo ari nkaho hari ikibazo na kimwe kijyanye n’ireme cyangwa ikoreshwa ry’ibyo Huawei ikora”.

“Ntabwo Huawei ihabwa amahirwe angana kuko ikubirwa hagati mu bushyamirane bushingiye ku nyungu za politike”.

Ku bw’iyo mpamvu rero, bisa nkaho Huawei irimo gushakisha ahandi yakura inyungu – yerekeza mu ikoranabuhanga ry’iyakure (cloud computing), ibinyabiziga bigezweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa.

Ifite na gahunda yo gukora imodoka igezweho.

Ariko inahanze amaso ku bikorwa bicye byo mu buryo burushijeho kuba ubwa gakondo.

Korora ingurube

Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere cyorora ingurube nyinshi ku isi ndetse bwihariye kimwe cya kabiri cy’ingurube zo mu gasozi (isatura) ziriho ku isi.

Ikoranabuhanga ririmo gufasha mu gutuma ubworozi bw’ingurube bukorwa mu buryo bwa kijyambere hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI mu gutahura indwara zazo no mu kugenzura aho ingurube ziherereye .

Ikoranabuhanga ryo kumenya mu maso hazo (facial recognition technology) rishobora gutuma hatandukanywa ingurube imwe n’indi, mu gihe irindi koranabuhanga ryo rigenzura ibiro by’ingurube, ibiryo byazo n’imyitozo zikora.

Huawei imaze igihe ikora ikoranabuhanga ryo gutahura isura, ndetse mu kwezi gushize yanenzwe kubera uburyo (system) bwayo butahura abantu basa nk’abo mu bwoko bwa ba nyamuke bwa Uighur, mu mafoto y’abagenzi ku maguru.

Izindi kompanyi zikomeye z’ikoranabuhanga zo mu Bushinwa, zirimo JD.com na Alibaba, zirimo gukorana n’aborozi b’ingurube bo muri iki gihugu mu gushyira ikoranabuhanga rishya mu bworozi bwabo.

Umuvugizi wa Huawei yongeyeho ati:

“Ubworozi bw’ingurube ni urundi rugero rw’uburyo tugerageza kongerera imbaraga ibikorwa bimwe bya gakondo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya ICT mu kongerera agaciro ibyo bikorwa muri iki gihe cy’umuyoboro wa 5G”.

N. Aimee

Src: BBC

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here