Justine Owor, umugandekazi wari waburiwe irengero ubwo yari yaje kwizihiza umunsi w’izamuka rya Bikiramariya mu Rwanda (I Kibeho) ku wa 15 Kanama 2022 yabonetse.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2022 rivuga ko uyu Justine Awor yabonetse mu mihanda ya Kigali asa n’ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kuri ubu akaba arimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bita CARAES I Ndera, bivura uburwayi bwo mu mutwe.
Iri tangazo Kandi rivuga ko Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka byamenyeshejwe aya makuru, bakaba barimo gukora ibishoboka byose ngo Madame Owor ahuzwe n’umuryango we.
Madame Awor yari yaje mu Rwanda aje kwizihiza Asomusiyo I Kibeho. Kuri 16 Kanama ni bwo inkuru byamenyekanye ko yabuze ubwo yariu mutambagiro mutagatifu wo kwizihiza Asomusiyo i Kibeho.
Olive Uwera