Mu by’ukuri Sando yari umukobwa ushabutse kandi ubona ari ba bana b’umugi koko! Yari afite uburyo amenyerana n’abantu vuba kandi na bo bakamukunda. Sabrina yumvaga yaba nka we ariko bikamunanira kuko yagiraga amasoni menshi.
▲▲▲
Eric Sabana yari umuhungu muremure w’igikara, ujya kuba munini kandi ufite igikundiro. Mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Rulindo bajyaga bavuga ko ari we musore uhiga abandi mu buranga. Abakobwa bose babaga bifuza ko yabavugisha ariko yasaga nk’utabyitaho. Yakundaga kwivugira macye. Sabrina yatekerezaga ko ku mugoroba bari buganire akumva agize akoba mu mutima. Sando yari yabahuje nk’uko yamwemereye ngo agiye kumushakira inshuti.
Bari bavuye ku meza basubiye kwigira mu ishuri ibyo bitaga étude mu gice cya kabiri. Sabrina akicara ku meza, haza umunyeshuri aramubwira ngo hari umuntu umushaka hanze. Umutima utangira kumusimbuka kuko yari akubise agatima kuri gahunda afitanye na Eric. Ageze hanze koko asanga ni we, aramusuhuza. Yewe we ! Yari ataramwegera ngo arebe ukuntu ari muremure amwigezeho! Yamugeraga mu gituza. Eric aba ari we utangira kuvuga.
-Bite ?
-Ni byiza. (Sabrina asubizanya isoni dore ko zari zaramumaze).
-Mperekeza tube tuganira ho gato.
Sabrina ntiyasubiza, ahubwo atangira kugenda Eric aramukurikira.
Baca imbere y’amashuri bajya gutera intebe imbere y’aho amashuri yahereraga ahigiraga umwaka wa 2 E. Mu gice cya 2 cya étude, bavuye ku meza, abanyeshuri basubiraga mu masomo ntawe ubagenzura. Mu gihe mu gice kibanza umubikira yaranyarukaga akazenguruka areba ko barimo kwiga koko. Eric na Sabrina baganira ku buzima busanzwe, ku byo bakunda n’ibyo banga. Uko baganira, Eric yaramwitegerezaga cyane, ariko Sabrina akumva bimubujije amahoro kuko yagiraga isoni. Bamaranye nk’iminota 30, ibiganiro birakama. Eric abona ko ari ngombwa kurekura Sabrina.
-Ndakeka ufite byinshi byo kwiga reka nkureke. Ejo nzaza kukureba twongere tuganire ho gato.
Hari ku wa 4 buri bucye ari ku wa 5. Ni bwo hari umwanya uhagije. Sabrina aramusezera, azamuka agana ku ishuri rye. Akicara ku ntebe, Sando aza yiruka. Ntiyarindiriye kwicara kuko amatsiko yari amumereye nabi.
-Mbwira se ukuntu byagenze ?
-Nta cyagenze.
-Mwasanze mudakwiranye se ?
-Hoya si ibyo nashakaga kuvuga. Mbese nta cyo yigeze avuga ku cyamugenzaga.
-Ha ha ha ha ha ! Ariko Sabrina uri umwana ! Ubwo se wumvaga ari buze avuga ngo naragukunze, ndashaka ko tuba inshuti ! Reka kunsetsa!
Sabrina abonye ko arimo kumuseka atangira kurakara.
-Hoya wirakara ndavuga ukuri. Ubwo se uzakura ryari ? Wibwira ko niba umuntu agukunze n’ubwo ibi ari ugutekinika,…. (avuze atyo ahita aturika arongera araseka ariko yigarura vuba), agomba guhita aza akabivuga ? Reka reka! Agomba kubanza gutegura ikibuga.
-Njye numvaga yahita abimbwira kuko twese twari tuzi icyatumye uduhuza.
-Ntabwo nigeze mubwira ko ukeneye inshuti. Ahubwo twaraganiraga akomeje kumva nkuvuga neza ansaba ko nazabahuza. Ni we byaturutseho nibutse n’imigambi turimo numva birajyanye.
Avuze atyo, Sabrina yumva arigaye.
▲▲▲
Uko iminsi yahitaga, yaje kumenyana bihagije na Eric ndetse baza kwemeranya kuba inshuti. Ariko icyatangazaga Sabrina ni uko atamukundaga. Gusa yaribwiraga ati azamfasha nikureho Franco nyuma yaho nzamubwira ukuri musabe imbabazi.
Umunsi yari ategereje waratinze uragera. Bamubwiye ko Franco aje kumusura, akora kuri Eric barajyana. Hari ku cyumweru mu masaha yo gusura abanyeshuri bavuye mu misa. Bageze imbere ya Franco, Sabrina aramusuhuza amuhobera ariko bya nyirarureshwa. Nyuma abwira Eric:
-Eric, uyu ni mubyara wanjye akaba yitwa Mugabonkundi François, ariko dukunda kumwita Franco. (Arahindukira abwira Franco n’ubwoba mu mutima) Uyu rero ni Eric Sabana, ni umu chéri wanjye.
Kugeza ubwo Franco yaramwenyuraga asa n’uwishimiye Eric, ariko mu mutima we yari yamaze kumwanga. Ndetse yumvaga hazamukamo uburakari ariko agerageza kwitwara neza ngo atangiza byinshi.
Franco yibazaga ibyo Sabrina amukoreye akumva ataye umutwe. Umutima ukamubwira ko arimo kumukinisha ariko kandi yareba ukuntu Eric yitegereza Sabrina icyizere kikayoyoka. Eric yitegerezaga Sabrina kuva ku rwara rw’ikirenge kugera ku musatsi, bigaragara ko mu maso ye harimo urukundo. Umusore wakunze, ijisho rizi kureba ntiryamuyoberwa. Ikindi kandi, iyo bahuzaga amaso baramwenyuraga nta mpamvu. Nta gushidikanya barakundanaga.
Franco yatashye umutima washengutse. Igitekerezo kimwe cyo kubura umuntu akunda kurusha abandi ku isi cyendaga kumusaza. Yibazaga ibimaze kumubaho akumva ubuzima ntacyo bukimumariye ku isi. Yakunze Sabrina akiri akana gato, gakura akigakunda kandi yumvaga nta kizatuma amwanga. Yakoze ibishoboka byose ngo yereke Sabrina ko amukunda by’ukuri ariko we ntiyigeze abiha agaciro. Ariko mu mutima aribwira ngo biriya ntibigomba kunca intege.
BIRACYAZA…
Olive Uwera