Sando amaze kuvuga ibyo yinjira mu cyumba bararagamo. Sabrina aramukurikira ibiganiro byabo birangirira aho. Ejo wari umunsi wo gutaha, buri wese yabaga ashaka kuruhuka ngo azakore urugendo ameze neza. Gusa abanyeshuri b’inkubaganyi bararaga basakuza bukabacyeraho kubera umunezero wo gutaha iwabo.
▲▲▲
Mu gitondo Sabrina yakanguwe n’urusaku rw’abanyeshuri bakubitaga indobo bajya koga. Kuri uwo munsi bose babyukaga kare bishimiye gutaha. Sab we yumvaga ntacyo bimubwiye kuko yari azi ikimutegereje nagera mu rugo : Franco yari kuzamutura umujinya wose yavanye ku ishuri ubwo yaherukaga kumusura. Ese umukino yari yarakinnye wari kuzamuhira ? Aho Sandrine ntiyari yaramushutse ? Atangira kwicuza. Muri we aribwira ati nta mbuto nakuyemo uretse gutera agahinda umwana w’abandi Eric ndetse n’uburakari yateye mubyara we Franco. Sando wari uvuye gukaraba yatangajwe n’uko mushuti we ataroga kandi ari mu buriri akanuye areba hejuru.
-Sab, ubwo ntushobora kuva mu buriri ngo woge ko mbona wakangutse ?
Sabrina yamwumviraga vuba, ndetse yamufataga nka mukuru we. Arabaduka akenyera isume ajya kwiyuhagira.
Igihe cyo guhabwa indangamanota kiragera, bamanuka agasozi bajya gufata gufata imodoka zibatahana. Urwunge rw’amashuri rw’I Rulindo aho bigaga rwari rwubatse ku gasozi. Kuva ku kigo ugera ku muhanda wa kaburimbo, umuntu yamanukaga nk’iminota 15. Sabrina yari azi ko atazongera kugaruka kuri icyo kigo. Ni yo mpamvu yanyuzagamo akareba inyuma ngo agumane ishusho ya nyuma y’aho hantu yari amaze imyaka 3. Ni mu gihe kandi, yahagiriye ibihe byiza. Mu modoka, Sabrina yicara iruhande rwa Sando, bagenda baganira ibya mva he na njya he.
-Sab, muri ibi biruhuko nzaza kugusura pe. Kandi nzarara.
Nk’uko Sando yari yabyemeye yaje kumusura hashize ukwezi batangiye ibiruhuko. Bagenda baganira iby’iminsi bamaze batabonana. Bageze hafi y’iwabo, Sabrina yibuka ko hari inkuru ataramugezaho. Amukurura ukuboko asa nk’umuhagaritse ngo babanze babivugeho mbere yo kwinjira.
-Ariko Sando, uziko kugeza na n’ubu Franco ataragera mu rugo?
-Icyagutangaje ni iki se ? Wiyibagije ikinamico wowe na Eric mwamukiniye ubwo aheruka kuza kugusura ? Ha ha ha ha ha !
Sando araseka aratembagara, Sabrina nawe aramufasha. Nyuma ibitwenge bishize, aza kuvuga:
-Ariko n’ubwo ibyo byabaye, ntibikuraho ko ari mubyara wanjye.
-Mubyara wawe ariko ugukunda.
Sando arongera araseka. Sabrina yakundaga ukuntu Sando yahoranaga umunezero, akabitera n’abari iruhande rwe.
Baguma guterana amagambo, cyera kabaye Sabrina ati twinjire. Bageze mu rugo basanga Mama wa Sabrina mu ruganiriro, baramusuhuza bahita bajya mu cyumba. Ibyo bari kuganira ntibari kubivugira imbere y’umubyeyi. Byari kubavuna.
Sando yahamaze iminsi itatu, ariko ibiganiro byabo bidashira. Ku munsi wa nyuma mu gitondo bamaze gukora amasuku, Sando aterura ingingo Sab atatekerezaga.
-Ariko Sab, nkawe wumva wakunda umusore umeze ute ?
Sabrina yumva aratunguwe ariko yigarura vuba.
-Uko ari kose ikizima ni uko yaba ankunda urukundo rutaryarya.
Bitewe n’imyaka bari bagezemo, ibiganiro nk’ibi ni byo bihoreragamo gusa. Sando yumva atangajwe n’igisubizo cya Sabrina.
-Ariko Sabrina waba umupfayongo waba umupfayongo! Kuri ubu umusore ni ufite amafaranga. Wagira ikibazo akakurwanaho.
Ibyo Sando abivuga yikomanga ku matako. Ibyo Sabrina yari asanzwe abimuziho. Abasore batanganya imyaka 4 basimburanaga kuza kumusura. Kandi benshi babaga bari mu mamodoka. Sab yirindaga kugira icyo abimubazaho kuko nyir’ubwite atigeze na rimwe aterura ikiganiro nk’icyo.
-Ibyo njye ntacyo bimbwiye kandi uranzi ko ntakunda ibintu.
-Ntukabeshye nta mukobwa udakunda amafaranga uretse wowe wanyobeye. Ariko nawe igihe kizagera ubone ko wibeshye.
Sando ahagaraga akanya, abonye Sab ntacyo amusubije arakomeza.
-Sab, urabizi ko ndi nka mukuru wawe. Ngushakira Eric nagira ngo ubanze umenye uko witwara imbere y’umuhungu kuko nabonaga ntacyo ubiziho. Ariko noneho ndabona igihe kigeze. Kandi niba utabishaka uzagumane bariya banyeshuri bawe nzarebe icyo bazakugezaho.
-Uramponda sinoga. Aho kugira ngo nkundane n’ikigabo cyenda kungana na Data nabyihorera.
Avuze atyo, Sando asa nk’ukomeretse kuko mu bamusuraga harimo umeze atyo. Ariko yigarura vuba.
-Sab, unyumve neza, ibyerekeye icyo kigabo uvuga, ntabwo biba ari ngombwa ko umukunda ahubwo icyo uba ushaka ni amafaranga atunze. Niba kandi udashaka ibyo bisaza, abasore bato batunze barahari. None se ubwo bwiza bukumariye iki ? Imana yabuguhereye kubureba gusa ?
Sando ntiyari uwa mbere umubwiye ko ari mwiza ariko Sab ntiyakundaga kubyitaho.
-Ariko Sando, ejobundi tuva ku ishuri si wowe wambwiraga ko urukundo rubaho koko ? None urampindutse?
Sando akubita igitwenge mbere yo kuvuga.
-Nyine urukundo rubaho. Ariko mu gihe utarahura narwo abagukunze ntiwabigizayo.
-Ariko se Sando, ko mfite akabazo k’amatsiko, abo bagabo baguhera amafaranga ubusa ?
Sando ashaka gusubiza ariko ahitamo kwivugira ibindi.
-Erega ushobora no gukundwa n’ufite amafaranga byose birashoboka.
-Namukunze akankunda ntacyo bitwaye. Ariko sinakururwa n’amafaranga ye gusa ngo mubeshye ngo ndamukunda.
Sando yanga kuva ku izima.
-Reka basi nzaguhuze n’umwe numukunda uzambwira.
-Ibyo ntacyo. Ariko nintamukunda ntuzamumpatira.
-Aho rwose turajyana.
BIRACYAZA…
Olive Uwera