Babera Rwanda dusanzwe turusangira ndamaramukije muri ya sango y’inkera dukereye kurumenya insiriri igihu mu mateka nyayo y’u Rwanda kikitamurura tukarusangira turuzi!!!
Ubushize rero mwibuke ko twari tumaze kubona Gihanga agera mu misozi ya Gasabo ahahanga indeka twendaho ingenge mbanziriza iba imbu ya mbere u Rwanda rwandiyeho ubwo rero yaba ari abavuga ko u Rwanda ari izina rikomoka ku ijambo urwanda risobanuye urutare sinabanenga kuko nk’uko bisanzwe ujya kugera inzu areba ahakomeye no mu musingi bakabanzamo amabuye akomeye ngo inzu ikunde ihame ku rutare nyine kandi na Kirisitu mwibuke ko yubatse ingoro ye kuwo yagize urutare ariwe Petero (Pierre) bivuze urutare,
Ariko na none u Rwanda rwabaye ikimenyabose ko rwenda ingenuro ku nshinga KWANDA bivuze kwaguka nabyo kandi ntawabyijana kuko ibyo tugiye kuyaga byose ni uburyo rwagutse kugeza n’ubu rukigarishywa n’abavanda barwo bigashyira kera!!!
Ageze i Gasabo rero yahaciye ingando ariko ntiyahatinda ahubwo ahashyira ikubitiro maze nk’uko ba bapfumu be Bakara, Gahu na Kazigaba bari bamubwiye ko bagiye kumwereka ibihugu bye, bahita bafata urugendo bagera u Rwanda!! N’ubwo amateka atatubwira uko yarenze ibihugu byari habati ya Gasabo na Bungwe ariko aduha ikirari cy’uko urwo rugendo rwagenze!!
Bwarakeye rero Gihanga asiga abashumba b’Abazigaba yakuye kwa ba nyirarume mu Mubali baragiye ishyo rye ririmo imfizi Rugira n’isumba yayo Ingizi maze we n’abapfumu be bafata urugendo baraboneza baza u Bwanacyambwe bwose, bambukira Nyabarongo mu cyambu cya Nyaruteja, aha ni mu masangano ya Nyabugogo na Nyabarongo bakomeza i Nduga yose, baragiye inka ze zindi. Baragenda bageze mu Bungwe, Gihanga ashengerera kuko kugeza ubu yari ataraba umwami!
Amaze gushengera k’Umwami wo mu Bungwe ariwe Rwamba wari utuye mu gisi cya Nyakizu, maze Gihanga amutura imyambi n’amacumu n’izindi ntwaro z’ibyuma, kuko icyo gihe abo mu Bungwe batali bazi intwaro z’ibyuma, ahubwo bitwazaga ibisongo. Gihanga rero ahamara iminsi, yubaka uruganda rwe kuko yagendanaga inyundo ze maze aculira Rwamba ibyo ashatse byose. Bukeye Rwamba amushyingira umukobwa we witwa Nyirampirangwe, ariwe babyaranye Gashubi uvugwa mu gitekerezo cyo gukanga Imfizi Rutendeli, hanyuma Gihanga aba aho ngaho bimara iminsi, maze bukeye ashatse kugenda Rwamba aranga.
Abapfumu ba Gihanga bamugira inama yo kwirwaza uburagi maze babwira Rwamba bati:”ubwo Gihanga yahindutse ikiragi( Ubu tuvuga ufite ubumuga bwo kutavuga), ibyiza ni uko yasubira iyo twaturutse akajya kumara imanza zo kubimutsindira, hanyuma tukazagaruka yakize.” Nuko Rwamba arabyemera aramurekura, ariko bamurahira nabi ko azagaruka.
Aho gukomeza rero inzira y’i Burundi, Gihanga aravunura agaruka ruguru, bambuka Mwogo yo mu Bufundu bagera mu Bunyambilili ubu ni muri Huye na Nyamagabe.
Bahageze bavumbura impongo y’umweru bita ingabe, maze abapfumu bati:”tuyikurikire aho ijya hose kuko atari inyamaswa isanzwe.”
Bayihiga iminsi myinshi muri iryo shyamba ariko ntibayica. Bagize batya babona barasutse mu Kinyaga, hakaba hari himye Umwami witwa Ngabo, igihugu cye kigafata hakurya ya Rusizi no hakuno yayo. Gihanga amuha amaturo barashyikirana cyane, ndetse Gihanga arongora Nyangobero, umukobwa wa Ngabo uwo nguwo nyine.
Bukeye Gihanga arahaguruka azamuka inkombe y’i Kivu yo hakuno yerekeza i Bugoyi, maze abonye ageze hafi yo kwa Jeni rya Rurenge Umwami w’Abasinga, abanza kwiyimikisha, abo bari kumwe baramwimika agerayo ari Umwami yambaye ishyira n’impu z’ingwe maze Jeni aramuzimanira, Gihanga nawe amaturo mu byo yamurushaga. Ubwo Jeni yari ku Rwerere rw’i Bugoyi ari we Mwami w’ibihugu by’Abasinga. Gihanga ahamara iminsi, maze na none arongora Nyamususa wa Jeni rya Rurenge ariwe Kibyarabuhatsi dusanga mu gisigo cy’Impakanizi cya Nyirarumaga yise “UMUNSI AMEZA IMIRYANGO YOSE” aho agira ati: Umunsi ameza imiryango yose ava insiriri Bama mu ndeka ba Kibyara-buhatsi. Uwari kwitwa Nyiramugondo, ye Mugondo woroswaga Rugora ku mugomba-byuma ibogora ingoma Mugondo wa Rubavu……”
Uyu Nyamususa rero niwe wabyaye Gahima, Sabugabo na Mugondo. Nyamususa yazanye n’umuja we Nyirampingiye, maze nawe Gihanga amubyaraho Rutsobe.
Aha rero Gihanga amaze kuba Umwami w’ingoma Nyiginya y’i Gasabo ariko se ingoma irihe yimye?
Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyi
Mureke tuzakomereze mu mahindura ya Gihanga tuzamenya uko byaje kugenda, murakoze basomyi beza, mweze ubwenge mugarure u Rwanda rwemye mu barwo!
”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.
Nshuti Gasasira Honore