Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sobanukirwa icyo Bibiliya isobanura ku inyungu z’imbabazi.

Sobanukirwa icyo Bibiliya isobanura ku inyungu z’imbabazi.

Ijambo imbabazi ntabwo byoroshye kurishyira mu bikorwa  ariko gusobanukirwa n’iri jambo ubwaryo byo biroroshye. Bibiliya ni igitabo cy’ifashishwa n’abantu benshi kandi gifasha benshi, nifuje kuba ari cyo nifashisha  kugira ngo tumenye icyo kivuga ku Imbabazi.

Kuki imbabazi ari ngombwa ?         

Kubera ko Imana ibidusaba.  Mbese n’ukwumvira Imana ibyo idusaba gukora. Nkuko mugitabo cy’Abakolosayi3 :13 havuga hati «  mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana ». No mugitabo cya Matayo :6 :14-15 havuga hati  « “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu ».

Kubera ko Imana itubabarira. Mbese ni ingaruka y’imbabazi natwe twagiriwe . Muri Matayo 18 :23-35 havuga hati « Ni cyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washatse kubarana n’abagaragu be umubare w’ibyo yababikije..Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu..Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumugura n’umugore we n’abana be n’ibyo afite byose, ngo umwenda ushire..Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati ‘Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.’.Shebuja aramubabarira aramureka, amuharira umwenda..“Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata aramuniga, aramubwira ati ‘Nyishyura umwenda wanjye.’.Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati ‘Nyihanganira nzakwishyura.’. Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y’imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda..Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda babibwira shebuja uko bibaye byose..Mazeshebuja aramuhamagara aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze,.nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?’.Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose.Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.”

kubera ko ari ukugera ikirenge mucy’Imana. Mugitabo cy’Abefeso4:32 havuga ngo « Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo no kubice byaho 5:1 haravuga hati: “Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa.”

Kubera ko aho imbabazi zitari nta busabane n’Imana buba buhari.
Mu gitabo cya Matayo6:12 haravuga hati  « Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu ».   Muri Matayo 6 :14-16 harongera hakavuha ibijyanye n’imbabazi ; “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.”
Hari abantu bamwe bavuga bati “sinashobora kubabarira” Ariko ikibazo si ukubishobora ahubwo ni ukubishaka kuko ubushobozi bwo ni ubw’Imana. Mugihe mumutima wawe ufite ubushake bwo kubabariba Imana nayo iragushoboza.
Imbabazi ni ikintu cya ngombwa cyane mubuzima bwacu bwa buri munsi yaba k’ utanga cyangwa usaba imbabazi.

 

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here