Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Ntibyari ibirori byemewe, ariko wari umusi w’ubukwe bwanjye”. Sarah nyuma yo gufata...

“Ntibyari ibirori byemewe, ariko wari umusi w’ubukwe bwanjye”. Sarah nyuma yo gufata umwanzuro wo kwirongora.

Umugore w’umwongerezakazi yamaze imyaka 20 yegeranya uburyo kugira ngo agere ku ndoto z’ubugeni bwe, aho  aherutse gukora ubukwe bwe wenyine, nyuma yo kubura umugabo nyawe wo kwubakana nawe.

Sarah Wilkinson w’imyaka 42 yafashe uyu mwanzuro wo gukora ubukwe wenyine, bwarimo inshuti ye ahitwa  i Harvest House mumu Mujyi wa  Felixstowe i Suffolk.

Wilkinson avuga ko iyi ari iyindi ntambwe ateye  nyuma y’uko yiyambitse impeta y’ukwiyemeza ubugeni wenyine.

Yagize ati: “Wari umusi mwiza cyane kuri njyewe kubona bose bari bampanze amaso. Ntibyari ibirori byemewe, ariko wari umusi w’ubukwe bwanjye.”

Akomeza agira ati “Nibaza ko iyo ugeze aho wibaza uti ‘ mbese njyewe nashobora gukora ibirori nk’ibi ntari kumwe n’umutware/umufasha iruhande rwanjye? Kubera iki se! Aya mafaranga nari narayateguye ari ayo kuzakoresha ubukwe bwanjye , none kubera iki ntoyakoresha ikintu nipfuza gukora!”

Wilkinson asanzwe aba muri uwo Mujyi yakoreyemo ubukwe, avuga ko yakoresheje amapawundi 10.000 (ni ukuvuga hafi  miriyoni 15 z’amanyarwanda).Avuga ko aya mafaranga yiganjemo ayo yagiye yizigamira buri kwezi.

Muri ibi birori  byabaye, Ku Itariki ya 30, Nzeri 2023, uyu mugeni yari agaragiwe n’inshutize zigera kuri 40, hamwe n’abandi 40 baje ku mugoroba , aho yabakiriye ku kibuga cya tennis kiri imbere y’aho atuye.

Yabwiye BBC Radio Suffolk, iradiyo ya BBC ikorera mu karere ka Suffolk, ko inshuti ze, zatangaye kumva uyu mugambi  utamenyerewe wo gutegura ubukwe bwo kwirongora.

Ati: “Nta muntu n’umwe atari wuzuye ibitwenge umusi wose, bavuga ko cyari igihe cyo kwumirwa”.

Akomeza agira ati “Hafi buri muntu yavuga ati ‘iki ni ikintu Sarah yisangije .”

Agaragaza ko igitekerezo kwirongora cyamujemo igihe yagejeje imyaka 40 muri cya gihe cy’amabwirizwa ya guma mu rugo, ahita afata ingingo yo kwigurira impeta yo kwiyemeza ubugeni (bague de fiançailles/ engagement ring) yahoze yifuza kuva kera cyane.

Muri ibi birori yari yambaye ikanzu y’ubugeni yera nk’uko bisanzwe, umutsima (gâteau/cake) igizwe n’amagato agerekeranye, hejuru yayo hariho agashusho k’umugore asoma igikeri, nyina umubyara niwe wamuherekeje.

Inshuti ye, umuhanga mu bijyanye no no gutegura ibirori by’ubukwe Katherine Cresswell  ni we wari ahagarariye ibirori.

“Nk’uko byari bimeze kuri Sarah, kwari ugukoranya abantu kugira baryoherwe”, niko Cresswell avuga.

Sarah avuga ko byamutwaye igihe kinini gushaka ikanzu y’ubukwe.

“Buri gihe abantu baba bakeneye ibirori kandi ndibaza ko tubikeneye gusumba ibindi bihe byose uno munsi. Ni ibyo, yageze ku munsi mwiza w’ubugeni bwe.”

Wilkinson avuga ko igitekerezo cyo gushaka umugabo mu bihe bizaza ntaho cyagiye. Ati: “Oya ntaho cyagiye…ni ukuba umuntu abyirengagije gato gusa kuko bisaba ingufu nyinshi”.

 

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here