Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bimwe mu bigo by’amashuri byahawe interineti y’ubuntu

Bimwe mu bigo by’amashuri byahawe interineti y’ubuntu

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana Unicef na Airtel batangiye gahunda yo gutanga interineti y’ubuntu mu bigo by’amashuri hagamijwe kubyorohereza gutanga amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Bandirimba Emmanuel Umuyobozi w’Ikigo cya Group Scolaire Busanza Umurenjye wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ari nacyo cyatangirijweho iki gikorwa avuga ko iyi interineti bahawe igiye kubafasha mu myigishirize ikanafasha abanyeshuri mu guhanga udushya.

Yagize ati” Iyi interineti twahawe igiye kudufasha cyane cyane ku ruhande rw’abarimu kunoza imitegurire y’amasomo yabo ndetse no kugabanya umwanya byafataga, bikazanafasha abanyeshuri guhanga udushya”.

Bandirimba Emmanuel Umuyobozi wa Group Scolaire Busanza, avuga ko iyi ari inkunga ikomeye cyane ku masomo.

Umuyobozi wungirije wa Unicef mu Rwanda MIN LINA YHUAN yavuze ko iyi gahunda izafasha abana kwiga mu buryo bw’ikoranabuhanga bikazabafasha kugera ku terambere rirambye.

Yagize ati” Kwiga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha abana kwaguka no guhanga udushya by’umwihariko mu Rwanda nk’igihugu cyashyize imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya. Uyu munsi umwana utiga mu buryo bw’ikoranabuhanga biragoye ko azahangana ku isoko ry’umurimo. Ndizera ko ubufatanye bwa Unicef na Airtel buzaha amahirwe abana bose kugera k’ubumenyi bw’ikoranabuhanga”.

Min Lin YHUAN Umuyobozi wa Unicef/Rwanda, ashimangira ko ubumenyi burambye bushingiye ku ikoranabuhanga.

OMEKA OPARAH Umuyobozi wa Airtel Afurika yashimangiye ko uburezi ari impano ikomeye mu buzima akaba ariyo mpamvu bahisemo gushyira imbaraga mu burezi by’umwihariko muri Afurika.

Yagize ati ” Uburezi ni impano ikomeye cyane, niyo mpamvu twahisemo gutanga ikintu cy’ingenzi cyane. Iyo wigishije umwana uba urimo gutegura umukozi mwiza w’ejo hazaza. Ubuzima bwarahindutse byose byabaye ikoranabuhanga, niyo mpamvu twashatse gutanga umusanzu tugahindurira abantu ubuzima by’umwihariko muri Afurika”.

Emeka Oparah Umuyobozi wungirije / Airtel Africa

Iyi gahunda ya Unicef na Airtel Afurika yo kugeza ibikoresho byifashishwa mu masomo hakoreshejwe ikoranabuhanga yashowemo agera kuri miliyari 50 mu myaka 5 izamara, kandi izafasha ibihumbi 12 by’abarimu n’abanyeshuri bo mu bigo 20 by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Rwanda mu kubafasha kubona ibikoresho by’ibanze mukwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here