Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hatanginjwe urubuga rw’infashanyigisho ku bana n’ababafiteho inshingano

Hatanginjwe urubuga rw’infashanyigisho ku bana n’ababafiteho inshingano

Kuri uyu wa  Gatanu taliki 20  Ukwakira 2023 Minisitiri Uwamariya Valantine yatangizaga  urubuga rwa itetero.rw ku mugaragaro mu ihuriro ryari rigizwe n’abana, abakinnyi bo mu itetero n’abandi bafite aho bahuriye nabyo.

Ababyeyi n’abandi bose bita ku bana barakangurirwa kujya bakurikira itetero kuko hakubiyemo inyigisho n’ibindi byinshi bibafasha mu mikurire y’abana cyane cyane gukangura ubwonko bwabo ndetse no kumenya uko bitwara bijyana no kugira ikinyabupfura.

Rutayisire Marie Gita ukina mu itetero yitwa kanyoni avuga akamaro itetero rimufitiye.

Ati”  Rimfasha kumenya uko nitwara  muri bagenzi banjye, no kubigisha uko bakwitwara neza, uko abana bato bafasha ababyeyi babo nuko bafata abana bafite ubumuga no kugira isuku.”

Uru rubuga rwizeweho gukomeza gufasha abana mu buryo bwagutse.

Mukarwego Rosette ufite irerero mu rugo iwe mu karere ka Ngororero na we avuga ko itetero arikurikira kuko rimufasha mu mirerere y’abo bana.

Yagize ati” Ikiganiro itetero nungukiyemo uburyo bwinshi butuma mfasha abana, harimo nko kubarinda ihohoterwa, gufasha ababyeyi bafite abana bato uburyo babafasha mu mikurire yabo babarinda idindira mu mikurire no mubwenge”.

Juliana Lindsey, uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) avuga ko ku rubuga itetero.rw hazajya hatambutswa inyigisho zifasha ingimbi n’abangavu.

Yagize ati: “Itetero ryahuje abana benshi n’ababyeyi rero ubu rigiye guca kuri internet kandi ku buntu ku bakoresha ifatabuguzi rya Airtel kandi hazaba haribo ibyiza byinshi bijyanye n’ubuzima bw’abana n’amasomo menshi. Ntabwo rikiri iry’abana gusa kuko abangavu n’ingimbi bazajya bakura amakuru abareba kuri uru rubuga”

Minisitiri Valentine avuga ko urubuga itetero.rw rizafasha abafite inshingano zo kurera kubona aho bakura imfashanyigisho mu buryo buboroheye.

Yagize ati: “Ni urubuga rugiye gufasha abana, ababyeyi n’undi wese ufite inshingano zo kurera kubona aho yakura imfashanyigisho yakwifashisha muri izo nshingano igihe cyose yazikenera kandi mu buryo bumworoheye yaba akoresha ikoranabuhanga rya telefoni cyangwa ubundi buryo”

Urubuga rushya itetero.rw ruje nyuma y’imyaka 8 ikiganiro itetero gitangiye, hagamijwe gutambutsa amakuru y’ubuzima, imirire, uburere buboneye, udukino tw’abana ndetse n’ibindi, aho kugeza ubu gikurikirwa n’abagera kuri miliyoni esheshatu kuri Radio na television ndetse na miliyoni 8 ku muyoboro wa YouTube.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

Mukanyandwi Marie Louise 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here