Home AMAKURU ACUKUMBUYE Juvenal avuye muri Kiyovu Sports yubitse umutwe, “Dumburi” izina ritazibagirana.

Juvenal avuye muri Kiyovu Sports yubitse umutwe, “Dumburi” izina ritazibagirana.

Ikipe ya kiyovu sports ikundwa na rubanda nyamwinshi, ariko igahoramo ibibazo biruta umubare yiruhukije ubwo umuherwe Mvukiyehe Juvenal yayishoragamo akangari k’amafranga, ariko ubu bakaba batandukanye.

Umugore n’umugabo bakundanye bagakora ubukwe hanyuma bagatandukana nabi, ni nako byagenze ku mukire Juvenal washoye akayabo muri iyi Kiyovu sports y’abafana benshi kandi imaze imyaka myinshi.

Juvenal yagendanye urugendo rutoroshye na kiyovu sports gusa rwaranzwe n’ibirushya byinshi byatumwe agarukira ku muryango w’ahari igikombe igasangamo ikipe ya Apr fc mu mbere.

Juvenal yongeye gutuma kiyovu sports ihangana n’abakeba.

Mubyo abakurikira ruhago nyarwanda bazibukira kuri Juvenal muri kiyovu sports harimo dumburi no ku bettinga ndetse n’ubwishongozi benshi babona nka bimwe mubyamukomye mu nkokora ngo atware igikombe icyo aricyo cyose.

Juvenal yarinze ava muri kiyovu sports abakunzi biyi kipe badasobanukiwe n”icyo yise compani na association.
Dumburi ni ijambo ryazanywe n’uyu muherwe avuga ko gushora amafaranga muri kiyovu sports ari nko kuyajugunya mu bwiherero buzwi nka Dumburi.

Nyuma y’imyaka ibiri bagarukira ku gikombe Juvenal yasohotse muri kiyovu sports yubitse umutwe.

Abo Umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi…

Ibi byabaye kuri Juvenal ubwo yazanaga Jean Francois Regis Ndorimana akamugira umwungirije waje kumushinja kubetinga ndetse akanamwirukana muri iyo kipe.

Bidasubirwaho Mvukiyehe Juvénal wahoze muri Kiyovu SC, yamaze kugura Ikipe ya Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, ahita ayita Addax SC.

Ikipe nshya ya Juvenal

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho 

 

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here