Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gatanya muri Rayon Sport isize abakeba biruhutsa

Gatanya muri Rayon Sport isize abakeba biruhutsa

Uwari umutoza wa Rayon Sports, umunya-Tunisia Yamen Zelfani yageze i Kigali ku itariki 18 Nyakanga uyu mwaka, Kuri ubu yamaze gutandukana na Rayon sports ku bwumvikane bw’impande zombi.

Uyu mutoza azibukirwa ku mvura y’ibitego yahambiriye mu rutete rw’abakeba, mu gihe ikipe ya Rayon sports yari yarananiwe kwikura ku gakanu k’abakeba.

Ubwo Yamen Zelfan yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga iremera aje gutoza Rayon sports

Yanyagiye ikipe ya Apr fc ibitego 3 ku busa ku gikombe kiruta ibindi (super cup) ananyagira ikipe ya Kiyovu sports ibitego 3 ku busa mu gikombe RNIT iterambere fund.

Nubwo uyu mutoza yatsinze abakeba, ariko yananiwe kugeza ikipe mu matsinda yo mu marushanwa mpuzamahanga nyafurika nyuma yo kunganya na Al Hilal Benghazi imikino 2 yose yabereye i Kigali.

Mu mikino 5 yaherukaga gutoza, uyu mutoza Yamen Zelfan yose yananiwe kubonamo amanota 3 aho yose yayinganyije.

Ku munsiwa 5 wa shampiona ikipe ya Rayon sports ifite amanota 6 nubwo ifite umukino w’ikirarane na Police fc .

Uyu mutoza yavuye muri iyi kipe, nyuma yo kunanirwa imibanire ye n’abakinnyi ndetse akanakozanyaho n’abafana ba Rayon sports bafatwa nk’inkingi ya mwamba .

Uyu mutoza Yamen Zelfan atandukanye na rayon sports ayihaye ibikombe 2 harimo super cup ndetse nicya RNIT iterambere fund

Ikipe ya Rayon sports itandukanye n’uyu mutoza iri kwitegura ikipe ya Police fc mu mukino w’ikirarane wa shampiona wo ku munsi wa 5.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho 

 

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here