Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rusizi:Abahinzi bamaze gusobanukirwa kubungabunga ibidukikije

Rusizi:Abahinzi bamaze gusobanukirwa kubungabunga ibidukikije

Rusizi na Nyamasheke, bavuga ko bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kubungabunga ibidukikije mu gukoresha inyongeramusaruro, guhinga amaterasi no guca imiringoti, banirinda gutwika ibiyorero.

Butera Agnes ubarizwa mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo yagize ati;” iki gihe nta muntu ugitwika ibiyorero kubera ko ubuyobozi bwatwegereye bukatubwira ibibi byabyo ntamuntu ukibikora … ndagira inama umuturage wese wumuhinzi ko yazajya acukura umwobo agatabamo ibyatsi aba yavanye mu murima kuko nyuma yigihe runaka ibyo aba yararunze muri uwo mwobo bihinduka ifumbire”

;” iki gihe nta muntu ugitwika ibiyorero kubera ko ubuyobozi bwatwegereye “

Rugabizwa Ally nawe akaba ari umuhinzi, aganira n’ Ubumwe.com yashimangiye ko nabo  bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije babikesha amasomo bahabwa n’ ubuyobozi  kuko buri wa Kabiri w’icyumweru bahura bakaganirizwa, yagize ati:” urugero iyo urunze urwiri ahantu hamwe igihe kiragera ukavanamo ifumbire nziza cyane rwose, ntamuntu numwe ugitwika ibyatsi cyangwa ngo apfe kumena ibishigwe uko abonye ”

Umuyobozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka rusizi Bwana Habineza Valence yatangaje ubumwe.com ko abahinzi bagenda bongererwa bongerererwa ubumenyi umunsi ku wundi, kuko uruhare rwabo ari ingenzi cyane mu kubungabunga ibidukije. yagize ati “hari igihe abahinzi bashobora kwigishwa nabi bityo ingaruka ntizitinde kugaragara kibidukikje , rero iteka mu gihe umuturage atigishijwe neza uko akwiye kuta no kubungabungabunga ibidukikije ingaruka ntizabura kuboneka .”

Sibyo gusa hari byinshi byakozwe birimo guhuza ubutaka, kurwanya isuri hatunganywa amabanga y’imisozi ihanamye, gukoresha amazi biciye mu kuhira n’ibijyanye n’inyongeramusaruro no gushyiraho gahunda mu guhangana n’ ingaruka mbi mu kurengera ibidukikjje ziramutse zititaweho neza.

REMA ivuga ko kuri ubu ubuhinzi busigaye bufite akamaro kanini mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kuko urwo rwego ubwarwo rushobora kugirwaho ingaruka n’iyo mihindagurikire ariyo mpamvu asaba ababukora ko barushaho kubunoza neza.

Yavuze kandi ko kuri ubu babona ko hari intambwe babona yatewe mu bijyanye n’ubuhinzi bugamije kurengera ibidukikije yatanze urugero rw’amaterasi atuma ubutaka butibasirwa n’inkangu, ibihingwa bitandukanye bishobora kwihanganira ibihe runaka n’ibindi byagiye bizanwa mu Rwanda.

Itegeko rige ibidukikije  rigaragaza ko umuntu  ufashwe  atwika  amashyamba n’imyaka ashobora  gufungwa  hagati  y’amezi  atandatu kugeza ku myaka ibiri,agacibwa  n’ihazabu  kuva  ku  bihumbi Magana(300.000frw) atatu  kugera  kuri miliyoni ebyiri(2.000.000).

 

Ubumwe.com               

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here