Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyamasheke:Imigano n‘ ibiti ku nkengero za kivu biracyari bike

Nyamasheke:Imigano n‘ ibiti ku nkengero za kivu biracyari bike

Abaturage bo mu karere ka nyamasheke basaba ubuyobozi ko bwahagurukira ikibazo cy’iterwa ry’imigano ndetse n’ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ,mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, kuko iho iteye ari mike.

Kuri ubu gahunda yo kubungabunga ibidukikije mu karere ka Nyamasheke igenda yiyongera gusa hari bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya kivu bavuga ko hakiri ikibazo mu gutera imigano ndetse n’amashyamba ku nkengero zi kivu ndetse nindi migezi imwe ni mwe ibarizwa muri aka karere

Iyo ibidukikije byitaweho  ni bimwe mu biteza imbere imibereho myiza y’abaturage bityo bikaba n’ umusingi fatizo witerambere ry’ igihugu muri rusange,

Karemangingo Jules ni umwe mu baturage babarizwa muri aka karere mu murenge wa kagano Akagali ka Ninzi umudugudu wa Murwa , we avuga ko babonye imodoka ziza zikoreye imigano iza guterwa kuburyo bwiza ariko nyuma ntiyitabwaho neza bityo imwe irakura indi irangirika.

Yagize ati;”imigano tubona ifite umumaro kuko iyo bayiteye ituma isuri itamanuka ngo ijye mu kiyaga cya kivu ngo ibe yacyangiza, naho uburyo twe tuyi bungabunga mbona ntakibazo kuko abaturage barayubaha cyane, gusa nanone  imigano ihari ntabwo ihagije bibaye byiza ababishizwe bashyiramo imbaraga bakatuzanira indi tukayitera ku girango iki kiyaga kirusheho kubungwabungwa neza”

Nubwo kubungabunga ibidukikije ari imwe mu nzira ya politoki leta y’ u Rwanda yo kurengera ibidukikije cyane cyane nk’ amashyamba ndetse n’ umutungo kamere, by’umwihariko Akarere ka Nyamasheke ka kaba gafite  amashyamba 103 kuri hegitari 403 hakaba nishyamba rya Nyungwe ryahinduwe Parike ndetse n’ ikiyaga  cya  kivu

Umuyobozi wungirije mu karere ka Nyamasheke ushinzwe ubukungu Ntaganira Josue Michel mugusobanura ishusho rusange yaka karere mu kubungabunga ibidukikije hanakumirwa iyanginzwa ry’ amashyamba ndetse nimigano iterwa ku kiyaga cya Kivu , yagize ati;” ubu twashyizeho uburyo bwo gukurikirana umuntu wese washaka kwangiza ibidukikije dufatanyije ninzego zose zibishinzwe ndetse niz’umutekano”

Akomeza agira ati:” Imigani n’ibindi biti hari aho biteye nko muri Kamiranzovu gusa hari aho imeze neza hari naho itaraterwa kandi ubona ko ihakenewe cyane, Jye nabonye Nyabarongo uko imigano ihateye mbona bimeze neza bintera ishyari ryiza. rero dufatanyije na RAB ndetse n’ abafatanyabikorwa nka Tubura kuko nabo bakunze kudufasha mukuduha ibiti , no muminsi yashize baherutse kuduha bisaga hafi Miliyoni rero dukomeje gusaba kandi turizera ko bizakunda kuko tubifite muri gahunda”.

Mu Karere ka Nyamasheke hagamijwe kurengera ibidukikije biteganyijwe ko hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri Ha 352 ndetse haterwe n’ibiti kunkengero z’imihanda kuri km 19.1 mu rwego rwo kuvugurura  amashyamba , hazaterwa Ha 10 z’ibiti

 

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here