Home AMAKURU ACUKUMBUYE Zari ari mu rukundo n’uwari inshuti y’umugabo we wa mbere

Zari ari mu rukundo n’uwari inshuti y’umugabo we wa mbere

Umugandekazi Zari Hassan wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, ari mu rukundo n’umusore wahoze ari inshuti y’umugabo we Ivan Ssemwanga witabye Imana.

Umwaka umwe urashize Zari atandukanye n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz babyaranye abana babiri aribo Tiffah na Nillan.

Babanye nyuma y’aho atandukanye na Ssemwanga bari barabyaranye abana batatu b’abahungu.

Kuva uyu mugore yatandukana na Diamond Paltnumz ntabwo yigeze agaragaza amashyushyu yo kongera gusubira mu rukundo.

Mu minsi mike ishize yagiye aca amarenga ko yaba yasubiye mu rukundo aho yerekanaga amafoto ari kumwe n’umugabo ariko ntamugaragaze neza.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko uwo mukunzi wa Zari yamaze kumenyekana. Ngo ni uwitwa Muyanja wahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Ssemwanga.

Urukundo rwa Zari na Muyanja ntibashaka kurushyira hanze ariko hari abavuga ko bishobora kuba ari amahitamo meza kuko basanzwe baziranye, akaba atapfa kwanga abana batanu uyu mugore arera.

Mu gihe Zari asa n’uri kumurika urukundo rwe, Diamond batandukanye ari kwitegura ubukwe n’umunyakenyakazi witwa Tanasha Donna Oketch. Byari biteganyijwe ko buzaba tariki ya 14 Gashyantare 2019 ariko buza kwimurirwa igihe kitazwi.

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here