Home Uncategorized Ndabatakambiye ngo abasenga munsengere Imana impe amahoro. Nyuma y’imyaka 9 ndacyibaza...

Ndabatakambiye ngo abasenga munsengere Imana impe amahoro. Nyuma y’imyaka 9 ndacyibaza niba arinjye wiyiciye umwana.

Asifiwe Naome umugore w’imyaka 42 akaba ari umu congomanikazi ariko washastwe n’umugabo w’umunyarwanda ubu akaba amaze imyaka ikenda yaratandukanye n’umugabo we ubwo yamushinjaga ko yishe umwana wabo wari ufite imyaka 7.
Uyu mugore yasengeraga mu itorero rya ADEPR tutifuje gutangaza aho riherereye kuko yari n’umuririmbyi muri korari,ariko nyuma yo guhura n’ibibazo we yita ko ari igikomere atazakira ku mutima we.
Uyu mugore aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com  yamutangarije uko agendana igikomere ku mutima kandi yumva atibaza icyaza kimukiza mu buzima bwe bwose.
Mumagambo ye Asifiwe ati” Ubundi njye nari narakundanye n’umusore w’umunyarwanda duhuriye ino mu Rwanda kuko iwacu ari I Goma najyaga nza ino Kigali nje gucuruza ni uko tuza guhura turakundana hanyuma igihe kigeze dukora ubukwe turabana. Dutura kacyiru mu mugi wa Kigali.
Nyuma y’umwaka n’amezi 3 twibaruka umwana w’umuhungu wacu w’imfura tubana neza ntakibazo,ubwo njye nari umukristo wo mu Itorero rya ADEPR ninaho twari twarasezeraniye ariko umugabo wanjye we ntiyakomeje gusengeramo kuko yajyaga avuga ko we ari umunyagaturika ariko nabyo ntiyabyitabiraga kuko ntiyajyaga no mu kiriziya.
Ubwo uwo mwana amaze kwuzuza imyaka 2n’amezi 2 twaramukurikije twibaruka undi mwana w’umuhungu bose nababyaraga neza nta kibazo. (Aha yashakaga kuvuga ko yabyaraga atabazwe).
Ibyago rero byaje kumbaho ntazibagirwa mu buzima njya ngerageza no kubyiyibagiza ariko bikanga bigahora bigaruka,igitondo kimwe naje kubyuka kuko n’ubundi nari umucuruzi ,nari naraye nkoze cyane mbyuka ntafite imbaraga zo kujya mu kazi ndavuga nti: Reka nirirwe mu rugo nita no kubyo murugo kuko ntabaga mperutse kuhirirwa.
Naje kubyuka ntangira kwita ku masuku yo murugo nkuko umubyeyi wese abikora iyo yiriwe murugo. Hanyuma naje guhugira mumirimo umwana mukuru agira atya arancika ajya murugo rw’abaturanyi ndamubura .Mbonye atinze kugaruka mutumaho umukobwa wabareraga ngo amumpamagarire. Ahageze aza asanabi yiyanduje bigaragara,umujinya uramfata mpita mukupita urushyi rwo mumugongo, ako kanya mpita mwambura imyenda vuba ndamwuhagira mpita mugaburira vuba ariko ubona ntakabaraga ndetse atashaka no kurya ni uko ndamwihorera nti reka mbe muryamishije ubwo nabyuka araba ashonje arye.
Ubwo yararyamye ndamubwira ngo uhite usinzira ninumva uri gukinira ku buriri ndaza ngukubite( kuko yari afite akamenyero wa mujyana ku buriri ngo aryame akikinira akarinda abyuka atigeze asinzira).
Ubwo noneho yahise aryama nsubiyeyo ngo njye kumureba ko ari gukina nsanga yasinziriye. Ubwo yabaye aho arasinzira byari nka 13h bigera 17h ise atashye mubwira uko noneho yasinziriye kuva 13h nubu agisinziriye n’uko wa mukobwa wabareraga ahita avuga ngo”erega iyo umwana yaryamye yarize asinzira cyane!”
Ise ahita ambaza ngo yarijijwe n’iki ndamubwira ngo yasubiye kuzerera aje mukubita urushyi mpita muryamisha. Ni uko mpita mbwira uwo mukobwa ngo ajye kumubyutsa yaryamye bikabije, umukobwa yageze yo agaruka yiruka arira ngo umwana yapfuye! Njye na se natwe twahise twinjirira icyarimwe mu cyumba dusanga koko yapfuye kare.
Ubwo nahise mvuza induru ndavuga ngo “ Patrick(niryo izina rya Nyakwigendera) mvuga mu giswahili nti” Niurumiye kama miye njo nilikupiga sitaongezaka tena mtoto  wangu( bishatse kuvuga ngo: Mbabarira niba ari njyewe wagukubise ntabwo nzongera mwana wanjye!)

Umunsi ntazibagirwa wambereye mubi mumateka.
Umunsi ntazibagirwa wambereye mubi mumateka.

N’amarira menshi nkomeza kurira cyane musaba ko yambabarira akagaruka,ariko ibyo byaterwaga n’umubabaro narimfite kuko nabonaga byarangiye ndetse yari yamaze n’umwanya munini ryose apfuye.
Asifiwe yakomeje kuganirira ubumwe.com  ko guhera ubwo yatangiye kubana n’umubabaro ukabije ubwo mu mutima we yibazaga niba urushyi rumwe yakubise umwana we arirwo rwamwishe,ariko nyuma yahoo byaje kuba bibi cyane ngo ubwo umugabo yamubwiye ati” ubwo se wowe urarizwa n’iki kandi ari wowe unyiciye umwana” ngo anarenzaho amagambo avuga ngo” Tuzave kumushyingura utagaruka muri uru rugo”.
Ubwo narihanganye ndaceceka ariko nkumva nshaka kurira cyane nsohora ijwi ariko nkongera ngatinya umugabo nkiyumanaganya. Naje no gukeka koko ko yaba nawe abiterwa n’umubabaro kumbwira amagambo mabi gutyo ariko nza gusanga we abikomeje, kuko hari inshuti ye yaje guhamagara kuri telephone ari mubantu maze aramubwira ngo sha umucongomanikazi ankozeho yanyiciye umwana”.
Ubwo naje kwumva ko noneho we akomeje atari umubabaro gusa. Ubwo umunsi wo gushyingura warageze imihango yose ikorwa nkuko bisanzwe hanyuma twaje gusubira murugo gukaraba arinabwo bavuze ngo umunsi ukurikiraho tuzasoza ikiriyo.
Umunsi ukurikiyeho umuhango wo gusoza ikiriyo urakorwa maze umugabo wanjye aza gusaba ijambo ashimira abatubaye hafi badufashe mu mugongo maze kuko ababyeyi banjye bari bahari papa na mama bavuye Gisenyi n’abandi bavandimwe benshi badutabaye, ahita abwira papa ati” Ndasoreza ku magambo asa n’akakaye arikonayatekerejeho bihagije kandi nyafatira umwanzuro mu byubahiro byanyu rwose databukwe ndabasaba ko mwagenda mutwaye n’umukobwa wanyu kuko ni umwicanyi yanyiciye umwana ntabwo nakomeza kubana nawe.”
Ubwo nari nicaye impandeye nk’uko umugabo n’umugore baba bicaranye n’umva ndatitiye ngira ubwoba ubwo ibyo nibyo mperuka nahise ntakaza ubwenge. Naje kugarura ubwenge nisanga Indera ndi mucyumba gituje ndi kumwe na mama na murumuna wanjye.
Umuganga araza atangira kunganiriza bituma ngarura ubwenge ndetse nza no keibuka uko byagenze ndetse n’amagambo yatumye ngira ikibazo. Ubwo baransezereye ababyeyi babjye bansaba ko twataha banjyana Gisenyi murugo ntangira gusubira mubuzima busanzwe ndetse nyuma naje gufata umwanzuro wo kugaruka Kigali nza gukomeza akazi kanjye kubucuruzi.
Ubu ndibana sinifuje na rimwe gushakwa n’undi mugabo,ariko buri gihe mporana ikibazo mu mutima wanjye ntise Mana koko ruriya rushyi rumwe nakubise umwana nirwo rwamwishe! Ko nari nasanzwe ahubwo mukubita rimwe narimwe inkoni nyinshi bitewe n’amakosa y’abana.
Ngahora nicira urubanza iteka nti: “ubuse narumukubitiye iki?” Umugabo wanjye nawe mpora nibaza niba koko ari icyo kibazo cyamuteye kunyirukana cyangwa n’ubundi yari yarabuze aho ampere anyirukana kuko ntan’umwaka ushize we yahise ashaka undi mugore.
Umwana wanjye wa kabiri araho njya njya ku musura ariko kuko ubu kamaze kuba agasore gafite ubwenge mba nibaza icyo bakambwiyeho nkumva sintuje nagato. Abasenga munsengere Imana izampe amahoro yo mumutima kuko ni ukuri kubwanjye ntanakimwe nishinja.”
 
Mukazayire Immaculee

84 COMMENTS

  1. Yoooooo. urababaje rwose mama. Ariko gerageza rwose wegere Imana cyane kuko niyo yonyine yakumara uwo mubabaro. Naho ubundi ntakintu wakoze kidasanzwe cyari kuba imbarutso y’uko umwana apfa. Urarengana pe. Ahubwo njye nakugira inama ukishakira undi mugabo ukabyara n’abandi bana bizatuma utihugiraho ahubwo uzageraho bigushiremo.

  2. iyo nkuru bubyukuri irababaje cyane,gusa icyo mbona nuko uwo mugabo yabuze kwihangana ndetse nubushishozi pe.none akeka yuko ariwe wakundaga uwo mwana kurusha nyina wamugiriye kugise koko.Mubyukuri nanjye ndi umugabo kandi narabyaye,ariko kandi mbona madame ariwe wakagize uruhare runini kumwana kurusha njyewe pe. kuko kugirango aboneke abigiramo uruhare rukomeye rudafite aho ruhuriye natwe abagabo,duheruka dutera inda,hanyuma umugore akaruhana nayo amezi 9,akamugira kugise twe twibereye mubyacu hanyuma ngo umwana wanjye uyumugore niwe wamwishe harimo guhubuka no kudashishoza kabisa,
    Naho uwo mu mama we namugira inama yo kwakira ibyabaye kandi akibabarira kuko umwana atariwe wamwishe igiheke cyo kuva mwisi cyarikigeze,ninkuko umuntu uwariwe wese ashobora kuryama agapfa,cg se ashobora nogusitara agapfa,nonese uramutse uvuganye numuntu nabi hanyuma mwajya kuryama akabyuka yapfuye bwo ntiwaba ufite inkomanga kumutima uti wenda azize agahinda niko kamwishe.gusa tujye twitwararika mubyo dukora byose niduhana nabandi tujye tubikora tutuzuye umujinya kuko inkoni ivuna igufwa ntabwo ivuna ingeso.

  3. Iyooo mana we urababaje gusa imana niyo yashobora kukomora kandi ntacyaha wakoze! umwana yapfuye kubw’Imana nuko rero uzashake undi Mugabo ubyare abandi bana naho uriya mwana usigaye azamenya ukuri azashishoza kandi azasobanukirwa akugarukire

  4. It is indeed my belief that mesothelioma is usually the most dangerous cancer. It contains unusual attributes. The more I look at it a lot more I am certain it does not act like a true solid tissues cancer. In the event that mesothelioma is often a rogue viral infection, then there is the chance of developing a vaccine as well as offering vaccination for asbestos exposed people who are at high risk with developing upcoming asbestos connected malignancies. Thanks for expressing your ideas about this important health issue.

  5. These days of austerity plus relative stress about having debt, a lot of people balk about the idea of having a credit card in order to make purchase of merchandise or perhaps pay for any occasion, preferring, instead just to rely on this tried and also trusted method of making repayment – raw cash. However, if you possess the cash available to make the purchase in full, then, paradoxically, that is the best time just to be able to use the cards for several motives.

  6. I got what you intend, thanks for posting .Woh I am thankful to find this website through google. “I would rather be a coward than brave because people hurt you when you are brave.” by E. M. Forster.

  7. “I have noticed that in unwanted cameras, exceptional devices help to aim automatically. The particular sensors involving some digital cameras change in in the area of contrast, while others make use of a beam with infra-red (IR) light, particularly in low lighting. Higher standards cameras at times use a blend of both devices and likely have Face Priority AF where the digital camera can ‘See’ your face and focus only upon that. Many thanks for sharing your ideas on this web site.”

  8. “Thanks for your publication. One other thing is that individual American states have their own personal laws that affect house owners, which makes it very, very hard for the the nation’s lawmakers to come up with the latest set of recommendations concerning property foreclosures on homeowners. The problem is that every state features own legal guidelines which may have interaction in a damaging manner on the subject of foreclosure guidelines.”

  9. “Good web site! I really love how it is easy on my eyes and the data are well written. I’m wondering how I might be notified when a new post has been made. I have subscribed to your RSS feed which must do the trick! Have a nice day!”

  10. Someone Sometimes with visits your blog regularly and recommended it in my experience to read as well. The way of writing is excellent and also the content is top-notch. Thanks for that insight you provide the readers!
    киви на биткоин

  11. Thank you for some other informative blog. Where else could I get that type of information written in such an ideal means? I have a mission that I’m just now working on, and I have been at the look out for such information.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here