Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abahinzi barasaba ko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo byakwihutishwa kubageraho

Abahinzi barasaba ko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo byakwihutishwa kubageraho

Itegeko, (BIOSAFETY LAW), ryashyizwe mu igazeti ya leta y’u Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2024, kugirango rizajye rishingirwaho mu kugena uko izo mbuto zitunganywa ndetse n’uburyo zikwirakwizwa mu gihugu mu buryo bwizewe.

Nyuma y’iminsi mike u Rwanda rusohoye itegeko ryemerera ibihingwa guhindurirwa uturemangingo, (GMO), abahinzi barasabako izo mbuto  zabagezwaho byihuse kuko zabafasha kwikura mu gihombo giterwa n’ihindagurika ry’ikirere ribateza igihombo ku buhinzi bwabo.

Kubwimana Theogene ni umuhinzi uhinga ibirayi avuga ko baramutse bahawe izi mbuto zihangana n’imvura ndetse n’izuba zabafasha kongera umusaruro.

Ati” Nkeka ko tubonye imbuto zahinduriwe uturemangingo byaba ari ibyishimo ku muhinzi kuko umusaruro wa kwikuba, n’imyaka yacu yajyaga ipfa bitewe n’imvura nyinshi cyangwa se izuba ntiyaba icyongeye kugira ikibazo”.

Habimana Fanuel ni umuturage twaganiriye  avuga  ko ibihingwa byongerewe uturemangingo ari inzira yo guca ibura ry’ibiribwa haba mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange

Ati: “Twese tubona ikibazo cy’inzara ko cyugarije isi rero inzira ishoboka yonyine ni ugukoresha uburyo bwo kongerera ibihingwa utunyangingo.”

Mu nama yabereye ikigali mu Rwanda taliki 30 Nyakanga 2024 yahuje inzobere zo muri Afurika ku bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (Science and Partnerships for Agriculture Conference: SPAC) hagarutswe ku ikorananabuhanga ry’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo (Genetically Modified Organisms: GMOs)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kanama yagaragaje ko hari imbuto zimwe na zimwe zamaze guhindurirwa uturemangingo.

Yagize ati “Muri iyi nama abashakashatsi b’Abanyarwanda bazerekana imbuto nziza tumaze kugeraho zahinduriwe uturemangingo. Hari izo dufite. Itegeko ryemera ikoreshwa ry’izo mbuto, ryamaze kwemezwa ku rwego rw’u Rwanda, ariko ntabwo ziragezwa mu baturage, kuko gushyiraho itegeko ari kimwe n’uburyo rizashyirwa mu bikorwa bikaba ibindi.”

Dr Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB), akaba anakuriye umushinga wa OFAB mu Rwanda, ukurikirana iby’iryo koranabuhanga rya GMO, avuga ko u Rwanda rwatangiye gukora ubushakashatsi  ku bihingwa byongerewe uturemangingo hagamijwe kongerwa umusaruro  n’intungamubiri zabyo.

Dr Athanas Nduwumuremyi umushakashatsi mu kigo cy’igihugu cyita ku Buhinzi ( RAB), akaba anakuriye umushinga wa OFAB mu Rwanda akanakurikirana ibijyanye n’ikoranabuhanga rya GMO, avuga ko ubu hari ibihingwa bimwe na bimwe bafite

Ati”Mu bihingwa bihinduriwe uturemangingo turi gukoraho ubushakashatsi uyu munsi, dufitemo imyumbati yihanganira kabore, tukagira ibigori byihanganira izuba, tukagira ibigori byihanganira nkongwa, ibirayi byihanganira imvura bisaba guterwa imiti buri gihe, umunsi inzego zamaze gushyirwaho, nibwo ubushakashatsi tuzatangira ku busohora tubugeza ku bahinzi.”

Pacifique NSHIMIYIMANA; umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi bakoresha siyansi na tekinologi mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi [Alliance For Science Rwanda] agaragaza ko iri koranabuhanga risanzwe rikora n’ahandi nko mu buzima bakora imiti n’inkingo, ariko rigiye gukoreshwa no mu bihinzi mu rwego rwo gukemura ibibazo abahinzi bari bafite.

Ati: “ Rero akenshi iri koranabuhanga rikoreshwa kugira ngo dufashe abahinzi kubona umusaruro mwiza, bakora ubuhinzi butabavunye kandi nayo bashoye akunguka. Rinakora mu bintu bitandukanye byinshi. Kwa muganga rirakora mu gukora imiti, inkingo, mu buhinzi naho turarikoresha mu gukora ibihingwa byihanganira  ibura ry’imvura, no mu gihe cy’izuba”.

Pacific Nshimiyimana Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi bakoresha siyansi na tekinologi mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi (Alliance For Science Rwanda), avuga ko ibi ari igisubizo kirambye

Ikigo Nyafurika giteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, (AAFT) gifatanya n’u Rwanda mu mishanga itandukanye gitanga icyizere ko abahinzi b’u Rwanda bazungukira muri gahunda yayo yo kubagezaho imbuto zihinduriwe uturemangingo.

Intego ya kabiri muri gahunda yacyo y’imyaka itanu (2023-2027) ivuga ko icyo kigo kizibada ku bucuruzi no kongera umusaruro w’ubuhinzi ku isoko binyuze mu ikoranabuhanga rijyanye no gusuzuma ndetse no kwemeza imbuto zahinduriwe uturemengingo ku bwinshi mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abahinzi.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku biribwa yo muri Gashyantare 2023 yerekana ko abasaga miliyoni 349 mu bihugu 79 batihagije mu biribwa ndetse hari impungenge ko iyi mibare izakomeza kwiyongera.

Ibihugu birimo Vietnam, Philippine, na Colombia byakubye kabiri umusaruro w’ubuhinzi kubera gukorasha iryo koranabuhanga.

Ubushakashatsi bwakozwe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika bukozwe na NCBI (The National Center for Biotechnology information) bwagaragaje ko ibihingwa bikoranye ikoranabuhanga byongera umusaruro kuko hera byinshi ku buso buto. Bwanagaragaje ko nta kibazo giterwa no kurya ibi bihingwa kuko bifite ubuziranenge bwizewe kandi ko mbere yo gushyirwa ku isoko bibanza gusuzumwa.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here