Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abamamaza ibijyanye n’ubuvuzi bongeye kwibustwa ko bitemewe kandi bihanwa

Abamamaza ibijyanye n’ubuvuzi bongeye kwibustwa ko bitemewe kandi bihanwa

Kugeza ubu mu Rwanda hari amabwiriza abuza abakora ibikorwa by’ubuvuzi ku byamamaza. Nubwo ubu hongeye kwumvikana ibi bikorwa hirya no hino, ababifite mu nshingano bongeye kwibutsa ababikora ko bitemewe.

Mu mwaka wa 2019 kuya 19 Gashyantare Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), rwasabye radio na televiziyo zikorera mu Rwanda guhagarika kwamamaza no gutambutsa ibiganiro byamamaza ibikorwa by’ubuvuzi ko hashingiwe ku ngingo ya 21 y’amabwiriza agenga serivisi z’ isakazamakuru mu Rwanda. Ibi kandi byashimangiwe n’ikigo cya Ministeri y’ubuzima gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda-FDA).

Mu butumwa bari banyujije ku tukuta rwabo rwa Twitter, ubwo Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), bagarukaga mu kuba ibi bikorwa byari bimaze kugaragara cyane ku binyamakuru bitandukanye aho bavugaga ko byari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima abuza kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi.

Batangaje ko mu gihe bamenyeshejwe umuntu wamamaje atabifitiye uburenganzira bahabwa n’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti, ba nyirikubikora bakurikiranwa bagahanwa. Nk’uko byatangajwe na Muteteli Carolyne umuyobozi ushinzwe itumanaho.

Mu magambo ye yagize ati“Twebwe rero nka Rura tubikurikirana iyo baje bakatubwira ngo umunsi uyu n’uyu ku kinyamakuru runaka habaye ikiganiro runaka cyamamaza ubuvuzi batabifitiye uburenganzira. Kubera ko uwemerewe kubikora abihererwa uburenganzira na Minisiteri y’ubuzima. Iyo dusanzwe yarabikoze atabiherewe uburenganzira arakurikiranwa agahanwa”

Nyuma yo kwongera kwumva cyane muri iyi minsi iyamamaza ry’ibijyanye n’ubuvuzi hirya no hino, harimo abavuga ko bavura inyatsi, umugabo cyangwa umugore utabasha gukora imibonano mpuzabitsina,abarwaye imyuka mibi, amarozi….Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko ibi bitemewe ndetse bikaba binafitwe mu nshingano n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda-FDA).

Gisagara Alex, Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa muri iki Kigo yagize ati” Twebwe turi ikigo cya Ministeri y’Ubuzima. Ministeri ikabikora ibinyujije muri iki kigo.Ubundi twebwe duhana banyiribinyamakuru kuko nibo baba babahaye urubuga rwo gutambutsamo ibyo bikorwa byabo kandi bazi ko bitemewe. ”

Yanatangaje ariko ko iyo bibaye na ngombwa banakurikirana na nyirubwite kuko iyo ari kwiyamamaza hirya no hino atanga nomero ze za telephone, ku buryo bamubona bitabagoye.

Gisagara kandi yavuze ko aribo bonyine batanga ubwo burenganzira bwo kuba umuntu yavuga cyangwa kwamamaza ibijyanye n’ubuvuzi. Yakomeje agira ati” Ego ibijyanye n’imiti ni twebwe dutanga uburenganzira, kugira ngo hatabaho kuyobya abaturage. Turabanza tugasuzuma ibyo uri kwamamaza ko ntaho biyobya abaturage. Birasaba ko aba banyiri binyamakuru babanza kubaza uyu ushaka kwamamaza anyuze mu kinyamakuru cyabo niba abifitiye uburenganzira»

Mu mwaka wa 2019 Ministeri y’ubuzima yatangaje ko ibihano ku barenze kuri ariya mabwiriza bizajya bitangwa na RURA ifite mu nshingano kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru mu Rwanda banongeraho ko kandi Itangazamakuru rikora mu buryo ubwo aribwo bwose kandi ryabujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse mu gihe ushaka serivisi agaragaje icyangombwa cya Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano kibimwemerera.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko bagiranye ibiganiro bitandukanye naba nyiri ibinyamakuru ku bijyaye n’aya mabwiriza, aho babasabaga ubufatanye mu kuba badaha umuntu uwo ari we wese urubuga rwo kwamamaza ibi bikorwa kandi bitemewe.

Yashoje agira ati « Twagize inama nabo iminsi 2 turi kubashishikariza ko bagomba kujya babyitaho kugira ngo aba bantu baza kuyobya abaturage bihagarare. Bakabanza gusuzuma ko afite icyangombwa kimwemerera kubikora. »

Uyu muyobozi kandi yibukije ko bafite itsinda ry’abantu bahoraho bashinzwe gukurikirana ibi bikorwa.

Ingingo ya gatatu y’aya mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko “Umuntu wese abujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda ukoresheje indangururamajwi n’imbuga nkoranyambaga.”

Ni mu gihe ingingo ya kane yo ivuga ko “bibujijwe gutanga ibiganiro byerekeye ubuvuzi udahagarariye Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo, ikigo, urwego cyangwa ivuriro byemewe n’iyo Minisiteri kandi udafite uburenganzira bwanditswe bwatanzwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri, ikigo cyangwa ivuriro byemewe na Minisiteri.”

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here