Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abangana na 3.5% basoje ayisumbuye nibo biga kaminuza

Abangana na 3.5% basoje ayisumbuye nibo biga kaminuza

Nubwo leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura ubukungu bushingiye ku bumenyi, bigaragara ko umubare w’abashobora kugera mu mashuri makuru na kaminuza ukiri muto.

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abagera mu mashuri makuru na kaminuza batarenze 3,5%. Bivuze ko abagera kuri 96.5% baranganza ayisumbuye batabasha kujya muri kaminuza

Iyo urebye imiterere y’akazi gatangwa, usanga ahenshi basaba kuba umuntu yarize kaminuza, bigaheza utaragize ayo mahirwe yogukomereza amasomo muri kaminuza

Iyo uganiriye na rumwe mu rubyiruko rudafite akazi rwarangije amashuri yisumbuye rukabura amahirwe yo gukomereza muri kaminuza, bagaragaza ko imiterere y’amasomo bize bisaba kwiga kaminuza kugira ngo biguhe amahirwe y’akazi

Bagaragaza ko ibibazitira kwiga amashuri makuru na kaminuza birimo ubushobozi buke bwo kwiyishyurira, no kuba amabwiriza yo guhabwa inguzanyo ya Leta (Bursary) asaba amanota ari hejuru.

Nsengimana Josue utarabashije gukomereza amasomo muri kaminuza, agira ati”Muri iki gihe kubona akazi utarize kaminuza biragorana cyane. Ubushomeri butumereye nabi rwose”

Isesengura ry’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku miterere y’isoko ry’umurimo  ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2022, rigaragaza ko  29,7% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 ari abashomeri.

Amwe mu masomo yigwa mu yisumbuye nta kizere cy’akazi atanga mu gihe utize kaminuza

Uwimana Marry warangije ayisumbuye muri ESAPAG agira ati” kuba narize amateka, ubukungu, n’ubuvanganzo mu mashuri yisumbuye, amaze imyaka itanu nshaka akazi ariko narakabuze

Akomeza avuga impamvu atize kaminuza ari uko umuryango we utifashije kandi akaba ataragize amanota yo gusaba inguzanyo (Bursary)

Agira ati”nashakishije akazi imyaka itanu yose ariko maze kunanirwa”.

Kimwe na bagenzi be, bavuga ko byibura umuntu wize amashuri y’imyuga ariwe ushobora kubona icyo akora mu gihe atize kaminuza.

Nshuti Gentil warangije mu rwumge rw’amashuri rwa Kabusunzu, avuga ko abize amasomo asanzwe bigoye ko babona akazi mu gihe batize kaminuza. Ibi ngo bizamura umubare w’ubushomeri bigatuma urubyiruko rumwe rujya mu yindi myitwarire ibagiraho ingaruka bitaretse n’igihugu

Akomeza agira ati”muri iki gihe biragoye ko wakwiga MEG, HEG, PCB,n’andi masomo nk’aya ngo uzabone akazi utarize kaminuza. Nubwo hari abize kaminuza Babura akazi ariko byibura haba hari amahirwe kuruta utarayize”.

Intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, isobanura ko u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Abo mu mujyi  bagira amahirwe yakazi kuruta abo mu cyaro

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko abo mu mujyi biga amashuri makuru na kaminuza bangana na 10.4% mu gihe abo mu cyaro ari 1.4%.

Ibi bivuze ko abo mu mujyi aribo bafite amahirwe menshi yo kubona akazi gasaba aya mashuri kuruta abo mu cyaro

Nshuti Gentil agira ati”akenshi umwana wo mu cyaro utabonye inguzanyo ya leta ntashobora kwiga kaminuza bitewe n’ubushobozi bw’umuryango we”.

Ibi binagaragazwa n’umubare munini w’urubyiruko rwo mu cyaro rusoza amashuri yisumbuye  rukajya gushakira ubuzima mu mijyi.

Umuti uzava he?

Nshuti avuga ko leta ikwiye gushaka uko yongerera ubushobozi amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro abayarangije bakaba byaborohera kubona akazi badategereje kwiga kaminuza

Akomeza agira ati”nk’ubu umwanya umwe w’akazi  usanga uhatanirwa n’abarenga ibihumbi bitanu biganjemo abize kaminuza. Ibi bituma uwize ayisumbuye atagira amahirwe yo kuba yatsinda, byibura nibareke twese twige imyuga dusoze twikorera”

Ibi abihuza na mugenzi we Uwineza Marry, uvuga ko Leta ikwiye gutekereza ku rubyiruko rutagira amahirwe yo kwiga amashuri makuru na kaminuza ikabafasha, kuko iyo batabonye icyo bakora bishora mu ngeso mbi.

Agira ati”Niyo utabona akazi mu Rwanda warize kaminuza ushobora no kukabona mu bindi bihugu, ariko warize ayisumbuye gusa atari n’imyuga, uhitamo gukora ikiyede cyangwa ugasubira iwanyu guhinga’.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko umubare w’abanyeshuri barangiza kaminuza ugenda wiyongera ugereranyije n’imyaka yashize.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard ati”Ntabwo turagera aho tuvuga tuti uyu mubare urahagije, ariko hari ikizere ko umubare uzagenda urushaho kwiyongera mu myaka iri imbere”

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi amashuri  yigisha ibya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, nk’imwe muri gahunda za guverinoma y’u Rwanda zigamije kwihutisha iterambere (NST1).

Ibi bizafasha ko abanyeshuri basoje amasomo mu byiciro bitandukanye babona akazi byoroshye badategereje kwiga kaminuza.

Intego ni uko mu mwaka wa 2024, 60% by’abasoje ikiciro rusange(Tronc Commun) bazajya bahitamo amasomo ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu yisumbuye. Kugeza ubu  abiga aya masomo bari kuri 41%.

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here