Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abenshi mu bafite ibibazo byo mu mutwe biterwa no kunywa inzoga n’ibindi...

Abenshi mu bafite ibibazo byo mu mutwe biterwa no kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge

Urubyiriko rurakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari imwe mu mpamvu zituma abenshi muri bo bagira ibibazo byo mu mutwe bikabaviramo uburwayi bwo mu mutwe.

Ibi ni ibyahatustweho muri uku kwezi ku Kwakira kwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, nyuma yaho ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS bugaragaza ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 15-19 runywa inzoga ku isi rurenze Miliyoni 155, naho ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu mwaka wa 2011 bwagaragaje ko urubyiruko runywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge rugera kuri 52,5% .

Urubyiruko rurashishikarizwa mu kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo.

Ibi kandi bigarukwaho mu gihe mu mwaka wa 2021 ibitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ( karayesi Ndera) byagaragaje ko abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe babiterwa no kunywa inzoga ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge .

Bamwe mu urubyiriko bavuga ko kugira umwanya uhagije wo kuganira ku bibazo bahura nabyo ari kimwe mu bisubizo byabafasha kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, ibi ni ibyagiye bigarukwaho muri uku kwezi k’ukwakira kwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Bati” Uruhare rwanjye nk’urubyiruko ni ukubera ijisho bagenzi banjye namubona ari kwishora mu biyobyabwenge nkamugarura”

Undi ati” Icyakorwa ni gahunda nk’izi aho urubyiriko ruhurira hamwe rukigishwa ibibi by’ibiyobyabwenge kugira ngo bagire amakuru ahagije mu kwirinda kubikoresha”.

Solid Minds na RBC baganiriye n’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kwirinda kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge,

Umuyobozi wa Solid Minds Sam Munderere avuga ko ibi biganiro bizafasha urubyiriko kwirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Ati” Bigamije gufasha urubyiriko rwabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa n’ibindi bintu bishobora kubata abantu cyane cyane mu rubyiriko, kuko nk’ubu ngubu usanga abenshi bamara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga, na cyane ko imibare yagaragajwe na RBC ari uko urubyiriko ari urwambere mu babaswe n’ibiyobyabwenge”.

Munderere Sam CEO/ Solid Minds, avuga ko urubyiruko rufite ibintu byinshi bibabata, bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Prof Sezibera Vincent Inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe avuga ko gushyiraho urubuga rw’urubyiriko rukaganira ku bibazo bahura nabyo ari ingenzi mu guhangana nabyo.

Ati” Uburyo bwo gucyemura ikibazo ntabwo ari ukwiyahuza ibiyobyabwenge inzoga cyangwa gutwarwa n’ikoranabuhanga kuko nabwo biraza kumutera ibindi bibazo; Icyambere sibwo buryo bwo gukemura ibibazo bafite, icya kabiri umuntu yagarukaho, yaba abakiri bato n’abakuru niba ufite ikikuremereye mu mutima gisha inama, icya gatatu gikomeye ababyeyi turebe uko tubayeho mungo zacu kuko biri guteza abana ingorane zitandukanye”.

Prof, Sezibera Vincent uhagarariye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe/UR agaragaza ko inzoga nta kibazo zikemura nk’uko bamwe babyibwira

Ndacyayisenga Dynamo ushinzwe ishami ryo kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC avuga ko urubyiriko rugize uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga, byatuma abantu bagihabwa akato kubera uburwayi bwo mu mutwe bagabanuka.

Ati” Ngirango imibare yacu itwereka ko 61% bituye iki gihugu cyacu ari urubyiriko kandi rufite imbaraga kuko bashobora kugira ibyo bahindura haba ku buzima bwo mu mutwe n’ubundi buzima bw’igihugu muri rusange.”

Yakomeje agaragaza ko no kuba muri cya kigero cy’urubyiruko ubwabyo imbaraga bafite iyo batazikoresheje neza zishobora kuba zavamo ibibazo byo mu mutwe, akaba ari naho bahera bavuga ko ubukangurambaga bujyanye na tunywe less kurwanya ibiyobyabwenge, akato, iyo urubyiriko rubigizemo uruhare bugera ku ntego ishimishije.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here