Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umubare w’abana bavuka ugenda ugabanuka

Umubare w’abana bavuka ugenda ugabanuka

Ubushakashatsi ku buzima bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurirashamibare mu Rwanda “NISR” kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2015, bwerekanye ko kuboneza urubyaro byatanze umusaruro ufatika, ubu umubyeyi abarirwa abana 4.2, mu gihe mu mwaka wa 2005 buri mubyeyi yabarirwaga abana 6.1

Igishushanyo cyerekana umusaruro wo kuboneza urubyaro mu Rwanda
Mu mwaka wa 2005 mu Rwanda hose umubyeyi umwe yabarirwaga abana 6.1, muri 2010 bagera kuri 4.6, 2014-2015 bagera kuri 4.2, mu cyaro muri 2005 umubyeyi yabarirwaga abana 6.3 mu gihe mu mujyi bari 4.9, muri 2010 mu cyaro bagera kuri 4.8 mu gihe mu mujyi bari bageze 3.4, 2014-2015 mu cyaro bagera kuri 4.3 mu gihe mu mujyi bari 3.6.


Uretse kwerekana umusarururo uturuka ku kuboneza urubyaro, ubu bushakashatsi bwanerekanye uko imfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ku buryo bufatika.

Ishami rishinzwe ibarurishamibare ku baturage n’imibereho ryagaragaje ko imfu z’ababyeyi bapfa babyara zagiye zigabanuka aho zavuye kuri 750 ku babyeyi ibihumbi 100 babyaye mu mwaka wa 2005, muri 2010 zigera kuri 476 mu gihe mu mwaka wa 2014-2015 zageze ku mfu 210.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here