Umuhanzi Israel Mbonyicyambu umenyerewe cyane ku izina rya Israel Mbonyi, ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Sinzibagirwa”. Iyi ndirimbo ikaba yari yarakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) mu mwaka wa 2017 ikaba iri kuri Alubumu ye ya kabiri yise “Intashyo”.
Sinzibagirwa yafatiwe amashusho mu gitaramo cyabaye umwaka ushize I Huye, nyuma yuko uyu muhanzi yari amaze igihe kinini asabwa kujya mu ntara y’amajyepfo cyane.
Ubwo yashyiraga iyi ndirimbo hanze mu buryo bw’amajwi, Mbonyi yari yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gukora cyane ndetse agashyira hanze indirimbo nyinshi kugira ngo akomeze ubuhanzi bwe nta kindi ajyamo.
Iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi ndirimbo uyu muhanzi amaze iminsi ashyira hanze z’amashusho zirimo n’inshya aherutse gushyira hanze yise Urwandiko, ku migezi ndetse no ku marembo y’ijuru zose amaze iminsi ashyize hanze amashusho yazo.
Reba Indirimbo “SINZIBAGIRWA” hano:
Ndacyayisenga Bienvenu