Home AMAKURU ACUKUMBUYE Biyemeje gukorana n’umukinnyi wa Filime kugira ngo bakwirakwize ubutumwa mu bijyanye n’ibidukikije.

Biyemeje gukorana n’umukinnyi wa Filime kugira ngo bakwirakwize ubutumwa mu bijyanye n’ibidukikije.

Rwanda Climate Change and Development network (RCCDN) Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishinzwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’igihe bavuga ko kugira ngo ijwi ryabo rigere kure, biyemeje gukorana n’umukinnyi wa filime Uwineza Nicole.
Iri huriro rigamije guhangana n’imihindagurukire y’ikirere ndetse no kurengera ibidukikije muri rusange, nk’imwe mu nkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, Bavuga ko bahisemo gukorana n’umuntu uzwi ndetse ukurikirwa n’abantu benshi, kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora kuko bibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’imibereho myiza.
Iri huriro rihuriyemo n’imiryango igera kuri 66, yose ifite aho ihuriye n’ibidukikije, igaragaza ko basanze hari abantu benshi bataramenya ibyo bakora, kandi nyamara ari ibikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga bikamenyekanwa mu ngeri zose, ndetse binahereye no murubyiruko ndetse n’abakiri bato kugira ngo bazakure bafite umuco wo kubungabunga ibidukikije.

Agaruka kuri iyi miryango Umuhuzabikorwa wa RCCDN Vuningoma Faustin, yavuze ko bakora mu byiciro bitandukanye, ariko byose bihuriza hamwe mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, aho yagaragaje ko ariyo mpamvu bahisemo gukorana na Uwineza kugira ngo abagereze ubutumwa kure hashoboka.
Mu magambo ye yagize ati” Kugeza ubu dukorana n’imiryango 66 ikora mu bintu bitandukanye, harimo abakora mu buhinzi, ubworozi, hari abakora mu bijyanye n’ingufu harimo ibicanwa, abakora mu bijyanye no gutunganya imyanda ndetse hari n’abakora mu bijyanye no gutera amashyamba. »
Vuningoma yakomeje agaragaza ko ibyo umuntu akora byose bifite aho bihurira n’ibidukikije, bityo umurimo wabo akaba ari ukwigisha abantu ndetse no kubamenyesha uko ibyo bakora byose babikora batangiza ibidukikije, kugira ngo umuntu abeho neza ndetse atere imbere.
 Uwineza Nicole (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) yavuze ko yiyemeje gukorana na RCCDN kugira ngo bafatanyirize hamwe kuzamura ijwi ry’ibidukikije, aho yiyemeje gukoresha uburyo bwose butandukanye, amenyekanisha ibikorwa bya RCCDN bigamije guteza imbere kubungabunga ibidukikije.
Uwineza ubwo yari amaze kwerekwa abanyamakuru ati” Nimushaka munyite Maman Ibidukikije”
Mu magambo ye yagize ati” Nsanzwe nitwa Maman Beni muri film, ariko ubu mushatse mwanyita Maman Ibidukikije. Ubu turafatanya na RCCDN mu kwamamaza ibikorwa byabo bakora, mbinyujije mu buryo bumwe cyangwa ubundi, cyane cyane ku mbuga zanjye nkoranyambaga. »
Uwineza, wagiranye amasezerano y’imikoranire azamara umwaka na RCCDN nk’ubamamariza ibikorwa byabo (Brand ambassador), yavuze ko azatangirana na Mutarama umwaka wa 2022, kandi ko yiyemeje kuzamenyekanisha ibikorwa ku buryo bizatanga umusaruro ushimishije, kuko yemera ko ibidukikije ari ubuzima.
Uwineza kandi yamurikiwe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu Tariki 17/12/2021 aho byahuriranye n’umuhango wo guhemba abahinzi bashyize imbaraga mu gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije, buzwi ku izina rya « Agroecology » mu rurimi rw’Icyongereza, ubuhinzi bwitezweho guhangana n’ihumanywa ry’ikirere kuko mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA)70,4%  by’ibyuka bihumanya ikirere bituruka mu buhinzi.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here