Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera: Kurwanya isuri bidufitiye akamaro bikanaduha amafaranga

Bugesera: Kurwanya isuri bidufitiye akamaro bikanaduha amafaranga

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bakomeje ibikorwa byo kurwanya isuri muri site ya Kagerero mu Murenge wa Mwogo, barishimira ibi bikorwa, bavuga ko n’ubwo bari gukuramo agafaranga bazi ko  bibafitiye akamaro kanini cyane

Emiliana Musabyimana wo mu Murenge wa Mwogo yagize ati “Uretse no kuba turi gukoreramo amafaranga; kurwanya isuri n’ubundi bidufitiye akamaro ko kurinda igishanga duhingamo umuceri cya Rurambi cyajyaga kigira ikibazo cyo guterwa n’umwuzure ukangiza umuceri cyangwa indi myaka ihinzemo.”

Mu ijambo rye, Murenzi Jean Marie, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, yagize ati “Twahisemo gutanga akazi ku baturage bo muri VUP kugira ngo dushyire imbaraga muri gahunda yo kurwanya isuri, tukabungabunga ibidukikije birimo ibiyaga n’imigezi byacu byanduye kubera ko abaturage bahinga itaka rikagenda.”

Ibikorwa byo gucukura imiringoti biri gukorwa mu Karere ka Bugesera, bizatwara asaga Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kiganiro  yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze ko Minisiteri y’Ibidukikije igiye kujya itegura umuganda nibura inshuro ebyiri mu kwezi kugira ngo ibikorwa byo kurwanya isuri byihute kandi n’ubuso bugomba guterwaho imigano bugerweho vuba, yagize ati “U Rwanda rufite intego yo kubungabunga ibishanga, ibiyaga, inzuzi, imigezi n’indi miyoboro inyuramo amazi.”

Mu Karere ka Bugesera ibi bikorwa byo gucukura imirwanyasuri bizatwara miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abaturage basaga 2800 aribo ko bazahabwa  akazi muri iyi gahunda.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here