Home AMAKURU ACUKUMBUYE BAVUGA “ NI AMANIHURA YA RUGAMBA” NTIBAVUGA « MAMA NIHE URAYE RUGAMBA”

BAVUGA “ NI AMANIHURA YA RUGAMBA” NTIBAVUGA « MAMA NIHE URAYE RUGAMBA”

Nyuma y’impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ku indirimbo NI AMANIHURA YA RUGAMBA dore ubusobanuro nyabwo ushingiye ku  busobanuro bwa buri jambo.

Iyi ndirimbo izwi mu ndirimbo zo mu muhuro,abenshi bamaze guhindurira izina iyi ndirimbo bitewe n’uwari watanze ubusobanuro abenshi bafata nk’umuntu uzi ikinyarwanda batangira kuyita MAMA NIHE URAYE RUGAMBA. Nyuma yo kubona ibi Nabacukumburiye bimwe mu bihamya izina ryayo bwite n’icyo risobanuye muri make !! Ni amanihura ya Rugamba.

Ubu nibwo butumwa bwatangije izi mpaka hanyuma abantu batandukanye bagenda bisobanura ko batari babizi.

Ubundi ijambo Amanihura risobanura Amacumu ashegesha, Runihura bisobanura  Rushegesha naho Kunihura bikavuga Gushegesha, kubabaza cyane cyangwa kwica!

Urugero: Ndi Runihuzamabano rwa Rubimburantagara uwo nendeye umukore simukomwa ngo nikome akabugu agikoma!!

Muri iyi ndirimbo wumvamo aho bavuga ngo “Emera ushyingirwe mu Bacyemba” Abacyemba ni umutwe w’ingabo wari ubangikanye n’Urukandagira ndetse n”Abemeranzigwe yose igatwarwa na Rukara rwa Bishingwe w’Umucyaba wo mu Gahunga k’Abarashi Intahana batatu uyu wivuganye Rugigana (Rupias) akisasira n’abandi babiri ngo akunde atahane batatu!

Rero aha muri iyi ndirimbo baravuga ko uyu musore uraye ari burongore uyu mukobwa uri kuririra kutagenda none, ari Rugamba wo muri uwo Mutwe w’ingabo akaba ari nk’ikivugo bamuhaye ko ariwe umwivuganye bivuze ko ariwe utwaye uwo mugeni! Bakavuga rero ngo “NI AMANIHURA YA RUGAMBA” Ni insinzi ya Rugamba! Kubwo kutamenya Amanihura rero abantu bagashaka kumvamo ibyo babasha kumva bakabigenura bati: Mama nihe uraye Rugamba kuko bumva aribyo byajyana n’umuhango w’ubukwe.

Umva indirimbo hano: 

 

Nshuti Gasasira Honore

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here