Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nta mahano waba ukoze wowe mukobwa ubaye uwambere mugusaba umuhungu urukundo

Nta mahano waba ukoze wowe mukobwa ubaye uwambere mugusaba umuhungu urukundo

Ubusanzwe bimenyerewe ko mu muco nyarwanda nta mukobwa ufata iyambere ngo asabe umuhungu urukundo. Ariko aha nkibaza icyo byaba bitwaye umukobwa ariwe ubaye uwambere kubwira umuhungu ko amukunda!

Umukobwa niyo yaba yakunze umuhungu ate. We agomba kwiyumanganya agategereza ko umuhungu ariwe uzatera intambwe akamusaba urukundo. Aha akenshi ubona umukobwa hari ibimenyetso runaka byagaragarira nyirubwite, cyangwa nabandi bose ko umukobwa yaba akunda uwo muhungu. Ariko akaba atatinyuka ngo amwegere abimubwire.

Nyuma yo kuganira n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, batanze ibitekerezo byinshi bitandukanye. Nyuma nzakuganiriza n’abantu bakuze nabo bampa ibyabo bitekerezo kubireba na n’iki gitekerezo.

Abantu bakuze twaganiriye bambwiraga rwose ko kizira ndetse kikanaziririzwa mumuco nyarwanda ko umwari yatinyuka, akaba ariwe ufata iyambere ngo arasaba umuhungu urukundo. Ndetse abenshi mu bakecuru bo banavugaga ko  byaba ari ubukunguzi. ko umukobwa yatinyuka kuba ariwe usaba umuhungu urukundo.

Abasaza nabo bati” Ese ubwo bageze murugo uwaba umugabo yaba nde hagati yabo bombi? “ Ati reka da umukobwa wagusabye urukundo ubwo munageze murugo waba inganzwa, kuko ijambo ryaba n’ubundi ari iry’umugore.

Abahungu twaganiriye nabo bari bafite ibitekerezo bitandukanye; bamwe bati umukobwa wankunda agatinyuka akabimbwira nukuri njye nahita mukunda cyane. Abandi bati wapi; umukobwa ansabye urukundo nagira ubwoba nkakeka ko hari ikindi anshakaho bitari urukundo. Abandi bati uwomukobwa yaba azi ubwenge ahubwo yazanubaka.

Mubyukuri njye numva bishoboka cyane ko umukobwa nawe yakunda umuhungu ,akanabimubwira nyuma uwo muhungu nawe akabyakira kandi urukundo rwabo rukazakomera rugashora imizi.

Ntamahano wowe mukobwa waba ukoze ubwiye umusore ko umukunda.

Urukundo ubundi rushobora guhera mu muntu umwe noneho uwo rwahereye ho akaba ariwe urusangiza mugenzi we.  Uko iminsi igenda ishira, urukundo rwabo rugakomera . Rero ntaho numva ihame ry’uko mu muhungu ariho urukundo rugomba gutangirira iteka. Cyangwa ngo rwahera mu mukobwa agashinyiriza ngo ntiyemerewe gusaba umuhungu urukundo!.

Ese ubwo uwo mukobwa akunze uwo muhungu akicecekera, uwo muhungu noneho yakunda akikundira undi mukobwa akaba ari nawe abibwira , uwo mukobwa koko ntahora yicuza icyamuteye kutabwira uwo muhungu ko amukunda? Kandi nyamara ugasanga iyo amusangiza mbere ko amukunda barikugirana ibihe runaka noneho uwo muhungu nawe akamukunda noneho uwo mukobwa akagira ibyo byishimo byo kubana n’uwo yakunze.

Ubundi njye nemera ko urukundo rugira imbaraga nyinshi. Kandi nokuruhisha akenshi ntibyoroha. Kubw’izo mpamvu rero bituma rugutamaza n’ubundi umuhungu ukunda akajya abibona ko umukunda ,kandi utarafashe umwanya ngo ubimubwire ko umukunda.

Numva njye kugiti cyanjye kuba twemera ko umukobwa ari ikiremwa gishobora gukunda. Numva no gufata iyambere yakunze umuhungu akaba yabimubwira ntacyo byaba byangije.

Kandi mpamya ko kuba umukobwa ariwe wasaba umuhungu urukundo, ari urukundo nyakuri amufitiye.  Atari izindi nyungu runaka amushaka ho. Ndahamya ko bitazagira  ingaruka mbi mu muryango wabo. Ahubwo bazagira urukundo ruhamye.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here