Duherutse kuganira kubyerekeye uburyo bwo gusenga turebera hamwe umwifato uboneye mugihe dusenga. Ikingenzi twabonye ko ari umwifato w’umutima w’umuntu uko uciye bugufi imbere y’Imana n’umwete wo kubaha Imana gusumba uburyo dusenga twifashe.
Ikindi ikintu abantu batari bake bakunda kujyaho impaka mubijyanye n’imyifatire mugihe cyo gusenga ni uko umuntu usenga akwiye kuba yambaye. Usanga abantu bamwe bacira urubanza imyambarire iyi n’iyi, bamwe bibaza ko hari imyambarire itari ikwiye ko umuntu ayijyana mumateraniro yo gusenga.
Hari nabadatinya kuvuga ko imwe mumyamabarire abayambaye ari abapagani, bishatse kuvuga ko batazi cyangwa batizera Imana. Izi mpaka n’imyumvire itandukanye hari aho ituma abasenga muburyo bwa Gikristo nabo ubwabo batemerana ahubwo bagacirana imanza bibaza ko aba naba kuko bambaye uku n’uku nibo bakijijwe (bizeye Yesu kandi bihannye ibyaha) naho abandi ntagakiza bafite.
Nkunda gutanga ibitekerezo bijyanye n’imyumvire yanjye ariko cyane cyane nishingikirije kucyo ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya ritubwira kubyerekeye ingingo iba ivugwaho. Ndibaza ko Bibiliya itavuga byinshi kubyerekeye imyambaro y’igitsina gabo cyangwa gore mugihe bari gusenga Imana.
Nubwo hari imirongo mike ibikomozaho ariko ntabwo ijambo ry’Imana riduha ido n’ido (details) zimyambarire y’abasenga n’abadasenga, abakijijwe n’abadakijijwe, abizera Imana n’abatizera Imana. Aho Bibiliya ivuga ku myambaro y’abasenga, aha mbere ni mugitabo cyo Kuva, aho Imana yahaga Mose amabwiriza ajyanye n’uburyo bwo kudodera imyambaro abantu bari batoranirijwe kuzakora umurimo w’ubutambyi. “Uziyegereze Aroni mwene so n’abana be, ubatoranye mu Bisirayeli, kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi, Aroni na Nadabu na Abihu na Eleazari na Itamari, abana be. Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n’umurimbo” (Kuva 28:1-2).
Muri iyi mirongo, Mose asabwa kudodesha imyenda y’abatambyi. Byumvikana ko bari basanzwe bafite ukundi bambara, ariko kubera umurimo wo gukorera Imana byabaye ngombwa ko bagenerwa imyambaro y’uburyo bwihariye. Ijambo Imana yavuze ubwayo rivuga ko iyo myenda izaba ari imyenda yejejwe. By’ukuri imyenda ntacyaha ikora kuburyo bisaba ko yezwa. Ahubwo kuba imyenda y’abatambyi izaba ari imyenda yejejwe bisobanuye imyenda yihariye, yateganirijwe kandi itoranirizwa kwambarwa n’abatambyi.
Ikindi imyambaro y’abatambyi yari imyenda ibubahisha. Ndahamya ko atari ukubahisha gusa uyambaye ahubwo kandi no kubahisha uwo akorera no guhesha agaciro umurimo w’ubutambyi yahawe n’Imana. Gusobanura uko umwenda wubahisha uwambaye ndetse ugahesha agaciro umurimo akora ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ndahamya ko impaka zaba ndende kubwoko n’inkano y’iyi myenda. Icyo nemera nuko byaterwa nuburyo abantu babona ibintu bijyanye nabo aribo, umuco w’akarere cyangwa igihugu umuntu arimo, aho umuntu yarerewe cyangwa yabaye, aho ari ubu, imyemerere n’indangagaciro z’idini cyangwa itorero abereye umuyoboke n’ibindi byatuma abantu bagira imyumvire inyuranye.
Birashoboka ko umwambaro jye nk’umugabo navuga ko unyubahishije, hari undi wawureba akawunegura. Birashoboka ko umwambaro urubyiruko rubona ko urwubahishije, abakuru bo bashobora kuwunenga bijyanye n’ikinyuranyo cy’imyumvire ifatiye kukigero barimo (age).
Kuberako imyumvire n’imyifatire inyuranye natanga inama ko umuntu yabanza akagenzura mu mutima we ikihishe inyuma y’imyambarire ye. Umuntu yakwibaza ati, “ni kuki mpisemo kugenda mumateraniro yo gusenga nambaye gutya?” Mbese umutimanama wanjye n’Umwuka Wera uba muri jye biremeranya ko uku nambaye bimpesheje icyubahiro kandi bihesheje agaciro umurimo w’ubukristo bwanjye?
Bibiliya ivuga iti: “Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo” (2 Abakorinto 6:3). Igihe cyose nambaye umwambaro nkwiye kwibaza uko abandi bantu (cyane cyane abandi abatizera) baza kwibaza kumyambarire yanjye. Nkurikije, umuco waho mba, nkurikije imyizerere n’indangaciro za gikristo mfite, nkurikije umutimanama wanjye n’Umwuka w’Imana uba muri jye, nzafata umwanzuro wuko nakwambara muburyo bukwiye.
Ngomba guhora nibuka ko nubwo mfite uburenganzira n’umudendezo byo kwifata uko nshaka no kugira imyumvire yihariye, ariko sindi jyenyine ahubwo mbana n’abandi bantu, baba abakijijwe n’abadakijijwe. Nk’umuntu wizeye Kristo, nkwiye kudateza umugayo ubukristo bwanjye kubw’ibyo nambaye. Isezerano Rishya, ritwereka ko twese abizera twahawe umurimo w’ “Ubutambyi bw’Ubwami.” 1 Petero 2:9 “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.”
Abizera Kristo bose bahindutse abatambyi b’ubwami bw’Imana, ni ukuvuga abakozi bo kwamamaza Kristo. Twibuke ko Mose yabwiwe ko imyenda azadodeshereza abatambyi izaba iyejejwe (muyandi magambo “itoranijwe”) kandi ibubahisha ikabatera umurimbo. Abizera Kristo nabo bakwiye kudapfa kwambara imyenda babonye yose kabone naho yaba ariyo igezweho cyangwa ar’iy’igiciro kinini kurusha iyindi. Bakwiye gutoranya ibyo bambara (imyenda yejejwe) ikindi imyenda yabo igomba kuba ibahesha icyubahiro kandi ikubahisha ubutambyi bahawe n’Imana bakimara kwizera.
Urwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Timoteyo 2:9-10 havuga ngo “kandi n’abagore nuko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha imisatsi, cyangwa izahabu, cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishisha imirimo y’ingeso nziza n’uko bikwiye abagore bavuga yuko bubaha Imana.” Aha abagore (tudasize n’abagabo) bahamya ko bubaha Imana basabwe kwambara imyenda ikwiye, itari urukozasoni. Ndabibutsa ko umwenda waba urukozasoni bitewe n’ibintu binyuranye bifatiye kumyumvire y’umuco, aho warerewe, urungano rwawe (age cyangwa generation), idini cyangwa itorero urimo n’ibindi. Ikindi twakwibukiranya nuko kami ka muntu ari umutima we. Buri wese akambara bijyanye n’uko umutimanama n’Umwuka Wera bimuyobora agahora iteka yibuka ko ataba mugahugu ka wenyine. Muri uru rwego igihe cyose ahitamo umwenda yambara, akamenya ko ari Umutambyi w’Ubwami bw’Imana. None rero abatambyi basabwa kwambara umwambaro wejejwe ni ukuvuga urobanuwe muyindi kubwo guhesha icyubahiro no kurimbisha uwambaye muburyo buhesha icyubahiro uwaguhaye umurimo (Uwo wizeye).
Abakinnyi b’ingeri zinyuranye bagira imyambaro yabigenewe, abashinzwe umutekano nabo ni uko, abageni, abanyeshuri, abarimu, abaganga, ibyamamare (stars) n’andi matsinda y’abantu bagira imyambarire yihariye (navuga ngo yerejwe uwo murimo bakora maze ikabaranga) reka n’abahamya ko bubaha Imana bagire imyambaro, nubwo itaba impuzankano (uniform) ariko ibe igaragaza umuntu wubaha Imana, akiyubaha ubwe hanyuma akubahisha n’abandi. Guhitamo umwambaro bizajyana n’uwo uriwe, umuco n’indangagaciro zaho uba, imyemerere n’imyumvire y’idini cyangwa itorero urimo, umutimanama wawe n’Umwuka w’Imana uri muri wowe. Mbere y’uko abantu bagushima cyangwa bakunegura reba wowe ubwawe uriyumva ute? Imana ikubona ite? Umuryango mugari (society) ukubona gute? Haranira buri gihe icyaguhesha icyubahiro kandi kigatuma Imana yawe isingizwa ikamamara.
Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?
Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Ubumwe.com