Basomyi bacu dukunda, nk’uko benshi muri twe twemera, Imana niyo muremyi w’ibintu byose byaba ibyo ku isi, munsi y’isi, mu kirere no mu ijuru. Mu byaremwe byose umuntu niwe waremwe m’uburyo budasanzwe kuko we ntiyaremwe n’Ijambo gusa nk’uko kubindi biremwa byagenze, ahubwo umuntu we igihe Imana yamuremaga yakoresheje intoki zayo bwite “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima” Itangiriro 2:7. Muri uyu murongo turabona ko umuntu yaremwe mu mukungugu wo hasi kandi ko yahumekewemo umwuka w’ubugingo buzima mugihe ibindi byaremwe byo Imana yavugaga igikwiye kubaho hanyuma icyo ivuze kigahita kibaho ako kanya (Itangiriro 1:3-25).
Mubindi biremwa byose biri ku isi umuntu niwe ufite umwuka w’ubugingo buzima yahumekewemo n’Imana ubwayo. Umuntu niwe ufite ishusho y’Imana muri we nk’uko dusoma mugitabo cy’Itangiriro ngo “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye umugabo n’umugore ni ko yabaremye” (Itangiriro 1:27). Umwanditsi w’igitabo cya Zaburi yavuze amagambo akomeye aho agira ati “Umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera? Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye” (Zaburi 8:5-6). Ikiremwa muntu rero kirakomeye cyane kandi gifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana. Umuntu ntakwiye gukoresha ubuzima bwe uko yishakiye ahubwo yari akwiye gukoresha ibishoboka byose ngo abungabunge ubuzima yahawe n’Umuremyi we.
Kubera ko ubuzima (kubaho) butangwa n’Imana nta muntu wari ukwiye kubukinisha uko yishakiye cyangwa ngo abwonone. Abantu bafite uburenganzira bwo gutegeka isi no gucunga uko bashaka ibiyiriho byose ariko kandi bakwiye no kwitwararika uko babicunze kuko si umutungo wabo bwite ahubwo isi n’ibiyuzuye n’iby’Imana ariko yabiragije umuntu ngo abicunge abibyaze umusaruro bituma Imana ihabwa icyubahiro. Ubuzima ni kimwe mubyo Imana yaduhaye ngo tububungabunge muburyo buyihesha icyubahiro. Ntaburenganzira dufite bwo kubyonona no kwangiza tubuzima witwaje ko ari ubwawe bwite. Ngira ngo na leta ubwayo yamagana ndetse igahana abantu bitwara nabi muburyo bwo kwiyangiza cyangwa kwangiza ubuzima bwa bagenzi babo.
Kubera ko ubuzima buzima umuntu afite abukomora ku Mana, umuntu wese ugerageza kubwonona cyangwa kubwangiza byanga bikunda aba acumuye k’Umuremyi wabwo. Hari abantu benshi bakunda kwiyononesha ibiyobyabwenge birimo inzoga, itabi n’ibindi bibwira ko aribwo buryo bwo koroshya cyangwa kwiyibagiza ibibazo by’ubuzima bafite. Icyo batibuka nuko nubwo umuntu yanywa inzoga nyinshi ntibikuraho ikibazo afite niba atagishakiye umuti. Nyuma yo kwiyahuza inzoga cyangwa ibitabi, iyo bigushizemo ugasubiza ubwenge kugihe usanga byabibazo n’ubundi bikiri aho bigutegereje. Ikibabaje muri iki gihe nuko tumaze iminsi dukunda kumva abantu noneho bo barenza urugero kubera ibibazo bitandukanye bari gucamo bahitamo kwiyambura ubuzima bakiyahura. Sindi inzobere muby’ubumenyamuntu cyangwa imitekerereze y’abantu ariko ndahamya ko kugera aho umuntu abona ko umuti w’ibibazo bye ari uko yakwiyaka ubuzima, aba afite ibibazo bimurenze akaba atagishoboye gucunga imitekerereze ye, akaba yatakaje ibyiringiro ijana ku ijana kuburyo gupfa bimurutira kubaho. Muby’ukuri gupfa ntibyari bibi kuko uwavutse wese azapfa (keretse abo Yesu azagaruka bakiriho nibo bazahindurwa bagasa nawe) ariko ikibi kibabaza ni uburyo umuntu apfuyemo.
Hari uwakwibaza ati “ese umukristo nawe yakwiyahura, igihe yakwiyahura se ibye Imana yabifata ite?”
Ku bwanjye navuga ko umukristo nyakuri atakwiyahura ariko umukristo ku izina no ku idini yakwiyahura. Nkuko navuze haruguru, ndumva nta muntu wakwiyahura atabitewe no kurengerwa n’ibibazo bikabije cyangwa agahinda gasaze bimurusha uburemere bwo kwicunga bityo agahitamo kwiyambura ubuzima. Impamvu mvuga rero ko umukristo w’ukuri atakwiyahura nuko kubizera Yesu niwe karuhura. Ubwe asaba abaremerewe n’abaruhijwe n’ibibazo by’uburyo butandukanye ko bamusanga akabaruhura (Matayo 11:28). Nibyo ntibivuzeko umukristo atagira ibibazo by’indengakamere, ariko kubwo ukwizera kwe, ibibazo bye abikorera Yesu bityo we akumva aremurukiwe n’imitwaro y’ubuzima. Umukristo w’ukuri ibibazo n’agahinda bye azi uwo kubyikoreza kandi Uwo ni umugabo w’intwari, uzi gutabara abaruhijwe n’isi. Ariko umukristo ufite kwizera kujegajega aramutse arengewe n’ibibazo birashoboka ko yakwiyahura kimwe n’abandi bose batizera bakibwira ko umuti wanyuma ushoboka ari ukwiyambura ubuzima. Umukristo nyakuri ahorana ibyiringiro muri Yesu naho umunyantege nke atakaza ibyiringiro vuba bityo kugera k’urwego rwo kwiyahura birashoboka k’umuntu uvuga ko ari umukristo ariko adashinze imizi mubyo yizeye.
Nk’uko twabibonye mugutangira iki kigisho, ubuzima butangwa n’Imana ikaba ariyo Mugenga wabwo. Ni ukuvuga ko kugerageza kubwaka umuntu cyangwa kubwiyaka uburyo bwose byakorwamo ni ugucumura ku Mana Umugenga wabwo. Rero tudaciye urubanza, umuntu wese wagerageza kwiyambura ubuzima hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose yaba ibimuteye yaba akoze icyaha cyo kwica. Rimwe mu mategeko cumi y’Imana ritubuza kwica (Kuva 20:13). Uwiyahuye usibye no kwiyica ubwe, aba kandi agaragaje ukwizera guke mu mbaraga za Yesu zihindura, aba yatakaje icyizere cy’ubuzima akanagitakariza utanga ubuzima, aba ahinyuye kandi yangije ishusho y’Imana iri muri we kandi aba yiyanze kandi dukwiye gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda, aba kandi ahinyuye imbaraga z’Imana zamutabara agashaka kwikemurira ibibazo. Hari Umwami wishyizeho imibabaro yacu yose uhora yiteguye kutwumva no kuturuhura imitwaro isi idukorera, uwo ni Yesu Kristo. Yesu uko byamera kose naho atagutura umutwaro burundu ariko agira uko agenda agabanya uburemere bwawo (umusonga) ku muntu wese umwizera. Umuntu wese ufite ibibazo bimurenze, akaba afite agahinda gasaze, akaba yaratakaje icyizere cyo kubaho n’ibyiringiro mu Mana, akwiye kwegerwa n’inkoramutima ze mukamuganiriza, mukamusengera mukamuba hafi igihe cyose mutamucira urubanza cyangwa mumushinja amakosa ahubwo mugerageza kumugarurira ibyiringiro no kumusubizamo imbaraga z’umutima no kumwereka ingero z’uko Imana ifite imbaraga zishobora kuzura n’abapfuye.
Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?
Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Ubumwe.com