https://ubumwe.com/wp-content/uploads/2016/07/sports.jpg
Hirya no hino hari ibikorwa byinshi bihuza abantu cyane cyane urubyiruko rwa gikristu muburyo butandukanye kugira ngo bishimishe. Ni muri urwo rwego hari abamaze kwishyira hamwe no gutekereza ku mikino itandukanye ihurirwamo n’urubyiruko rwinshi maze bakaboneraho kubwiriza ubutumwa muri iyo mikino iba yabahuje.
Nyuma yo kubona ko ubu buryo dusanzwe tumenyereye bwo kubwiriza ijambo ry’Imana mu rusengero urubyiruko rwinshi ubona bitabafasha cyane,cyane cyane ko hari n’igihe uwo mwanya ugera ukabona urubyiruko rwinshi rurasohotse. Hari abatekereje ubundi buryo bubanogeye bwakoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com nyuma yo guhura na bamwe bahagarariye iyo mikino igamije kubwiriza ubutumwa bwiza no kumenyesha abataramenya Imana inzira nziza no kubamenyesha kwakira agakiza, ibi kandi bakabikora banagorora umubiri ndetse banakina imikino itandukanye, Ari kukusanya inkuru izatugeraho mubihe bya vuba ubwo tuzaba tumaze kuganira n’abayobozi batandukanye b’aya matsinda.
Mukazayire-Immaculee