Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hatangijwe gahunda y’imyaka 7 ijyanye n’ubutubizi bw’imbuto

Hatangijwe gahunda y’imyaka 7 ijyanye n’ubutubizi bw’imbuto

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye ibigo by’abikorera bakora ubutubuzi bw’imbuto gushyira imbaraga mu gukora ubushakashatsi kugira ngo haboneke ubwoko bushya bw’imbuto nziza kandi zigezweho.

Byatangajwe ubwo hamurikwaga gahunda y’imyaka irindwi ijyanye n’ubutubizi bw’imbuto hakaba hagaragajwe ko kugeza ubu abahinzi babona imbuto yo gutera bakiri kugipimo cyo hasi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatubura n’abacuruza imbuto nziza mu Rwanda Namuhoranye Innocent yijeje ko mu myaka irindwi iri imbere bazashyira imbaraga mu gutubura imbuto nziza yera mu gihe gito kandi igahangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati” Icyambere harimo gushishikariza abikorera gushora imari mukuhira ndetse nabakora imbuto gukora izihanganira ihindagurika ry’ikirere kuburyo abantu bose n’abahinga bazajya bajya guhinga bazi imbuto bagiye gutera”.

Dr. Patrick Karangwa Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi buvuguruye agaragaza ko gahunda y’imyaka irindwi ijyanye n’ubutubizi bw’imbuto nziza izasiga urwego rw’ubutubuzi bw’imbuto ruri ku rwego rushimishije.

Ati” Icyerekezo ni uko abahinzi bose bazajya bakoresha imbuto nziza nubwo bitagerwaho icyarimwe. Muri gahunda y’Igihugu yo guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’igihugu bwashakaga ko nibura 75% baba bakoresha imbuto nziza, ariko urugendo rurakomeza ntabwo tuba dushaka ko bihora hamwe. U Rwanda rumaze nk’imyaka itatu rwarasoje icyo gutumiza imbuto hanze zaba iz’ibigori, iz’ingano n’iza soya zikorerwa mu gihugu noneho, zigatuburirwa mu gihugu zirenze izatumizwaga mbere, kuko hatumizwaga hanze, ibihumbi bitatu ubu mu Rwanda hatuburirwa izigera ku bihumbi icyenda zikubye inshuro eshatu zizatumizwaga hanze”.

Mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imyaka 7 y’ubutubuzi bw’imbuto nziza abikorera bari muri uru rwego basabwe gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuvumbura ubwoko bushya bw’imbuto kugira ngo haboneke nyinshi basagurire n’amasoko mpuzamahanga.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here