Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igituma utemera ko nawe wahiriwe ni uguhora wigereranya n’abandi kandi utazi neza...

Igituma utemera ko nawe wahiriwe ni uguhora wigereranya n’abandi kandi utazi neza gahunda Imana ibafiteho. By Pastor Basebya Nicodème

Turabashimiye kuba mukomeje kubana natwe musoma inkuru zacu n’ibyigisho dutanga kandi turashimira byimazeyo abagerageza gutanga ibitekerezo, ubwunganizi, ibibazo cyangwa ibyifuzo bijyanye nibyo basomye.

Abantu benshi bemera Imana kandi bizera ko ariyo Mugenga wa byose, ikaba ibafitiye umugambi mwiza uko byamera kose. Kubw’ibyo byiringiro, ntihakwiye kubaho gucika intege cyangwa ngo dutakaze icyizere tuyifitiye niyo twaba turi guca mubihe bitugoye. Imana ikomeza kuba Imana kandi mukiganza cyayo harimo ibyiza gusa naho twe amaso yacu n’intege nke zacu z’umubiri hari ibihe ducamo bikaba byadutera gushidikanya urukundo rwayo n’umugambi wayo wo kutugirira neza. Igikunda kutugora no kudutera gushidikanya nuko akenshi twe nk’abantu ibitubaho tubirebesha kandi tukabipimisha amaso y’umubiri mugihe Imana yo ibitubaho ibirebesha amaso y’Umwuka. Igihangayikishije Imana suko turi uyu munsi wa none, igikuru kuri Yo n’uko tuzamera mugihe kiri imbere, kandi uburyo tuzagera kubyo yaduteguriye hari aho bibanza guca mubikomeye.

Abantu bamwe haba mubizera n’abatizera Yesu Kristo, hari ubwo dukunda kurebera abantu bubaha Imana mu mahirwe y’ubu buzima. Ndashaka kuvuga kugenzura ukubaha Imana kwabo dushingiye ku migisha y’uburyo bufatika bw’ubutunzi bw’iyi si bafite, mugihe bishoboka ko Imana yo igipimo cy’abahiriwe imbere yayo kitari mubyo batunze uyu munsi ahubwo kiri mubutunzi bw’ejo hazaza batunze mu mitima yabo aribwo butunzi bw’iteka butangirika. Akenshi abo zahiriye (imana) nabo zahaye tubarebera mubifatika by’uyu munsi tuti Zarabahaye cyangwa Zihabandi ntitugerageze natwe kwirebaho ngo tugenzure ibyo dutunze byaba muburyo bw’Umwuka no muburyo bw’umubiri maze ngo habeho kumenya ko natwe twahiriwe.

Ikituzitira kumenya no kwemera ko natwe twahiriwe nuko duhora twigereranya n’abandi kandi tutazi neza gahunda Imana ibafiteho. Burya buri muntu wese Imana imufitiye gahunda yihariye akaba ariyo mpamvu ntawukwiye kwigereranya n’abandi kuko buri wese arihariye haba uko Imana yamuremye, haba inzira y’urugendo y’ibyo acamo hano ku isi kuzageza igihe azaba yakiriwe mu bwami bwayo  kubana nayo ubuziraherezo. Abanyarwanda bavuga ngo “Ijisho rireba mukundi ntirihuga.” Aho guhoza amaso kuby’abandi batunze rimwe na rimwe ukabisanisha n’uko byaba ari ikimenyetso cyo kubaha Imana kwabo cyangwa kutayubaha, ibyiza ni ukubanza kwirebaho ubwawe ukabara imigisha Imana yaguhaye ntusige n’umwe, hari umuririmbyi wavuze ngo “erega ni myinshi yo gutangaza!” Kuba ugihumeka byonyine haracyari ibyiringiro, kuko ubuzima nicyo gishoro gikomeye muby’ubu buzima. Niba kandi waragize umugisha wo kwizera Yesu Kristo ukihana ibyaha byawe, ubu ukaba uri umukristo, reka ngufashishe aya magambo Pawulo yabwiye ab’Itorero ry’Abakolosayi “Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu isi” (Abakolosayi 3:1-2). Guhoza amaso ku Mana ariyo Rugaba rwa byose, biduha kwigirira icyizere no kubona uko turi kose turi ab’igiciro.

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana.

Hari ubwo iyo turebesheje amaso yacu y’umubiri hari abantu twibazaho bitewe n’ubuzima babayemo kandi ari abantu tubona bagerageza kubaha Imana. Rimwe na rimwe tukabagira urwamenyo mubiganiro byacu, tuvuga ko iyo baba bubaha Imana kandi akaba ariyo bakorera by’ukuri batari bakwiye kuba bariho iyo mibereho isa niciriritse. Ndahamya ko ubutunzi bw’isi ntaho buhuriye no kuba umuntu yubaha Imana cyangwa atubaha Imana. Abubaha Imana bashobora gutunga byinshi kuruta abatayubaha kimwe n’uko murundi ruhande abatubaha Imana bashobora gutunga byinshi biruta iby’abayubaha. Ubutunzi rero si ikimenyetso cyapimirwaho abubaha cyangwa abatubaha Imana. Wakwibaza uti none se abubaha Imana ntakintu Imana yabakorera kuburyo byagaragarira abandi bantu ko bahawe umugisha niyo Mana bakorera? Nkuko nabivuze, igisubizo wakwiha cyaterwa n’amaso urebesha. Muburyo bw’Umwuka, ibyo twita ko umuntu yahawe umugisha ni iki? Muburyo bw’umubiri se bwo, guhabwa umugisha n’Imana bivuze iki kandi bigaragazwa n’iki? Ibisubizo kuri ibi bibazo hari ubwo byatandukana bitewe n’aho umuntu yakuriye, aho ari kimwe n’urugero rwo kwizera afite mu Mana. Imana yavugiye mukanwa k’umuhanuzi Yeremiya 29:11 igira iti “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma…” Umugambi mukuru w’Imana kubantu bayo ni ukubaha amahoro. Aya mahoro ni amahoro akomatanije gutekanirwa muri byose. Ni amahoro y’umutima n’amahoro muburyo bw’umubiri. Harimo kugira umutekano w’inda no kubona nibura ibyangombwa by’ibanze by’ubuzima. Ariko kuba umuntu adafite ibi byangombwa ntabwo ari ikimenyetso simusiga cy’uko atubaha Imana kimwe nuko kuba hari umuntu ubifite bihagije si igihamya cy’uko yubaha Imana kuruta abandi. Kubaha Imana bitanga amahoro y’umutima, bigatanga kunyurwa nuko umuntu ari uyu munsi, bikakuremamo umutima w’ibyiringiro by’ibyiza bindi uzagirirwa n’urukundo rw’Imana wizeye.

Uwanditse igitabo cy’Imigani yavuze ko uwubaha Imana ingororano ye ari ubukire (nongere mbibutse ko kwita umuntu umukire biterwa n’amaso umuntu arebesha kimwe naho uwo mukire ari umugereranije n’abandi), icyubahiro n’ubugingo (Imigani 22:4). Kuba umukire si ugutunga ibyamirenge, ahubwo ni ukugira ibikwiye bihagije bituma umuntu atandavura agatukisha Imana. Ibyo kandi nabyo ntibyizana ngo nuko twubashye Imana gusa cyangwa twasenze cyane tugashyira amaboko mumifuka ahubwo ijambo ry’Imana rivuga ngo “Umukiranutsi azatungwa n’imirimo y’amaboko ye” (Yesaya 3:10)! Ubukire bwa mbere ni ugutunga Imana muri wowe, ibyiringiro uyifitemo bikagutera gukora cyane nayo igaha umugisha imirimo y’amaboko yawe, hanyuma ikaguha umutima unyuzwe nibyo ikugejejeho (udahora wigereranya n’abandi bakurushije amajyambere) ugahora wizeye ko ejo hawe ari heza kurushaho kandi ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima bwo m’ubugingo bw’iteka. Bibiliya itubwira neza ko uwizeye uwo Mwana (Yesu Kristo) ariwe ufite ubwo bugingo buhoraho (1 Yohana 5:12). Ibihembo bisumba ibindi ku bubaha Imana ni ubugingo bw’iteka bazabaho m’umunezero udashira bari kumwe n’Imana mu ijuru ryayo ryera. Bakiri kuri iyi si bahora banyuzwe nuko bari bakizera umugisha uva ku Mana mubyo bakora bityo bikabahesha kugira amahoro y’umutima aho bari hose nuko bari kose.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

2 COMMENTS

Leave a Reply to Liry Hishamu Nicky Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here