Home Uncategorized Ihurizo ku irengero ry’amafaranga abanyeshuri ba Kaminuza CHUR barishye, abarimu n’abakozi bandi...

Ihurizo ku irengero ry’amafaranga abanyeshuri ba Kaminuza CHUR barishye, abarimu n’abakozi bandi ntibahembwe, Imisoro n’imisanzu ya Leta ntibirihwe

CHUR ni inyuti ngufi za CHRISTIAN UNIVERSITY OF RWANDA. Umuhanzi w’iyi Kaminuza Petero Damiyani HABUMUREMYI agaragaza ituze ridasanzwe ku bibazo bimwugarije,

Mu gihe Ministeri y’Uburezi imwuka Igitutu cyo kwishyura abakozi imishahara yabo ibigira imwe mu ngingo zo kumwemerera gukomeza kwigisha, akaba kandi ari nacyo kibazo cy’ibanze abakozi bose barangamiye, dore ko ubuzima bwabo bwahagaze ku mezi cumi badahembwa. Petero Damiyani na Kaminuza yishingiye amaze kubagwizaho imyenda irenga miliyari n’igice.

Nyamara abanyeshuri bo ntibashobora kugira ibirarane mu kuriha minerval kuko ntawicara ngo akore ikizamini atararishye, kandi buri kwezi haba hari ibizamini mu mashami atandukanye. Ku banyeshuri ibihumbi bibiri, Minerval yishyurwa igera kuri miliyoni 800 buri mwaka kandi umubare w’abanyeshuri urenze ibihumbi bibiri. Nk’uko ibi birarane bigarukwaho ku ibaruwa bandikiwe.

Ministeri y’uburezi imaze kumenya ayo makuru, ihangayikishijwe cyane n’ireme ry’uburezi muri iyo Kaminuza ku buryo iherutse kuyifatira ibyemezo nteguza bikaze ishimangira ko bizitabwaho mu gusuzuma niba iyo Kaminuza yahabwa uburenganzira bwa burundu bwo kwigisha: yamutegetse gukemura ikibazo cy’imyenda mu gihe kitarenze amezi atatu, imusaba kugaragaza mu minsi itarenze 30 uburyo agiye kubishyira mu bikorwa yumvikana n’abakozi uko agiye kubishyura ndetse naba nyir’amazu abereyemo ubukode na RRA kimwe na RSSB.

Ubumwe.com mu gushaka kumenya neza iby’iki kibazo ndetse no kumenya intambwe yaba iri guterwa muri iki kibazo nyuma y’aho Komisiyo nkuru y’Uburezi (HEC-High Educational Commission-) yatanze inama ko Petero Damiyani HABUMUREMYI kuva mu myanya y’uyobozi bw’iyi Kaminuza akareka Ubuyobozi bw’inzobere zemewe n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’imiyoborere ya za Kaminuza bukimakazwa.

Twaganiriye n’umwe mu bayobozi bakuru b’iyi Kaminuza utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara maze adutangariza ibi bikurikira; “Yewe ntabwo birakemuka kugeza ubu, baravuga ngo harimo harashakwa uburyo bwo kubikemura, ariko kugeza ubu ntacyo nakwemeza. Mbese nazabyemeza ari uko nabibonye”

Uyu muyobozi kandi twashatse kumenya niba we atabiziho, cyane ko yadusubizaga wumva hari abandi babizi we atabizi. Yakomezaga akoresha ijambo “Ngo” Yadusubije muri aya magambo: “Biterwa burya n’uko nyiri Kaminuza ayobora. Iyi ni private sector, bishobora kuba bigaragara ko ndi umuyobozi, ariko muby’ukuri ntariwe. Mbese uyihagarariye ufitemo shares (imigabane), niwe uba uyiyobora.”

Yakomeje avuga ko ubu bakomeje kwihangana, kubera ko gusiga abanyeshuri, Atari kimwe no gusiga ibindi bicuruzwa uko umuntu yiboneye. Yakomeje avuga ati: “Burya abantu bakoze mu burezi barabizi, gusiga abanyeshuri ntabwo ari kimwe no gusiga ibicuruzwa. Ariko ubu iyo biba ari ubucuruzi bw’ibindi bicuruzwa dukora, twarikuba twarabitaye tukigendera. Ariko ubu kuba abanyeshuri bahari ugahita ubata ntabwo nawe waba ukoze kinyamwuga. Ariko nabwo umuntu arihangana, ariko kwihangana kwe nako kukagira iherezo.”

Yashoje avuga ko babayeho nabi ndetse n’imiryango yabo. “Kuri ubu abantu baba batuye mu mujyi, barakodesha amazu bafite n’imiryango yabo. Ubwo rero iyo umuntu atabonye umushaharawe, kandi ariwo umutunga,ukwezi kumwe kugashira, ukwa kabiri, ukwa gatatu…..urabyumva ko abantu baba bariho nabi. Ubwo kandi n’akazi gakorwa nabi, kubakigakora batakaretse.”

Ibi byagarutsweho n’umwe mu bahoze ari abayobozi muri iki kigo, nyuma agasezera ku nshingano z’ubuyobozi agasigara ari umwarimu usanzwe yagize ati:” Ntabwo barishyura, yaba imishahara y’abakozi cyangwa ibindi byose, urebye ku ibaruwa babandikiye babasaba gukemura ibibazo, ntakintu kirakorwa na kimwe.”

Uyu mwarimu avuga ko yabonye bitakomeza kumworohera ko iyi Kaminuza yamufata amasaha yose kandi itamuhemba, asezera ku nshingano ahitamo kujya aza mu isomo ubundi agashakisha ubuzima ahandi bwatuma yibeshaho we n’umuryango we.

Ubumwe.com bwanavugishije umwe mu bashoferi bakora muri iki kigo, ndetse akaba yaratangiye no kurega iki kigo kimurimo amezi agera ku Munani atarishyurwa

yagize ati; “Turacyategereje ntabwo baratwishyura amafaranga yacu rwose, inzara yaratwishe. Ntanicyo batubwira, baba batubeshya beshya gusa. “

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi Kaminuza babivugaho, twavuganye na Serushyana Charles (DAF) Umucungamali n’umutungo wa CHUR, akaba afitanye Isano na Perezida w’iyi Kaminuza Prof Habumuremyi Pierre Damien (abagore babo bava indimwe), byumvikana ko ari mubazi iki kibazo neza, kuko biri mu inshingano ze, hanyuma adusubiza muri aya magambo:

“Njyewe ndi umukozi hano, ndumva ubwo mwabaza banyirikigo bitari njyewe. Ubwo mwabaza umuntu ushinzwe kuvugira ikigo. Njyewe ntabwo nzi uwo mwabibaza neza. Umuntu ushinzwe ubuvugizi, cyangwa Prezida ubwo uwo niwe wavugira ikigo. Njyewe nshinzwe umutungo imbere ariko bitari kukivugira hanze. Naho njyewe ngiye kuvuga, bazambaza ngo wowe ujya kuvugira ikigo nkande?”

ESE IREME RY’UBUREZI MURI IYI KAMINUZA UBU NTIRIGERERWA KU MASHYI?

Ubushake bwonyine n’ubwitange bwa mwarimu butagira agahimbazamusyi ntibishobora kubungabunga ireme ry’uburezi.

Abanyeshuri bayiyobotse ni benshi kandi iyi kaminuza ubwayo ntihungabanyijwe n’ibibazo bihari kuko ikomeje gutanga n’amatangazo yo gushishikariza abanyeshuri bashya kwiyandikisha mu gihembwe. Twaganiriye n’abantu batandukanye :

Umwe mu banyeshuri bari gusoza amasomo yabo, kuko ubu ari kwandika igitabo yagize ati: “Natwe turi kurangiza izo ngaruka zitugeraho, kuko umwarimu iyo atahembwe umuha igitabo cyawe(projet) ngo agikosore agashyira hariya, yazumva agize moral akayireba. Naho ubundi arayiryamisha. Natwe biratudindiza kuko ubu twarikuba twararangije. Ubu abo barimu bose batahembwe banze gufata ama projet, ahubwo usanga abayobozi bakuru aribo bazifata zose, nk’ubu iyanjye ifitwe na Vice chancellor, ntabwo wamushyira ku nkeke ngo agukosorere, kuko nawe afite nyinshi arunze.  Hari n’abandi banyeshuri babyungukiyemo mu kavuyo, bakaba bataratanga na sujet banze no gutanga amafaranga y’ibitabo, kuko bavuga ngo n’ubundi ni ukuyaryamana gusa.”

Ubwo Habumuremyi yari yasuye Faculty ya Education muri CHUR

Undi munyeshuri urangije umwaka wa kabiri yagize ati “ Ntabwo mfite amakuru menshi, kuko twahise dufunga ariko numvaga bivugwa cyane ko abarimu badahembwa. Ntabwo twabimenye neza kuko ishuri ryacu twarangije ibizami mbere duhita dufunga. Ariko birumvikana neza mu gihe abarimu batahembwe nabo ibyo batanga ntabwo byaba bimeze neza.

Umwe mu barimu bo kuri iki kigo nawe yabigarutseho agira ati: “Nkanjye ku giti cyanjye ntabwo naha abantu ibintu bitujuje ubuziranenge, kuko nzi agaciro k’abantu mba ndi imbere, nabyihorera aho kugira ngo nkore ibintu bituzuye. Ariko muri rusange birumvikana neza ko umuntu adafite ikimutera umuhate (Motivation)bigira ingaruka zitari nziza.Nk’amaraporo yaturukaga mu banyeshuri, bavuga ko hari abarimu baza bakererewe, badatanga imyitozo ihagije,….”

Ubu yashyize mu byihutirwa gushakisha company bakorana amavugurura y’imikorere ya CHUR ariko nta kigaragaza ko iyo company izanye capital yo kwishyura abakozi. Arakorana amasezerano na ULK y’imikoranire mu kwigisha no guhanahana ubushobozi n’abarimu mu gihe ULK yaminuje mu miyoborere myiza naho CHUR imaze imyaka hafi ine ikora ariko ntirahabwa uburenganzira bwa burundu kubera itarajya neza ku murongo w’ibisabwa za Kaminuza.

UNDER OFFICIAL PARTNERSHIP AGREEMENT WITH PHIRECO ORGANIZATION IN THE PHILIPPINES

ULK na CHUR basezerana ubufatanye

Ibyabereye muri CHUR byasuzumwe na HEC ntibitomora ngo bigaragaze icyo abayobozi bayo bakoresheje amafranga abanyeshuri barihaga kuva mu myaka ine, miliyoni 800 buri mwaka.

Itohoza ryimbitse rikozwe n’inzobere mu bucungamali (Audit) niryo ryakwerekana ukuri. Igihe kutaramenyekana, hari ibimenyetso biganisha ku bishoboka ko habaye inyerezwa ry’amafranga mu bindi bikorwa aho kwishyura abarimu n’abandi bakozi kandi bataranarishye ubukode bw’amazu, imisoro ya RRA n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Iri ni icungamutungo ritubahirije uburenganzira bwa muntu ku mushahara we, kwirengagiza nkana amasezerano y’ubukode, ni iicyaha ku mutungo w’igihugu hatarihwa imisoro n’ubwiteganyirize bw’abakozi. Ibyo byose bikaba byarahungabanyije ireme ry’uburezi muri CHUR. Kenshi ba nyirabayazana barabifungirwa.

Mugihe cyose twakoraga iyi nkuru Nomero igendanwa ya Prof Petero Damiyani HABUMUREMYI perezida w’iyi Kaminuza ntabwo yaririho kugira ngo tubashe kuvugana nawe twumve icyo abivugaho. (….)

Ubumwe.com

11 COMMENTS

    • Nkurikije intambwe u Rwanda rumaze gutera, ntago Gouvernement yarebera kino kibazo ngo kigire ingaruka kubana babanyarwanda basaga ibihumbi bibiri ndetse n’abakozi bakoreye CHUR. banyirabayazana bakurikiranwe bahanwe byintangarugero ariko abana babanyarwanda bari barangije bahabwe impamyabumenyi ndetse n’abakiri kwiga ntibibahungabanye.
      Iki kigo Leta icyegukane cyangwa bagihe undi mushoramari uzi icyo gukora.

  1. Cyakora niba hari ikintu gitera umujinya no ugukorera amafaranga yawe warangiza undi akayakoresha ibye atakwitayeho. Ibi uretse kuba ari nubugome haba harimo n’agasuzuguro.
    Ugakoresha abagabo n’abagore amafaranga yabo ukajya kuyatungisha urwawe rugo izabo uzica.
    Hoya rwose. Niharebwe uburyo ibi bikemuka. Bagahembwa amafaranga yabo yose….Ngeze kuby’imisoro byo na kubita ntababarira mugani was Theo

  2. Maze mbisabire. Mumbabarire muzatubwire uko iki kibazo cyakemuwe. Kuko iki Ni ikibazo kiba kireba igice kinini cy’abanyarwanda. Turebye imiryango yagezweho n’izi ngaruka z’ubu buhemu Ni nyinshi cyane…Ibi birababaje rwose.

  3. Nukuri mudukurikiranire ikikibazo,kuko amafranga twatanze turamutse tutabonye impamyabushobozi byaba arikibazo gikomeye cyane amafranga numwanya tuba twarataye byaba bibabaje

  4. This is too much! Ubwo umuntu unanirwa guhemba abakozi umushahara wabo bakoreye,kandi abanyeshuri banayishyuye. Ubwo abakozi bo murugo bo yabahemba Ayo yikuriye mu mufuka we Koko!!
    Ntabwo bisobanutse ababishinzwe nyabuneka mubikemure!!

  5. Ibi bikwiye guhanwa kuburyo bibera n’abandi akabarore. Nanjye ndi mwalimu mu kigo cy’amashuri. Nubwo bataratugeramo Ayo mezi yose,batugezemo 3 ariko buriya Niko n’abandi byatangiye. Ibi sibyo rwose. Abantu baba bakoze bajye bahembwa.

  6. NDABARAMUKIJE MWESE ABASOMYI B’IKI KINYAMAKURU.
    IBIBAZO BYA CHUR NANGE BYANGEZEHO KANDI BYANGIZEHO INGARUKA ZITARI NZIZA,
    ARIKO HARI INAMA NATANGA:
    1. KUBA INAMA Y’AMASHURI MAKURU NA ZA KAMINUZA BYASHYIRA IKI KIBAZO MUBYIHUTIRWA KDI NTIBAKOMEZE KUBEMBEKEREZA URIYA MUGABO DAMIEN KUKO ARICA UBUREZI KDI KUBWICA NI UGUHEMUKIRA IGIHUGU. UKO MUMUHA IGIHE KIREKIRE NIKO AKOMEZA GUHEMUKA KDI NIKO ABANYESHURI BAKOMEZA KWISHYURA, BATA UMWANYA WABO HANYUMA EJO MUTI TURAYIFUNZE.
    2. KUBAKOZI BAHAKORA NABAGIRA INAMA YO KUGANA INZEGO ZISHINZWE UMURIMO MURWANDA, CG INKIKO HAKIRI KARE KUKO NIBAMARA KUYIFUNGA BIZABAGORA KUREGA IKIGO KITAKIBAHO KURUTA KUBA BAMUREGA AGIKORA.

    3. KUBANYESHURI BAHIGA, MUSHATSE MWAREBA IZINDI KAMINUZA MUKAZIGANA HAKIRI KARE NTIMUKOMEZE GUTA IGIHE CYANYU MUKIGO KIRI MUBIBAZO BIGANISHA KUGIFUNGA. NIBAGIFUNGA MUZAHOMBA AYO MWISHYUYE, ICYO LETA IZABAFASHA N’UKUBOHEREZA MUZINDI KAMINUZA ZIKORA NEZA ARIKO NIMUJYAYO MUZISHURA NTAWUZABISHURIRA, NIBAMUTEGEKA KUBASUBIZA AMAFARANGA AZAYABASUBIZA ARIKO BITINZE.

    4. KURI NYIRI KAMINUZA, NAGUSABA KUVA MUBUYOBOZI BWA KAMINUZA UGASIGARA UYIREBERERA ARIKO UTARI MUBAKORA BURIKIMWE KUMUNSI. KUKO NIWOWE UBYICA USHAKA GUKORA BYOSE KUVA KUBUYOBOZI BUKURU UKAGERA NO KUBAKOZI B’ISUKU ARIWOWE UTANGA AMABWIRIZA, N’AMAFARANGA YO KUGURA URUPAPURO RW’ISUKU AGATEGEREZA KO ARIWOWE IBYO SIBYO. UGOMBA KANDI KUREKA UBUYOBOZI BWAWE BUGAKORA IBIBUREBA KUKO ABENSHI BAZOBEREYE MUBUREZI, ARIKO NTABURYO UBAHA UBURENGANZIRA BWO GUKORA IBIKWIYE UBUREZI, UGOMBA KUMVA KO ISHURI ATARI IRYAWE AHUBWO ARI IRY’IGIHUGU ICYAWE N’INYUNGU UKURA MW’ISHURI ARIKO URARERERA IGIHUGU, GUTANGA AMABWIRIZA ADAFITE AHO AHURIYE N’UBURREZI KUNYUNGU ZAWE NTACYO BYAFASHA ISHURI RYAWE. BISA NKAHO UTAZI UBUREZI KDI WARABUKOZEMO IGIHE, NIBA ATARI UKO URABUZI AHUBWO UBWICA NKANA. INDI NAMA NAGUHA IGIRA KUBANDI BASHINZE BUSINESS ZISA N’IYAWE UKO BABIGENZA.

  7. Hoya hoya ibintu nk’ibi ntabwo bikwiye kugirwa n’umunyakubahwa nk’uyu. Dusi buriya aba cleaners n’abazamu bashonjje cyane. Nkunze uriya my chauffeur tayari ngo yagannye inkiko.Disi uzereke n’abandi Indira banyuramo nibirimba muzagere nokwa Muzehe Wacu ikibazo agikemure. Amezi 10 koko umuntu adahembwa kandi yakoze!! Birababaje.
    Abanyeshuri namwe murambabaje kuko ikigaragara iri shuri riri mu marembera!!!

  8. eeeeeeeehh!! Iri shuri riri mumarembera hasigaye gufungwa, kuko nureba neza urasanga kaminuza zafunzwe mumyaka 2 ishize byaratangiye kuriya, ubuyobozi bubi butuma ishuri rifungwa niyo ryaba rifite ibisabwa, none ngo CHUR yo ntanubwo ifite amafaranga, na nyiri ishuri akirirwa yigamba mubinyamakuru ngo baracyenye ngo expense ziruta income, arabeshya yinjiza million 800 kugihembwe kandi ntakintu nakimwe yishyura, arimo umwenda aho akodesha, abarimu abarimo amezi 10 batishyurwa. kdi ntamunyeshuri ukora ikizamini atishyuye??? namwe munkorere analysis mumbwire ko ibi Atari ikinyoma cy’ubuyobozi bw’ishuri koko?
    Abanyeshuri muhagariye abanda nimuhagurucye muzamure ikibazo cyanyu nimwanga buri wese kugiti cye yibarize muri leta, Impamvu atiga kdi yishuyura, yatanga igitabo bakakibika ngo babuze umwanya wo gukosora barashonje kdi koko ntawabarenganya.
    Leta nicunge aho ayo mafaranga y’abana bishyura biyushye akuya anyerezwa akajyanwa.
    Abakozi mumurejye kdi ntimutinye ntiyabirukana kuko mwamureze.

    Abanyeshuri Mushake inzira y’igisubizo hakiri kare naho muzahomba kabiri.

    Murakoze.

Leave a Reply to Belinda@ Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here