Abahinzi b’imboga n’imbuto by’ubwoko butandukanye mu Rwanda, bagaragaje ko bakunze guhura n’ibihombo baterwa no kutagira imbuto nziza zidahanganwa n’indwara zibasira ibihingwa kandi zihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Mu 2018 nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangiye gahunda yo gutubura imbuto ku bihingwa by’ingenzi birimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi, imyumbati, Soya n’ingano.
Ibi byari bifte intego yo kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu gutumiza imbuto hanze y’igihugu, no kwirinda ko hakwinjizwa izifite uburwayi cyangwa izitajyanye n’imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda.
Muri Nyakanga 2023 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko u Rwanda rugeze ku rwego rwo gutubura imbuto za bimwe mu bihingwa, Abanyarwanda bakunze guhinga ku rugero rwa 100% ku buryo zitagitumizwa hanze.
Cyakora imbuto z’imboga zose ziracyatumizwa hanze kuko nta ruganda na rumwe rutubura bene izo mbuto ruhari. Ibi bituma zihenda cyane kuko nka garama 10 z’urusenda rwo mu bwoko bwa Teja zishobora kugurwa ibihumbi 30 Frw nabwo ku baranguza.
Umurama w’inyanya na wo w’umutuburano wera inyanya zo mu bwoko bwa Lafano, agapfunyika karimo imbuto 2500 kagura ibihumbi 55 Frw.
Uretse kuba zitumizwa hanze bigahenda igihugu, abahinzi bagagaza ikibazo cyo kuba hari igihe zitanga umusaruro muke cyangwa zikibasirwa n’uburwayi butandukanye.
Nyirakamana Esperance uhinga inyanya mu Karere ka Ngoma avuga ko bakigorwa no kubona Imbuto nziza itanga umusaruro bifuza.
Yagize ati “Duhinga inyanya tukavomera tugatera imiti, ariko akenshi ugasanga umusaruro uvamo ari mukeya, uwaduha umurama mwiza wera cyane ibihombo byagabanuka.”
Mugenzi we, Kwizera Aimable uhinga ibinyomoro avuga ko hakiri ikibazo mu buhinzi cyo kutabona imbuto yahangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Hari igihe duhinga ugasanga ibiti birwaye udusimba, ibinyomoro ntibigire umusaruro ukenewe
Kutabona imbuto nziza biracyaduteza igihombo nk’abahinzi b’imbuto keretse niba hari ubundi buhanga bwadufasha guhangana n’iki kibazo”.
Umukozi wa Kenya Seed Company ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibicuruzwa, Niyireba Remy Titien yumvikanisha ko hari gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugeza ku bahinzi imbuto yizewe itanga umusaruro mwinshi kandi igahangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Ni imbuto ziba zarakoreweho ubushakashatsi igihe kirekire zikaba zaratoranyijwe zikageragezwa imyaka itari munsi ya 10 kugira ngo yemezwe ko ari imbuto y’indobanure ifite ikirango cy’ubuziranenge cyemewe mu Rwanda na RICA. Ni imbuto ishobora gutanga umusaruro mwinshi.”
Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abatubura bakanacuruza imbuto mu Rwanda, Innocent Namuhoranye, avuga ko hakozwe inyigo no kwigisha abatubuzi kuzitunganya ariko hakenewe ubufatanye hagati y’ibigo bya Leta n’abikorera kugira ngo hashyirweho urufatiro muri gahunda y’imyaka 7 yo kwihaza mu biribwa n’imirire.
Yagize ati “Ni umushinga twabonye ko ari amahirwe, inyigo zarakozwe twatangiye kwigisha abantu uburyo abazitubura bazazitubura, mbese twatangiriye guhera ku by’ibanze kugira ngo babanze bagire ubumenyi no kongera umusaruro kuburyo twazitubura atari ukuzicuruza mu Rwanda gusa ndetse no mu mahanga.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko ubutubuzi bw’imbuto mu Rwanda bugeze ku kigero cyiza kandi gishimishije, igisigaye gusa ngo ni ukunoza neza imikorere.
Ati “Ibibazo bikirimo ni ukunoza imikorere kugira ngo ya mbuto ibe nziza cyane, ariko ku bijyanye n’iyo dufite muri Laboratwari mu bushakashatsi bwacu nk’Igihugu irahari, kibindi byo tugeze ku kigero gishimishije, twavuga nka 100%.”
Ikigo Nyafurika giteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, (AAFT) gifatanya n’u Rwanda mu mishanga itandukanye gitanga icyizere ko abahinzi b’u Rwanda bazungukira muri gahunda yayo yo kubagezaho imbuto zihinduriwe uturemangingo.
Intego ya kabiri muri gahunda yacyo y’imyaka itanu (2023-2027) ivuga ko icyo kigo kizibada ku bucuruzi no kongera umusaruro w’ubuhinzi ku isoko binyuze mu ikoranabuhanga rijyanye no gusuzuma ndetse no kwemeza imbuto zahinduriwe uturemengingo ku bwinshi mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abahinzi.
Mu Rwanda urwego rw’ubuhinzi rufite uruhare runini mu bukungu. Rufite 23% by’umusaruro mbumbe w’igihugu na 37% mu byoherezwa mu mahanga.
Hari ibigo by’abatubuzi b’imbuto bigera 78 bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030, ubutubuzi bw’imbuto buzaba bumaze kwikuba inshuro ebyiri zirenga ugereranyije n’uyu mwaka wa 2023.
M.Nyandwi Marie Louise