Home AMAKURU ACUKUMBUYE Porogaramu igendanwa muri telephone, igisubizo cy’inda zidateganyijwe

Porogaramu igendanwa muri telephone, igisubizo cy’inda zidateganyijwe

Abagore bubatse ndetse n’abakobwa barirata ibyiza byo kuboneza urubyaro bakoresheje ikoranabuhanga rya Urunigi App bagendana muri Telefone zabo.

Iyi Porogaramu umuntu akura muri telephone ahasanzwe hakurwa izindi porogaramu zose( Play store), akayitunga muri telephone ye, ari abayitekereje ndetse n’abayikoresha, bose bahurira ku kintu cy’uko yaje gutanga umusanzu wo kurwanya inda zidateganyije, aho ubu umuntu agendana urunigi muri telephone ye.

Uwineza Ange ni umudamu wo mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gatenga avuga ko ubu buryo bwo kuboneza urubyaro binyuze muri telephone bizakumira inda zitateganijwe.

Ati” Niba mfite iyi porogaramu muri telefone aho ngiye hose mba nyifite nyigendana kandi buri munsi bampa ubutumwa bumbwira iyo taliki yanjye y’uwo munsi uko imeze kandi n’impeta iriyimura ntagombye kuyimura, nyine n’ikoranabuhanga ariko ritatuma habaho kwibeshya ngo mbe nasama”

Uwase Alice avuga ko uburyo bundi bwose bwari bwaramunaniye, yaba amasaha yo kunywa akanini na nyuma yo kujya mu buryo kamere kwimuna impeta rimwe na rimwe akabyibagirwa.

Ati” Ubu byarakemutse sinkihangayika nk’igihe nanywaga imiti, cyangwa nko nimure impeta, kuko mu gitondo mba nabonye ubutumwa bw’uko ndi mu minsi mibi cyangwa myiza. Ubu rero uwasama ayikoresha ni  uwaba utasomye ubutumwa buza muri telephone yiwe.”

Ni kenshi hagendaga hagaragara abantu bamwe mubakoresha serivisi zo kuboneza urubyaro bagaragaza ko zibagiraho ingaruka yaba kuri bo ndetse no mu ngo zabo,  kuko hari bamwe basama kandi baraboneje urubyaro, aho abenshi babukoresha nabi kubera kudakurikiza amabwiriza abigenga, ibi bikaba byaratumye hari benshi bishimira ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga, ribarinda gusama inda badateganyije kandi riborohereje n’ubuzima.

Ubusanzwe abakoresha uburyo bwa kamere (kubara) bavuga ko bitanga umusaruro, ariko ngo hari igihe bibagirwa kwimura impeta bikaba byagira ingaruka mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.

Urunigi Rugizwe n’amasaro 32 y’amabara atandukanye. Ruriho kandi impeta yimurwa buri munsi. Isaro ritukura risobanura umunsi wa mbere w’imihango bivuga ko impeta ishyirwa kuri iryo saro ku munsi imihango itangiriyeho. Hanyuma impeta ikajya yimurirwa ku isaro rikurikiyeho buri munsi mu cyerekezo kigaragazwa n’akamenyetso kari ku runigi. Amasaro y’umweru ni 12 agaragaza ya minsi y’uburumbuke ihera ku munsi wa 8 ikageza ku munsi wa 19.

 

Igisubizo ku bakwobwa batinya….

Uretse abantu bakuru, bahuraga n’imbogamizi zitandukanye harimo kubatwara igihe ndetse n’ibiguzi bitoroheraga bamwe kubona Urunigi, ntibyoroheraga cyane urubyiruko cyane cyane abakobwa kubona Urunigi nk’igikoresho cyabafasha kumenya ukwezi kwabo kugira ngo bibafashe Kwirinda inda z’imburagihe, abenshi batinyaga kuba bajya kugaragaza ko babarira igihe cyabo cy’uburumbuke, aho bavugaga ko umuntu ahita abyumva ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Leilla Ineza( Si amazina ye) wiga mu mwaka wa kane mu mashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko ubu buryo ari bwiza cyane, butuma umuntu yirinda inda zidateganyije kandi atekanye.

Ati” Ibaze nyine nk’umuntu w’umukobwa kujya kwa muganga ngo ugiye muri onapo, cyangwa kujya muri farumasi ngo ugiye kugura urunigi rwo kubara! Ubwo nyine byaduteraga isoni umuntu akabyihorera. Ariko ubu kuba ufite telephone yawe, buri munsi baguha ubutumwa by’iminsi yawe, bituma utekanye utatwara inda, kandi nabwo utabaye igitaramo muri karitiye, ngo umukobwa wo kwa kanaka akoresha onapo.”

Edmond MUNEZERO impuguke mu ikoranabuhanga, akaba n’umwe mu batekereje  gukora iyi porogaramu, nawe agaragaza ko iri koranabuhanga  rifasha kuboneza urubyaro bakoreshe uburyo bwa kamere kandi bworoshye.

Ati” Akarusho ka mbere ifite ni uburyo bw’ikoranabuhanga. Ikindi irinda ba bandi baterwaga isoni n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko abenshi bakibigira ibanga. Ikindi ni uko ubundi buryo bw’urunigi bisaba kwimura impeta,kandi bitewe n’ubuzima tubamo umuntu ashobora kwibagirwa kwimura impeta. URUNIGI APP rwo impeta iriyimura, kandi byagabanyije igihe abantu bamaraga bajya ku bigo nderabuzima gushaka urunigi ndetse n’amatike bategeshaga bajyayo,  izanagabanya n’igiciro abantu batangaga mu ma Farumusi bazigura kuko bihenze”

Alliance Ishimwe umukozi muri HDI avuga ko kuboneza urubyaro ukoresheje uburyo bwa kamere ari byiza, anibutsa abantu ibyo ababukoresha bagomba kuba bujuje.

Yagize ati”Icyiza cyo gukoresha urunigi ni uko ari uburyo butagira ingaruka, ni n’uburyo bwizewe  ku kigero cya 97% igihe bukoreshejwe neza, kandi ubu buryo nta ngaruka bugira, ariko urukoresha agomba kuba afite ukwezi kw’umugore kuri hagati y’iminsi 26 na 32, ikindi ashobora kwifata cyangwa se gukoresha agakingirizo mu minsi y’uburumbuke, akimara kubyara agomba kuba yaraboneye umwana”.

Guhanga udushya mu kuboneza urubyaro…

Nk’uko bigarukwaho n’abantu benshi batandukanye, guhanga udushya no gukomeza kwigisha abaturage, bizatanga umusaruro wifuzwa.

Dr Anicet Nzabonimpa impuguke ku buzima bw’imyororokere  avuga ku ngamba zihari mu mu kuboneza urubyaro

Ati” Harimo kuzamura imyumvire y’abaturage ku byiza byo kuboneza urubyaro muri rusange n’ingaruka zo kubyara abana batiteguwe mu muryango no ku gihugu, guha amakuru nyayo ku byiciro byihariye harimo urubyiruko, ingimbi n’abangavu, abagabo,…guhanga udushya mu guha abaturage amakuru ku buzima bw’imyororokere harimo nko kwifashisha ikoranabuhanga(mobile app).”

Mu bindi iri koranabuhanga ryaje gukemura, harimo gukuraho amafaranga igihugu cyasohoraga gitumiza inigi mu bihugu byo hanze, gutanga amakuru n’ibipimo (Data) bihagije ku bafite iyi gahunda mu nshingano zabo binyuze mu buhamya ukoresha iri koranabuhanga. Kwigisha ubuzima bw’imyororokere binyuze mu ikoranabuhanga aho uzakoresha urunigi azajya abona amakuru byihuse, ndetse hakabamo no gutanga inyigisho kubitegura kurushinga hagamijwe kubaka ingo zizira amakimbirane mu rwego rwo kwirinda umubare wa gatanya ukomeje kurushaho kwiyongera.

Mu gihugu inda zitateganijwe ziri ku kigero cya 37% buri mwaka, 37% w’inda zivuka zaba ku bubatse cyangwa mu rubyiruko, 64% nibo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, 32% bakoresha uburyo bwa kamere bangana na 1/2 cy’abantu bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Naho abarenga 200 mu mujyi wa Kigali gusa bamaze gushyira mu matelefone yabo iri koranabuhanga ( urunigi app), ribafasha  kumenya ubuzima bwabo bw’imyororokere.

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here