Abagore bafite ubumuga bagaragaza ko imihindagirikire y’ikirere ikiri imbogamizi kuri bo kuko usanga bibagiraho ingaruka byaba mu ngendo no mu mibereho yabo.
Nikuze Cecile ufite ubumuga bw’uruhu avuga ko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo kibakomerera kuko bibasaba kuguma mu nzu cyane mu gihe cy’izuba.
Ati” Ingorane duterwa n’imihindagurikire y’ibihe nka twe mu Bugesera dutuye mu Karere kagira izuba ryinshi birangora cyane kuba ntacyo mbasha gukora, kuko iyo izuba ryavuye ari ryinshi ndashishuka nkarwara ibiheruri simbashe kuba najya gukorera amafaranga ngo mpingire umuturage, cyangwa ngo mbe najya no kuvoma binsaba ko ibyo nkora nzinduka kare nka saa kumi n’imwe, izuba ryaba rivuye nkinjira mu nzu nkicaramo nkaza kongera guhaguruka saa kumi n’ebyiri za nimugoroba izuba rirenze”.
Iradukunda Ruth ukora mu muryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNABU ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere avuga ko hari ingaruka nyinshi bibagiraho.
Ati” Iyo imvura iguye hakaba ibiza runaka amazu agasenyuka abagore n’abakobwa bafite ubumuga ntibabasha guhita babona ubutabazi bw’ibanze bwihuse, niyo bubonetse aho bajyanywe ahaba hateguwe usanga hatabanza kurebwa niba umuntu ufite ubumuga abasha kubona ubwinyagamburiro ku buryo bumworoheye, bakabaye bareba igikenewe kuri buri wese kugira ngo abe aricyo afashwa, ikindi imihindagurikire y’ibihe ishobora kuba inkomyi mu kazi abafite ubumuga bakoraga nk’igihe ibiza bibaye imihanda igacika ugasanga umuntu ufite ubumuga ntiyongeye kubona uburyo bwo kugenda, cyane nk’ufite ubumuga bw’ingingo akagare ntikabashe kunyura aho hantu bityo ntabone uko ajya mu kazi bikamubera imbogamizi bitewe n’imihindagurikire y’ikirere”.
Hakizimana Nicodeme umuyobozi nshingwabikorwa w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda OIPPA agaragaza ko imihindagurikire y’ikirere ishobora no gutera impfu ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu kuko batagira ubushobozi bwo kurinda uruhu rwabo.
Ati” Imihindagurikire y’ikirere ifite ingaruka nyinshi ndetse ziremereye ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu kuko abenshi muribo bapfa batarengeje imyaka 40 bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, iki cyiciro cy’abafite ubumuga bw’uruhu bapfa mu myaka mike baba abana cyangwa abubatse ingo abenshi bakunze kurwara kanseri y’uruhu iterwa no kubura ubushobozi bwo kurinda uruhu rwabo”.
Nibagwire Donatha uhagarariye ihiriro ry’imiryango nyarwanda yita ku kurengera ibidukikije n’iterambere ihangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe avuga ko hari ibikorwa bakora bitandukanye
Ati” Imiryango itari iya Leta hari ibikorwa dukora bitandukanye duhereye ku kumenya uburemere bw’ikibazo cyabaye dufatanyije n’imiryango itandukanye ari iya Leta n’itari iya Leta ndetse tukanafatanya n’imiryango yibumbiye mu ihuriro bitewe n’aho ikorera n’aho ikibazo cyagaragaye. Ibikorwa ni ugufataya n’abandi hakorwa ubutabazi bw’ibanze mubahuye n’ibibazo bitandukanye nyuma yaho hagakurikiraho kureba ibibazo byihariye bitewe n’uko buri wese izo ngaruka zagiye zimugezeho”.
Mushimiyimana Gaudance Umuyobozi nshingwabikorwa wa UNABU agaragaza ko u Rwanda rwashyizeho itegeko ryihariye rirengera abafite ubumuga naryo risobanura uburyo bw’umwihariko mu byiciro byose harimo n’igihe cy’ibiza ndetse n’igihe cy’amage, igihe icyo ari cyo cyose umuntu ufite ubumuga akwiye kuba yitabwaho
Ati” Igihugu cyarakomeje gishyiraho imirongo igaragaza uburyo mu gihe cy’ibiza imihindagurikire y’ikirere bikwiye kuba bikorwa, bikaba ari ibintu byiza twubakiraho tunashingiraho tuvuga ngo hari igikwiye gukorwa kirenzeho twagiye tuganira n’abagore n’abakobwa bafite ubumuga ndetse n’inzego zitandukanye zigira uruhare muri gahunda z’imihindagurikire y’ikirere ndetse no mukurinda abaturage kubangamirwa cyane n’ibiza.”
Yakomeje agaragaza ko ku ruhande rw’abagore n’abakobwa bafite ubumuga babonye amakuru adakunzwe kugaragarira buri wese avuga ku mugore wahuye n’ibiza ubuzima abayemo, tubona ko icyambere amakuru ni make y’uburyo bakwirinda bakanahangana n’ibibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere bishingiye ku byiciro bitandukanye by’ubumuga”.
Ubushakashatsi bwakozwe na Cerular bwakorewe mu turere 3 turimo Bugesera, Gakenke, na Nyabihu bwagaragaje ko imihindagurikire y’ibihe ku bagore bafite ubumuga ikiri imbogamizi kuko mu mategeko batashyizeho uburyo bwo kugeza ibikorwa remezo ku bafite Ubumuga, kandi nta bumenyi bafite ku muhindagurikire y’ibihe.
Mukanyandwi Marie Louise