Home AMAKURU ACUKUMBUYE Impanga zariyongereye kurusha ikindi gihe cyose mbere ku isi

Impanga zariyongereye kurusha ikindi gihe cyose mbere ku isi

Impanga ziri kuvuka ari nyinshi kurusha ikindi gihe cyose mbere, isi ishobora kuba iri ku gasongero ko kubyara impanga, nk’uko abashakashatsi babivuga.

Impanga zigera kuri miliyoni 1.6 zivuga ku isi buri mwaka, buri mbyaro 42 imwe iba ari iy’impanga.

Gutinda kubyara n’ubuhanga bw’ubuvuzi nka IVF byazamuye urugero rwo kubyara impanga ku kigero cya 1/3 kuva mu myaka ya 1980.

Ariko ibi bishobora kumanuka kuva ubu kuko abantu bari kugana ku kubyara umwe, kuko bitarimo ibyago byinshi.

Raporo ya journal Human Reproduction ivuga ko kuvuka kw’impanga ku kigero cyo hejuru byagezweho mu myaka 30 ishize – kuva ku izamuka rya 32% muri Aziya kugera kuri 71% muri Amerika ya ruguru.

Abashakashatsi bakusanyije amakuru ku mpanga mu bihugu 165 hagati ya 2010 na 2015, bayagereranya n’uko byari byifashe hagati ya 1980 na 1985.

Umubare w’impanga zavutse ku mbyaro igihumbi ubu uri hejuru cyane mu Burayi na Amerika ya ruguru – ku isi yose wavuye ku 9/1,000 ugera kuri 12/1,000.

Muri Africa ho umubare w’impanga wahoze hejuru igihe cyose kandi ntiwahindutse cyane mu myaka 30 ishize, ibishobora kuba biterwa n’ubwiyongere bw’abaturage.

Gufasha abantu kubyara

Africa na Aziya byonyine byihariye 80% by’impanga zivuka ubu ku isi hose.

Prof Christiaan Monden, wo muri kaminuza ya Oxford uri mu bakoze ubwo bushakashatsi, avuga ko hari impamvu y’ibi.

Ati: “Ikigero cy’impanga muri Africa kiri hejuru kubera impanga nyinshi zihavuka zivuye ku magi abiri (dizygotic)”

Yongeraho ati: “Birashoboka cyane ko ibi biterwa n’itandukaniro ry’imiterere y’uturemangingo tw’abanyafurika n’abaturage b’ahandi.”

Ikigereranyo cy’impanga Iburayi, muri Amerika ya ruguru n’ibihugu bya Oseyaniya nacyo cyagiye kizamuka – guhera mu myaka ya 1970 ahatangiye ubuhanga mu gufasha abantu kubyara – nko guhuriza intanga ngore na ngabo mu byuma (IVF), ICSI, guterwa intanga n’ibindi – byabaye impamvu nyamukuru.

Buriya buhanga bwose bwagiye bwongera amahirwe yo kubyara abana barenze umwe icya rimwe.

Abagore bahitamo kubyara bakuze, kwiyongera mu gukoresha imiti iboneza urubyaro n’ikigero kiri hasi cy’uburumbuke nabyo bigira uruhare muri ibi, nk’uko iyo raporo ibivuga.

Prof Monden ariko avuga ko benshi ubu bari kwibanda ku gusama inda y’umwana umwe.

Ati: “Ni ingenzi kuko kwibaruka impanga bijyana n’ibyago byinshi birimo gupfa kw’impinja n’abana, n’ibindi bibazo ku babyeyi n’impinja mu gihe batwite, mu kubyara na nyuma yaho”.

Haba ibibazo kurushaho mu kwibaruka impanga, kenshi bavuka igihe kitageze bafite ibiro bicyeya, n’ibindi bibazo.

Kubyara impanga bishyira umugore n’abana mu kaga kurusha kubyara umwana umwe

Amahirwe yo kubaho

Iyi raporo yabonye ko ubuzima bw’impanga zikivuka mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse ari ikintu gihangayikishije.

Muri Africa yo munsi ya Sahara by’umwihariko, umwe mu mpanga akunze gupfa mu mwaka wa mbere w’ubuzima – abarenga 200,000 buri mwaka.

Prof Jeroen Smits uri mu bakoze ubu bushakashatsi ati: “Mu gihe ikigereranyo cy’impanga mu bihugu bikize kiri kwegera icyo muri Africa yo munsi ya Sahara, itandukaniro rinini riri ku mahirwe yo kubaho”.

Mu kureba imbere hazaza, ubu bushakashatsi buvuga ko Ubuhinde n’Ubushinwa bizagira uruhare runini mu kugena ikigereranyo cy’impanga.

Uburumbuke buri kugabanuka, abagore bari kubyara bakuze n’ubuhanga nka IVF nabyo bizakomeza kugira uruhare mpanga zizavuka mu myaka iri imbere.

N. Aimee

src: BBc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here